IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 38| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yakomeje atubwira ati’’bakaba barakoze impanuka ubwo bavaga muri KENTI bagarutse mu cyaro, imodoka barimo ikagonga kuburyo yarenze umuhanda, bose bagapfira muri iyo mpanuka. Tukimara kumva ayo makuru njye na TOROMEO amarira yabaye imiborogo, ntangira kwibaza ukuntu nzabaho nta bayeyi banjye, ndetse muri twe ntawe ufite uwo kumuhoza kuko buri wese yariraga ibye, nuko nyuma yo kurira tukihanagura dushaka icyo gukora, TOROMEO ambwira ko agiye gutega akajya muri KENTI kureba ko ibyo bavuga aribyo, mubwira ko nanjye ngomba kujyana nawe nkareba koko niba ababyeyi banjye baba bapfuye.

Nuko duhita twitegura neza tuva munzu, turafunga neza tujya gutega bus, kubw’amahirwe muri icyo gitondo dusanga itaragenda, ihageze tuyinjiramo dufata umuhanda, kugera muri MERINE yari imeze nkaho ariyo iri hagati y’igihugu cyacu, kuko buri muntu wese uturutse mu ntara ajya m’umurwa mukuru wa KENTI abanza guhagarara muri MERINE. Twageze muri MERINE duhita dufata indi bus, itujyana m’umurwa mukuru wa KENTI, ntibyatnda tuza kuhagera, ndetse twinjira muri mansion kwa TOROMEO, dusanga amarira ari yose kuri NINA ndetse na MONICA bashiki ba TOROMEO ariko mama wabo ntawari uhari. Twamaze kugera muri salon mbasha kwicara hamwe n’abandi bakire bose bari baje aho ngaho, harimo abayobozi bama company atandukanye mu gihugu bari baje gushyingura kuri ROBERT wari umukire, nuko umugabo umwe afata ijambo atangira kuvuga ati” dukomeje kwihanganisha umuryango w’aba LEWIS wagize ibyago, Robert LEWIS wari chairman w’abalewis company akaba yitabye Imana azize impanuka ubwo yari ari kwerekeza mu cyaro cya SANTA agiye kureba umuhungu we TOROMEO yari yasizeyo, ariko Imana ikaba yamukunze kurusha abantu ikamutwara, niyo mpamvu twese twiteranirije hano ngo dufate m’umugongo uyu muryango, ndetse kubw’amahirwe na TORMEO umwana we w’umuhungu yari yarateganije ko azamusimbura ku buyobozi igihe adahari akaba arahageze, bityo twamusaba akaza akadufasha gusezera kuri papa we hano kuri iyi sanduku irimo umurambo wa papa we ubundi tugakurikizaho gahunda yo kujya kumushyingura”.

Nararanganje amaso ndebye imbere koko mpabona isanduku 3 ziri aho imbere aho twari turi mpita mpamya ntashidikanya ko ntabandi barimo uretse papa na mama banjye ndetse na ROBERT papa wa TOROMEO, mpita mpaguruka ngo njye kureba niba ibyo ndi gukeka aribyo, koko mpageze nsanga ni papa na mama ariko bari bameze nkabahiye ku masura, nuko ntangira kuririra imbere yabo, ariko TOROMEO araza arampumuriza kuko we yabashije kugira umutima wihangana, ntago byaje gutinda tujya gushyingura ahantu hari irimbi muri company yaba LEWIS, tugezeyo bavuga amateka yaryo ko abasekuruza baba LEWIS bose ariho bashyinguye, uhereye ku babyeyi ba MORIA LEWIS bamuraze ubushyo bw’inka n’imirima akavanamo ikigo cy’amashuri ndetse na company yaba LEWIS, agahitamo kububakira ubuturo muri company yaba LEWIS ngo kuva kuri bo buri mu LEWIS wese azajye aza kuhashyingurwa, uwo mugabo wafashe ijambo akaba yari yanavuze ko ariwe vice chairman wabalewis company, akatubwira ko ROBERT yari yaramubwiye ko NATHALIE ndetse na NICOLAS bari hafi kuzamushyingira umukobwa wabo ROSATA, ari nayo mpamvu nabo bagiye kubashyingura hamwe na Robert kuko bari bamaze kubaka umuryango, ndetse mu izina rya ROBERT uwo mugabo vice chairman akaba azakomeza kurinda TOROMEO umuhungu wa Robert kugeza igihe azabera chairman agasimbura papa we, nk’uko Robert yari yarabyifuje.

Amarira yararizwe ndetse arahora, ariko k’umutima wanjye nkishinja icyaha ko nshobora kuba arinjye wicishije ababyeyi banjye kubera ubugugu bw’imitungo nari mfite, ariko abagiye bari bagiye, twarashyinguye ubundi turataha, ariko nkishimira ukuntu TOROMEO yangumishije hafi ye. Twageze m’urugo habaho umuhango wo gukaraba, nyuma byose birangiye abantu baza gutaha, ariko ibyabereye aho byose, mama wa TOROMEO ntago nigeze muca iryera, nuko nimugoroba tuza kwicara muri salon ngo tuganirize abashyitsi batandukanye bari baje kudusura no kudufata mu mugongo, bakomeza kwihanganisha MONICA, NINA NDETSE NA TOROMEO kubwo kubura umubyeyi wabo, ijoro rigeze hagati twese tujya kuryama, ariko kuri njye ibitotsi birabura burundu, ndetse burinda bucya ntasinziriye. Mu gitondo bwarakeye nigumira mu buriri, ndimo gutekereza ikintu cyaba TOROMEO aramutse ahinduye ibitekerezo akavuga ko atanshaka, ngahita mpomba ubukungu ndetse na kaminuza nari kurihirwa n’abalewis, numva bitangiye kuncanga, nkiri muri ibyo bitekerezo TOROMEO ahita ansanga mu cyumba, ambaza impamvu naryamiriye, mubwira ko nari muhangayikiye bidasanzwe, ambwira ko byarangiye kandi tugiye kubaho kubwacu, ndetse ambwira ko nava mu buriri tukajya ku meza.

Navuye mu buriri nkuramo ikanzu yo kurarana nari nambaye,ngeze muri salon nsangayo NINA na MONICA bicaye kumeza basa n’abadutegereje, ndabasuhuza nabo baranyikiriza,ndetse birantungura cyane kuko mbere nza ntago bamvugishaga, nuko dutangira kurya ariko nareba NINA nkabona kurya biri kumunanira, nuko ahita arambika hasi ibyo yari afite, murebye mumaso mbona arimo guta amarira, ahita andeba mumaso maze arambwira,

NINA: ROSATA, nukuri mbere ya byose mbanje kugusaba imbabazi k’ukuntu nakwitwayeho ku munsi wa mbere ugera hano. Buriya papa wacu twaramwubahaga cyane, kuburyo icyifuzo cye kuri twe cyabaga ari itegeko, kandi tukaba twari tubizi neza ko umwanzuro yafashe wo kuba yashyigikira urukundo rwanyu wowe na TOROMEO byari ukuri, ariko k’urundi ruhande ukigera hano mama wacu ntakwishimire, yahise atubwira ko tutagomba kukwereka ko tugukunze kugira ngo utazatuzira mu buzima bwacu kandi uri umukene, bituma natwe dutangira kukumva, dutangira guteshuka ku nama nziza papa wacu yakundaga kuduha zo kudatuma ubutunzi budutandukanya n’abantu, ariko biza kutubaho tutabyiteguye, ntitukamenye ko mama wacu ari umuntu mubi, kugeza ubwo ku giti cye yiyicira papa wacu.

Inkuru Wasoma:  IKIGUZI CY'IKINYOMA EP 03| Chanice na Pierre batangiye guterwa ubwoba| ese ibya VIRGININA byarangiye apfuye koko?

TOROMEO: ngo? Mama niwe wishe papa? Ubwo se ushatse kuvuga iki?

NINA: ubundi cyagihe muva ku ishuri mukarara hano, iryo joro mama na papa bari bashwanye, mama ahitamo kujya kwirarira muri hotel ngo papa abone ko yarakaye, ariko kubera papa we yari abimenyereye ko mama ari umunyamafuti ageraho akisubiraho, ntakamenye ko mama yari amaze kurambirwa imyanzuro ya papa yo gufata buri muntu wese nkundi, ntiyirirwa agaruka, ahubwo ampamagara kuri phone ngo njye kumureba muri hotel ambwire. Nageze muri hotel nsanga mama yafashe icyumba, ambaza amakuru uko bimeze ndamubwira, mubwira ko papa yagiye mu cyaro gusura ababyeyi ba ROSATA ndetse arabazana ngo bishimane ndetse bamenyane kuko bazamushyingira umukobwa wabo, bakaba bajyanye na TOROMEO ,mama amaze kubyumva ambwira ko abo babyeyi bako gakobwa nibagera munzu yacu tugomba Kubica, maze tukareba icyo papa wacu azakora, mubwira ko nabikora azabikora wenyine njye ntabirimo, ndetse mpita musiga muri hotel nigarukira m’urugo, mu kuhagera hadaciye ingahe mbona mama nawe arahageze, ndetse nyuma yamasaha make papa na mama wa ROSATA ndetse na papa we baba barahageze, nkabanyacyaro bose uko bamera batangira gutangarira aho hantu tuba, ariko papa we kuko yari abizi ko waba uturuka mu cyaro cyangwa m’umugi, waba uri umukire cyangwa umukene twese tuba turi abantu, abafasha kubasobanurira ibintu byose uko bimeze, biranarenga abajyana no muri company arabatembereza, anabwira vice chairman umwungirije ko abo ari bamwana be, bafite umukobwa mwiza witwa ROSATA uzabana na TOROMEO umuhungu we,

SULTANIS vice chairman nawe abafasha kubakira, ndetse barishima, anabahitishamo aho bararara haba murugo hano cyangwa se muri hotel, bamubwira ko birariye muri hotel kuri etage yo hejuru ntacyo byatwara, papa wacu ahita asaba abakozi ba hotel ko bategura icyumba mama na papa ba ROSATA bararamo, gahunda ari ukuharara mu gitondo bakaganiraho gatoya bakabona gutaha. Uwo munsi wose wari ibyishimo ku babyeyi ba ROSATA, ariko njye ndi murugo mama ambwira ko akora ibishoboka byose akabica, kuko adashaka ko bamushyingira umukobwa wabo w’umutindi kandi turi abakire, mubwira ko ndabibwira papa nataha, ankangisha ko nimbivuga nanjye ndahura nikibazo. Ubwo uwo mugoroba wose wije papa atageze hano, ahubwo agarukana n’ababyeyi ba ROSATA mu gitondo, bageze hano muri salon baganira bisanzwe, ariko ngakomeza gucunga mama cyane ngo ndebe ko hari ikintu arakora, ariko amasaha yo gutaha kwabo agera nta kintu arakora, uretse ko nabonaga avugira kuri telephone cyane, ubwo igihe cyarageze badusezeraho, papa atubwira ko ajyanye nabo kugira ngo ajye kuzana TOROMEO, nuko bava mu gipangu baragenda, natwe dusigara murugo nkibisanzwe, cyane ko mu biruhuko nta kindi kintu dukora.

Amasaha yakomeje kwicuma, ariko tugiye kumva twumva inkuru kuri television ko imodoka ya chairman wabalewis company Robert lewis yakoze impanuka, ikaba yaguyemo abantu bane bose, aribo ROBERT LEWIS, NATHALIE ndetse na NICOLAS bakaba ababyeyi ba ROSATA ndetse n’umushoferi wari ubatwaye, mama akimara kumva iyo nkuru mbona agize ubwoba atangira gutitira, ari nako yinjira mu cyumba cye agakuramo ibintu bye, agashaka kugenda ariko nkamutangira, nahise mubaza nti,

NJYE: mama nizere ko atari wowe wabikoze.

MAMA: mwana wanjye NINA nabikoze nziko bariya batindi aribo baragwa mu mpanuka no dore niyiciye numugabo wanjye.

Abivuga arimo kurenga, mpita mpamya ntashidikanya ko mama ariwe wakoze ibyo bintu, impanuka yose akaba yari yayipanze, igihe yavugiraga kuri phone cyane, mbura ikintu nkora birandenga. Abantu batangira kujya baza hano m’urugo baje kudufata m’umugongo ndetse nimirambo yabo barayizana, ariko dukomeza gutegereza ko TOROMEO yaza ariko turaheba, kugeza ubwo k’umunsi ukurikiyeho umuryango w’umu chaufer watwaraga papa waje gutwara umurambo we ngo bajye kumwishyingurira, nuko iminsi ikomeza wicuma papa baramujyanye kwa muganga hamwe nababyeyi ba ROSATA babashyira muri morgue, ari nako dukomeza gutegereza ko TOROMEO ashobora kuba yaramenye amakuru akaba yaza, kuko muri twese nta numwe wari uzi ahantu twabashakira, tubonye ataje dutangira gushakisha amakuru yose ashobora kutugeza mu cyaro kwa rosata, duhereye kuri MORIA ACADEMIC school, baturangira aho ROSATA aturuka,

mu gihe tugiye gufata imodoka ngo tujyeyo, tubona mwinjiye muri salon mufite amaso atukuye, bigaragara ko mwari mwamaze kumenya amakuru nyuma y’iminsi ine yose impanuka ibaye, namwe byakurikiyeho byose murabizi, ndetse kugeza nubu ngubu mama wacu ntago murongera kumubonaho, bigaragara ko ariwe wamwishe akaba yarahungiye ahantu tutazi, gusa mumbabarire njye na murumuna wanjye MONICA kuba tutari twakwishimiye ni mama wari waduteyemo uwo mutima tuzi ngo ari mukuri kandi ari inyamaswa iraho, nukuri tugusabye imbabazi kandi ukomeze wihangane kukubura umuryango wawe, turi kumwe nawe muri byose. Nina yamaze kutubwira gutyo numva ndababaye cyane, ibyo nari nziko ari impanuka yishe ababyeyi banjye ndetse na ROBERT wari wankunze akimbona akanshimira umuhungu we TOROMEO, mpita menya ko mabukwe ariwe wabiteye bitewe no kutankunda, agahinda karanyica ariko ndebye TOROMEO mpita mbona afite umujinya, ahita avuga ati” NGIYE GUKORA IBISHOBOKA BYOSE MAMA MUBONE, KANDI NIMUBONA NANJYE NDAMWISHYURA IBYO YAKOREYE PAPA, KUKO PAPA YARI YARIHANGANYE BIHAGIJE, NTA MBABAZI NDAMUGIRIRA”…………….LOADING EP 39.

Imana ibahe umugisha umugisha turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved