IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 39| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yarakomeje aratubwira ati” ariko ndebye TOROMEO mpita mbona afite umujinya, ahita avuga ati” ngiye gukora ibishoboka byose mama mubone, kandi nimubona nanjye ndamwishyura ibyo yakorereye papa, kuko papa yari yarihanganye bihagije, nta mbabazi ndamugirira”. Toromeo yamaze kuvuga gutyo ahita ahaguruka ngo agende, ariko NINA amubwira ko atagomba kuva aho ngaho, kubera ko hari gahunda yo kujya muri company bakamwerekana nkumusimbura wa papa akaba chairman mushya waba LEWIS company, amaze kubyumva arongera aricara, nsigara Nsenga Imana ngo akomeze ankunde ntihagire ikintu kimuhindura,Nuko akomeza kwicara ariko umujinya ari wose.

Twese twagumye twicaye aho ntawe uvuga ariko nzakubona impamvu ba NINA na MONICA burya batamvugishaga mbere mpitamo kutabarenganya, saa sita ziza kugera tucyicaye muri salon, abakozi bazana ibiryo turarya, ako kanya turimo kurya mbona hinjiye umugabo muri salon, mukumwitegereza mpita mwibuka, ko ari wa mugabo wavugaga ijambo ubwo twari turi gushyingura, atwiseguraho kuba atwinjiranye turimo kurya,

TOROMEO: Nta kibazo nawe ahubwo ngwino urye dore nibwo twari dutangiye.

SULTANIS: okay nta kibazo murakoze ariko nanjye nari mvuye muri company nsoje kurya, ahubwo ikintu cyari kinzanye hano kwari ukugira ngo tujyane muri company kuko barabategereje, tukwerekane nka chairman mushya waba LEWIS company, kuko nubwo company yagize kibazo ikabura umuyobozi, ntago yabaho idakora kandi papa wawe yaraguteguye kuva kera ngo uzabe umusimbura.

TOROMEO: ariko se vice chairman, koko urebye urabona nashobora kuyobora company kumyaka 19 koko? Cyangwa wenda waba uri kuyiyobora nanjye ukajya unyigisha uko babikora, wenda nkazajyaho naramenyereye neza.

SULTAN: ibyo n’ubundi niko tugiye kubigenza, ariko njye kuko ntari umulewis, ntago nakwicara ku ntebe ya chairman ngo nyobore kandi hari umu lewis uteganijwe kuyobora, nubundi uraba chairman nanjye nzakomeza kukuba hafi cyane ubundi Numara kumenya neza no gusobanukirwa gukora nkuko papa wawe ROBERT yakoraga uzabone gukomerezaho.

TOROMEO: murakoze cyane, ariko nkuko ubizi papa wanjye yapfuye ari kumwe n’ababyeyi b’umukunzi wanjye, nonese umukunzi wanjye biragenda gute?

SULTANIS: ibijyanye n’ubuzima bwawe bwite birakomeza kuba ubuzima bwawe bwite, ndetse nunashaka ko mushyingiranwa turahita tubishyira mubikorwa, cyane ko papa wawe yari yabahaye umugisha nubwo yababajwe cyane no kugenda atabonye umwuzukuru muzamubyarira.

TOROMEO: ubu rero ndabanza mbiganireho n’abavandimwe banjye ndetse n’umukunzi wanjye numve uko babyumva, ubundi ndaje ngusange muri company.

SULTANIS: ndaba mbategereje bwana chairman.

Ako kanya SULTANIS wari vice president ndetse akaba yari n’inshuti cyane ya papa wa TOROMEO yahise asohoka, dusigara muri salon uko turi bane ari nako turi kurya,ariko njye umutima wanjye uri kundya ntegereje ibyo bashiki ba TOROMEO baramvugaho, ibyo bigatuma nibyo ndi kurya bitagera munda,

TOROMEO: murabona rero ko papa yampisemo ngo nyobore company igihe atakiriho, kandi yari yarananshimiye ROSATA ko yambera umugore, niyo mpamvu mpisemo kubaganiriza ngo mbabwire uko bimeze hagati yanjye na ROSATA, kandi munamenye ko mu minsi yashize ROSATA papa adusiga mu cyaro twaryamanye, nkaba naramuteye inda akaba antwitiye umwana nubwo tutaramumenya, bityo ndagira ngo mumbwire hagati yanyu niba hari uwumva ntaba chairman cyanwga se ROSATA tutabana nk’umugore n’umugabo.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 06| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

NINA: urabizi ko kuva tukivuka papa ariwe watugeneye uko tubaho, ndetse m’umuco wacu bikaba bizwi ko umwana w’umuhungu m’umuryango waba LEWIS ariwe usimbura papa we kukuba chairman nkuko MORIA LEWIS yabiteguye, cyane ko papa wacu nawe yari afite bashiki be bakuru ariko akaba chairman bigendeye kuri ayo mategeko,a riko njye nubwo ndimukuru kandi nkaba nshobora kuvanaho ibyo ngibyo bashyizeho, ariko nubaha umuryango wanjye kurusha uko niyubaha, njye rwose ndagushyigikiye kandi nunabishaka uzampa akazi nkube iruhande, ndetse na MONICA narangiza kwiga nawe ukazamuha akazi muri company, rero wowe uri chairman kandi turagushyigikiye, na ROSATA akakubera umugore kandi twese tukabana muri iyi nzu igomba guturamo umuryango wacu.

MONICA: njye mumbabarire ntago nshaka kuyobora batazanyiyicira nkuko bishe sogokuru, ntanakazi kanyu nkeneye muri company yanyu nindangiza kwiga nzibera umubikira cyangwa se nigire gutura muri METROBERT.

Bashiki ba TOROMEO bamaze kuvuga gutyo nsubiza agatima munda, ninako n’ibiryo twari tubimaze, ubundi TOROMEO adusaba ko twajya mu modoka akatujyana muri company,ariko MONICA we arabyanga avuga ko arasigara ari kwikinira imikino yo kuri telephone, kandi rwose ntitumugireho ikibazo, nuko duhita tujya kwitegura, ubundi tuva murugo tujya kuri company TOROMEO ariwe utwaye kuko yari abizi. Twageze ku marembo ya company dusanga baramwiteguye, ndetse bari no kumuririmba mu izina ngo TOROMEO LEWIS, chairman mushya, aragenda imodoka ayishyira muri parking  tuvamo, ubundi twerekeza mu kibuga cyari hagati muri company, SULTANIS amutanga nk’umuyobozi mushya wa company yaba LEWIS ku myaka 19 gusa nubwo haburaga amezi make ngo yuzuze 20, ndetse nanjye amvuga ko ndi umukobwa bagiye kubana nk’umugore we, akaba aritwe tuzabyara umusimbura waba LEWIS uzasimbura papa we TOROMEO LEWIS.

Ubwo twatangiye kubaho muri ubwo buzima, amashuri yacu SULTANIS adufasha kuyiga kuri internet tutava muri company, ndetse anigisha TOROMEO uko azayobora company akayiteza imbere, ariko agakomeza no kumuba hafi, nanjye nyuma y’amezi abiri gusa inda yari yatangiye kugaragara, biba ngombwa ko TOROMEO ahitamo ko twabana nk’umugore n’umugabo, ndetse biba ibirori byiza cyane, nubwo nababajwe cyane n’ukuntu ababyeyi banjye batabutashye, ariko nta kundi byari byarabaye, nuko twiberaho muri ubwo buzima ndi umugore wa chairman nkuko nari narabyifuje kera hose, ku myaka yanjye 19 naho TOROMEO afite 20. Iminsi yakomej kwicuma, NINA mushiki wa TOROMEO atuba hafi, ndetse na MONICA bikaba uko nubwo ibya company yabo atarabyitayeho, ariko SULTANIS agakunda kutugira inama cyane, kuko twarabana batoya ugereraije nibyo twarimo, nuko nyuma yamezi 9 nza kubyara umwana w’umuhungu, kubwamahirwe avuka ari umuhungu, noneho TOROMEO si ukuntakagiza cyane yivayo, kubera ko nari mubyariye umuzungura kandi akaba ari imfura, ndetse bikaba ari ibyifuza bya papa we ROBERT LEWIS, kandi mubaLEWIS Umuco ukaba ari ikintu gikomeye cyane kandi gikunze gukurikizwa.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 12| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Nyuma yo kuva kwa muganga aho nari nabyariye bankoreshereje ikori nanjye ntazibagirwa, kuburyo abataragize amahirwe yo gutaha icyo kirori cyo kwita umwana izina bahombye, nuko njye na TOROMEO twiherera mu cyumba, twicara hamwe ngo dushake izina rikwiriye tuzaha umwana wacu wavutse, amazina yose tuyanyuramo ariko TOROMEO yanzura ko umwana wacu tugomba kumwita BRON LEWIS, BRON bikaba bivuga indwanyi yakataraboneka, mu bwami bwa kera yarwaniraga umwamikazi wari warafashe ubwami ntatsindwe. Tumaze kuvuga ko tumwise BRON LEWIS dusohoka mu cyumba cyacu, dutangariza imbaga yose yabari baje mu kirori ko umwana wacu tumwise BRON LEWIS akaba ariwe uzaba umusimbura wa papa we TOROMEO LEWIS igihe azaba atakibasha kuyobora company, ibirori biraba turanezerwa. Iminsi yakomeje kwicuma, ndetse nyuma y’imyaka 4 twari turangije amashuri yacu njye na TOROMEO, noneho TOROMEO yari yaranamenyereye kuyobora neza, kuburyo SULTANIS ataragikora akazi ka chairman naka vice chairman. Bavuga ko ubundi aho umutindi yanitse izuba ritajya riva, ndetse ngo akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntigacya, kanacya ntigashire umunuko, nubwo nari ROSATA umugore wa chairman, ariko ntago byakuyeho ko nari ROSATA wa nyawe, wakundanye na chairman kugira ngo nibere umukire, ariko urukundo ntarwo.

Hari umusore wakundanaga na NINA mushiki wa TOROMEO, uwo musore akaba ari mwiza cyane ku rwego nta mukobwa atakururaga, nuko umunsi umwe  aza gusura NINA murugo asanga NINA ntawe uhari, ndetse na MONICA yari yigiriye ku ishuri, nkuko bisanzwe, chairman yari yagiye muri company, nuko umusore ansanga murugo ndetse n’umwana BRON, mubaza ikimugenza ambwira ko yari asuye NINA, mubwira ko NINA ntawe uhari ambwira ko azagaruka kumureba, umusore mubwira ko yakwicara tukaganirira, nawe ambera umwana mwiza ubundi  aricara ndamwakira, duhuza urugwiro tuba inshuti, umubano wacu utangirira aho ngaho, nkajya mwisanzuraho cyane. Kuva uwo munsi agakunda kumvugisha, yambwira ko ashaka kuza nkamubwira ko nanjye mpari njyenyine akaza, ndetse dutangira no kujya turyamana, iminsi iricuma indi igataha,ari nako musahurira muri company amafranga nkamwihera, ndetse nuko nafataga umugabo wanjye TOROMEO biragabanuka, ndetse na NINA aza kumbwira ko umusore bakundanaga atakimwitaho yafashe umwanzuro wo kumuvaho, mpita menya ko ari njye umusenyeye ariko ntacyo byari bintwaye, nubundi TOROMEO imyaka yose twari tubanye ntago namukundaga, kuko nishakiraga ubutunzi kandi nari narabugezeho. Uko iminsi yakomezaga kwicuma, niko nakomehje umubano wanjye nuwo musore, nuko umunsi umwe aza kundeba nk’ibisanzwe, ariko uwo munsi nkora ikosa rito cyane ryo kutagenzura niba nta muntu uri murugo, umusore mwakirira muri salon nkuko bisanzwe, mugihe tumaze gukuramo imyenda yacu twatangiye gukora urukundo, mbona mu cyumba NINA yararagamo harafungutse, NINA ubwe asohokamo ahita atubona, ubwoba buratwica ndetse isoni zitubana nyinshi, tuba dufatiwe mu cyuho gutyo, mbona NINA kwihangana biramunaniye,

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 02| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

NINA: burya bwose nkabona waranyiciyeho, uko niko byagenze? Basi se kuki utanabimbwiye ko usigaye wikundanira na ROSATA ngo nanjye mfate nzira yanjye bigasaba ko ari njye ukubwira ko ntagukunda kandi waramvuyeho ntanazi impamvu?

UMUSORE: ndakwinginze mbabarira ngusobanurire.

NINA: nta kintu cyo kunsobanurira gihari, warakoze cyane.

Nina yamaze kuvuga gutyo ahita asubira mu cyumba cye, ubundi hashize umwanya utari muto mbona TOROMEO araje muri salon n’umujinya mwinshi kubw’amahirwe asanga wa musore yagiye, nuko ngiye kumusuhuza ahita anterera hejuru, ambwira ko nta magambo mfitanye nawe kuva uwo munsi anyirukanye ntakiri umugore we, kandi ko atagikenye kumbona imbere ye. Namutakambiye byinshi cyane ariko yanga kunyumva, ndetse afatanya n’abakozi be gusohora buri kintu cyose cyanjye muri iyo nzu, birangira byose babitereye hanze, nuko mfata BRON wari uri kugendagenda aho ngaho ngo mushyire m’umugongo tugende, TOROMEO ahita amunyaka ambwira ko ntaburenganzira mufiteho, kandi abare gatatu namuvuye mumaso. Buriya hari ikintu kimwe abantu bose bagomba kumenya kubaLEWIS, umu LEWIS iyo yafashe umwanzuro aba yawufashe, ninako byagenze nta kindi nari kurenzaho, nahise nsohoka shishi itabona, hanze ngenda mpura na SULTANIS,

SULTANIS: ni kubera iki chairman yakwizeye akakugira umugore aziko umukunda warangiza ukamuhemukira koko?

Nbuze ikintu musubiza bitewe n’ikiniga, ubundi munyuraho ndagenda, mpita ntangira kwicuza impamvu nemereye uwo musore kuza mu buzima bwanjye kandi TOROMEO nta kintu atakoraga ngo nishime, nibyo uwo musore yampaga TOROMEO ntako atagiraga. Nageze hanze nsanga ibintu byanjye aho babinaze ntangira kubitora, ako kanya TOROMEO asohoka ateruye BRON LEWIS, ambwira ko atanshaka hanze yicyo gipangu, kuko iyo ari inshuro ya nyuma mubonyeho mu buzima bwanjye. Nta kindi nakoze nakuye ibyanjye aho ngaho, ubundi mfata phone mpamagara wa musore wakundanaga na NINA mubwira kuza kundeba, mu minota mike araza mubwira ko banyirukanye, mubwira ko hari amafranga million 40 mfite nabitse kuri compte yanjye mu ibanga, yazatukajyana mu cyaro iwacu tukiberayo ko ayo mafranga azatubeshaho. Uwo musore kubera ko nawe nta kintu yagiraga, cyane ko aba LEWIS bakundaga abo bashaka nta kuvuga ngo barakunda abakire, yamfashije ibintu byanjye tujya muri gare, dutega imodoka itujyana muri MERINE, tugezeyo dutega itunyuza muntara ya TURIA ikatugeza iwacu mu cyaro cya SANTA, mu kuhagera dusanga inzu yabaye amatongo, ariko turahatunganya kuko namafranga nari mfite yari menshi turavugurura, dutangira kwibanira nk’umugore n’umugabo gutyo. Amafranga twari dufite yose umugabo arayansahura arayajyana, ndetse ansiga anteye inda aragenda, mbaho nabi cyane k’uburyo butavugwa, nyuma yamezi 9 nza kubyara abana babiri b’impanga z’abakobwa, umwe mwitirira mama wanjye NATHALIA, undi nawe mwita YOSEPHINA……………..LOADING EP 40

Inkuru Wasoma:  Inkuru y’urukundo: Uko Claire yishe urubozo Donath bahuriye muri group ya WhatsApp Agace ka 2

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo Final: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 22

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved