IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 40| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yarakomeje aratubwira ati” mbaho nabi cyane k’uburyo butavugwa, nyuma yamezi 9 nza kubyara abana babiri b’impanga z’abakobwa, umwe mwitirira mama wanjye NATHALIA, undi nawe mwita YOSEPHINA. Nyuma yo kubyara abana banjye beza narishimye cyane, ariko ubuzima bumbana ihurizo kuko ikintu nari mfite cyonyine yari inzu papa wanjye NICOLAS na mama wanjye NATHALIE bari barasize, ubwo bagwaga mu mpanuka mama wa TOROMEO yari yarateje ashaka Kubica ngo batazanshyingira TOROMEO, ariko n’ubundi birangira mbaye umugore we, nubwo bitampiriye kubera imico mibi yanjye, ndetse nsigarana n’uturima duke bahingaga, amatungo yo ntago nari nzi aho yagiye,kuko nyuma yo kuvayo njye na TOROMEO nahagarutse hashize imyaka 4 , ubuzima buragenda burambona koko, ndetse ntangira no kwiga guhinga.

Mu gitondo narabyukaga ngateka igikoma, ubundi nkagaburira abana banjye NATHALIE na YOSEPHINE, namara kubagaburira umwe nkamushyira mu mugongo, undi nkamushyira kunda, narangiza ngafata isuka nkerekeza m’umurima guhinga, ari nako aho nyuze hose munzira babaga bankwena, ngo dore wa mukazana wa ROBERT LEWIS uzwi cyane, none umugabo we TOROMEO LEWIS yaramwirukanye yishakira undi mugore, kuko TOROMEO nkimara kuva muri mansion, yahise ashaka umugore wo kunsimbura no kurera umwana wacu twari twarabyaranye LEWIS BRON, ubuzima mbubamo gutyo, ari nako abana banjye mbarera neza, ndetse intego ari ukubakuza nkaberekeza ku ishuri, kugira ngo bazige nanjye bankure kuri iyo ngoyi yo kuba mpora nitaba ibirenge ngo ndi guhinga, kandi narigeze kuba umugore wa chairman ukomeye wa company ikomeye mu gihugu. Iminsi yakomeje kwicuma imyaka irataha, abana banjye batangira kumenya ubwenge, ariko NATHALIE aba ariwe ukura ashabutse cyane, nuko mu buhinzi nzajya njyana ku isoko ngakuramo udufaranga tw’imyenda no guhaha, biza kugera bombi mbajyana ku ishuri, ariko YOSEPHINA kwiga biramunanira rugikubita, ahitamo kuba yibanira nanjye tukajya twijyanira guhinga, kwiga tukabiharira NATHALIE wari uzi ubwenge, ndamutonganya cyane mubwira ibibi byo kutiga, ariko kuko nari narababwiye ko nize ariko nkabahisha ko nigeze kuba umugore wa chairman, aza kumbaza impamvu njye nize ariko nkaba ndi umuhinzi, umwe wo hasi Atari numwe wenda ufite amasambu menshi, mbuze icyo mvuga ndamwihorera murekera amahitamo ye, ubundi amahirwe yanjye yose yo kuzabaho neza nyarekera NATHALE nari naritiriye izina rya mama wanjye ngo azajye amara agahinda.

NATHALIE yambereye umwana mwiza rwose yiga neza, ndetse na secondaire nkora uko nshoboye ajya kwiga muri MORIA ACADEMIC SCHOOL, naho YOSEPHINA  we tugumana murugo ari umwana w’umukozi. Imyaka yakomeje kwihirika ariko iterambere ryanjye ndirambirije kuri NATHALIA wari uri gukura ameze neza ndetse ari n’umuhanga, aza kurangiza amashuri ye ya secondaire ku manota meza kuko kwiga yabishyiraga imbere, ubundi aza kuba ari m’urugo mu gihe atarabona akazi, ariko akajya ambwira ko abana biganye bamubwiye ko igihe akazi kazajya kaboneka bazajya bamuhamagara bakamubwira, dukomeza gutegereza uko ruri batatu twibanira, ariko twaririnze abantu bo hanze kuko ntago nashakaga ko bazabwira abana banjye ko nigeze kuba umugore wa chairman w’abalewis, ndetse kuva icyo gihe nanjye ibijyanye n’abalewis nza kubyihorera sinongera kubirebaho, gusa nyuma imyaka yarashize naje kumva ngo TOROMEO yarapfuye, numva ndishimye ariko mbishyingura m’umutima, nuko umunsi umwe twibereye m’urugo nkuko bisanzwe, NATHALIA ava murugo avuga ko agiye mu ga centre, gushaka telephone yo guhamagara umukobwa w’inshuti ye wari utuye mu cyaro I TESARA, ariko ntitukamenye ko ari umuhungu bakundanaga ariko yarabigize ibanga,nuko aragenda ubundi natwe twigumira m’urugo nk’ibisanzawe, mu kugaruka aza ibyishimo ari byinshi cyane, avuga ko bamurangiye akazi muri MERINE, akajya kuba umwarimu mu kigo cy’amashuri, twarishimye cyane kuko twari tugiye gutangira kubona amafrangta, ndetse tumufasha gutangira kwitegura kuko yari bujye muri MERINE mu cyumweru gikurikiyeho, nuko byose tumaze kubishyira k’umurongo, umunsu ubanziriza uwo agenderaho, ninjoro turara turimo kuganira, tumubwira ko tuzajya tumukumbura,NATHALIE atubwira ko azajya aza akadusura, kandi natwe azatujyana muri MERINE namara kubona amafranga tukajya kuba hafi ye, cyangwa se akajya aduha amafranga aho gusubira mu murima tukajya dushyiramo abakozi, ndetse akazanatugurira imirima myinshi, nuko iryo joro turaryama, gahunda ari ukubyuka tumuherekeje ngo ajye mu kazi.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo Final: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 22

Bwaje gutya mugitondo kare NATHALIE yari yayiraye ku ibaba, kuko inyoni ya mbere yavuze yamaze kubyuka, nuko aritegura natwe tuva m’uburiri, tumufasha ibintu bye ubundi tujya k’umuhanda aho bus zijyana abantu muri MERINE zihagarara, tumugejejeyo turayitegereza nabandi bagenzi, iraza ubundi dushyiramo ibintu bye arinjira irahaguruka, agenda adupepera natwe tumuhanze amaso kugeza irenze, ariko kugenda kwa NATHALIA bimbabaza nanjye mu buryo ntazi kuko numvise mfite ikintu cy’ikiniga, wagira ngo ntago azagaruka, mbibwira murumuna we YOSEPHINA ambwira ko ari kwa kundi umubyeyi ahangayikira abana be, ariko ukwezi kumwe gusa NATHALA azatugarukira azanye n’amafranga. Ubwo njye na YOSEPHINE twakomeje kwiberaho mu buzima busanzwe, ariko papa wabo bana simbure kumutekerezaho nubwo yari yarampemukiye akantwarira amafranga, nkifuza ko yakaje byibura akazabona ku bana uburyo nabareze ubundi akicuza,ariko ibyo nifuzaga nyine byari amaburakindi, ubanza Atari anakiriho ahari. Uko iminsi yakomezaga kwicuma niko twizeraga ko NATHALIA azagaruka, ariko amezi arinda aba menshi cyane ataragaruka, ari nako nanjye ndi kugenda ndi gusaza, YOSEPHINE nawe ari kuba inkumi nziza kuburyo yashaka umugabo,ariko NATHALIE imyaka irinda iba myinshi cyane ataragaruka, nuko kuko tutari tuzi aho twamushakira njye na YOSEPHINA tuza gukurayo amaso dutangira kuvuga ko yatubereye ikirumbo, kuburyo YOSEPHINA yatangiye kwicuza impamvu atize amashuri ngo abe ariwe uzangirira umumaro, ariko byari byararangiye kuko ntago twari kugarura imyaka.

Igihe kimwe twari twibereye m’urugo ndabyibuka hari ku cyumweru ubwo twari twavuye gusenga, twakuyemo n’imyenda tujyana m’urusengero, ubundi turateka turarya, tuba twiyicariye hanze ngo dutegereze ko bwira ubundi turyame tubone uko tuzindukira m’umurima, tugiye kubona tubona hakurya ku irembo ryacu hari guturuka umukobwa, ariko uwo mukobwa ahetse umwana ndetse afite n’umutaka amutwikirije izuba, dutungurwa no kubona umuntu usa n’umunyamugi gutyo aza yerekeza iwacu, nuko turamureka akomeza kuza, ariko atugezeho ntungurwa no kubona ari NATHALIE umukobwa wanjye waje ahetse umwana, bigaragara ko yari yarabyaye, ngira agahinda gakomeye cyane kuburyo ntashoboraga gusobanura, kuko amasezerano yari yaraduhaye yo kuba yakorera amafranga akaza akatwitaho njye na murumuna we kuko YOSEPHIOINE mbabyara niwe waje nyuma, ariko we akigira gushaka umugabo, kugeza ubwo nyuma y’iyo myaka aza agarukanye umwana gusa m’umugongo, birambabaza cyane kuburyo nabuze icyo nakora. NATHALIE mu kugera m’urugo ashaka kudusuhuza, ariko nanga kugira icyo numva avuga ndetse no kumuhereza umukono, nka kwakundi umwana ugarutse iwabo nyuma y’igihe kinini aba ashishikariye kuvuga ubuzima bwe, atangira atubwira burya ko igihe agenda umuhungu bakundanaga ariwe wari umuhamagaye ngo amurangire akazi, ariko ataragira ikindi avuga mpita ninjira munzu, mfata umuhini w’isekuru nsohoka vuba vuba musanga aho ari mubwira ko niba ashaka amahoro yamva mumaso,NATHALIE mu kubibona ahita asubira inyuma yiruka,ariko YOSEPHINE ambwira ko ibyo ndi gukora ataribyo, mu gihe nkiri kumwirukaho sinzi ukuntu narekuye umuhini ngo nywukubite NATHALEIE, YOSEPHINA aritambika nkumukubita mu bitugu ahita ahinamirana, NATHALIA abona ko ibintu bitoroshye agenda ari kwiruka, kuva icyo gihe agenderako noneho, mbabazwa cyane n’ukuntu umwana nareze nihiringa ngapfa ngapfapfana ngo ndebe ko yakwiga azadukure mu butindi, ariko we akajya kwishakira umugabo, mbuze icyo nkora ngaruka aho YOSEPHINA yari aryamye, ndamwegura mpita mujyana munzu, ntangira gushaka ibyatsi bya gakondo ubundi ntangira kumukanda,ariko amarira no gusepfura aribyo biri muri njye kubera agahinda.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 05

Njye na YOSEPHINA twamaze iminsi ingana icyumweru tuba munzu ndimo kumwitaho, nyuma aza gukira neza, umugoroba ambwira ko ameze neza twicaye muri salon, nuko YOSEPHINA arambwira,

YOSEPHINE: maman, nibyo koko waratubyaye uraturera uradukuza ndetse uduha buri mahirwe yose ashoboka kugira ngo tuvemo abantu bafite ahazaza, ariko hari ikosa rimwe wakoze kuburyo ntanarimwe nzigera nkubabarira. Umunsi NATHALE agaruka ahetse umwana wagakwiye kumwumva, kubera ko byagaragaraga ko kuva yagenda ashobora kuba yaranyuze muri byinshi, kugeza ubwo afata umwanzuro ukomeye cyane wo kugaruka nyuma y’iriya myaka yose, byari bisobanuye ko yari yihaye gahunda yo kutubwira uko byagenze byose ubundi yaba yaranakosheje akadusaba imbabazi, ariko wowe wahisemo kumufungira amatwi uyashyiramo ibiti, ufata umuhini w’isekuru ushaka kumukubita kuburyo wari no kumwica, kuko iyo ntitambika uriya muhini uba warawumukubise m’umutwe, bigaragara ko NATHALIA kuva wamubyara utigeze umugirira urukundo, ahubwo ibyo washakaga ari ibyo azakugezaho, bityo bivuze ko nanjye isaha n’isaha igihe ntazakugirira umumaro ushobora kuzanyihindukana, kubwiyo mpamvu mu gitondo nanjye ndafata utuntu twanjye twose, mve murugo rwawe ndugusigire nigire muri MERINE gushaka umuvandimwe wanjye, ubundi usigarane ibyawe natwe ntago tuzabura uko tubaho, kandi warakoze kutubyara nubwo waduhishe papa wacu  wa nyawe tukakwihanganira kuko nta kintu twakuburanye, ariko nanjye ubwanjye burya nubwo nabiguhishe ariko maze kurambirwa, urabeho neza kandi warakoze.

Umukobwa wanjye YOSEPHINA yamaze kumbwira gutyo, ahita ahaguruka ava muri salon yerekeza mu cyumba cye, ndetse birarenga arafunga, kuburyo ntari kubasha kwinjiramo, ariko amagambo ambwiye ankora k’umutima, nicara hasi k’umuryango we ntangira kuyatekereza no gusura umutima wanjye, koko nsanga kuva navuka narakundaga ubuzima bwiza nubwo ntigeze ngira amahirwe yo kububona, ahubwo ngaterwa imbaraga zo kubushaka n’ababyeyi banjye bambwiraga ko ngomba kwiga nkabagira abakire, bakamera nkabalewis bakize mu gihugu cyacu, ibyo bigatuma mpura na TOROMEO LEWIS nkamubeshya ko mukunda kandi ari ubukire nshaka, bikarenga bikabaviramo urupfu rwabo, nyamara ariko iyo twiberaho ubuzima bwacu icyo gihe byarashobokaga ko twari kuba tukiri kumwe, none na nyuma yaho nabyaye abana aho kubaha uburere mbuzuzamo ubugugu bwanjye, urukundo mbakunda Atari urwa kibyeyi ahubwo ari urw’ibyo bazangezaho imbere, none nabo bikaba byari birangiye mbabuze bose, ntangira kwicuza impamvu ntashyize umutima hamwe ngo nakire umukobwa wanjye NATHALIA ngo numve impamvu yamaze iyo myaka yose atagera murugo akaba agarukanye umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari amaze iminsi abyaye, none na murumuna we YOSEPHINA yari amaze kunyerurira ko abonye nta Rukundo nabakunze, akaba nawe yari agiye kwigendera mu gitondo gikurikyeho.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 4

Nicaye aho ngaho ntangira kurira ndi gutakamba, mvuga ko urubyaro rwanjye kuva kuri BRON LEWIS kugeza kuri NATHALIE ndetse na YOSEPHINA arinjye wabikuyeho, kugeza ubwo naguye agacuho ngasinzira, nkongera gukanguka mbona nkiryamye imbere yicyumba cya YOSEPHINA ariko gifunguye, mu guhaguruka nkinjiramo nsanga icyumba kirampamagara, bigaragara ko umukobwa wanjye yamaze kugenda kare cyane, nuko nsohoka hanze ntangira kugenda mbaririza niba nta muntu wamubonyeho, ariko bose kuko banyangaga kuko nigeze kubihenuraho, ntihagire numwe unsubiza, kugeza ubwo nahise ntangira kwibuka amagambo TOROMEO yigeze kumbwira akiriho, ko burya imitungo atariyo igena byose ahubwo umutima wakirana abantu ariwo mutungo muzima, maze kubyibuka intimba imfata umutima wanjye, mpita mfata umwanzuro wo kuza nanjye ngafata utwanjye, ngakurikira umukobwa wanjye muri MERINE ngo ndebe ko mubona, byaba ngombwa, njye nawe tugafatanya gushaka NATHALIA…………….LOADING EP 41.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 20

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 26| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Njye na YOSEPHINA twamaze iminsi ingana icyumweru tuba munzu ndimo kumwitaho, nyuma aza gukira neza, umugoroba ambwira ko ameze neza twicaye muri salon, nuko YOSEPHINA arambwira,

YOSEPHINE: maman, nibyo koko waratubyaye uraturera uradukuza ndetse uduha buri mahirwe yose ashoboka kugira ngo tuvemo abantu bafite ahazaza, ariko hari ikosa rimwe wakoze kuburyo ntanarimwe nzigera nkubabarira. Umunsi NATHALE agaruka ahetse umwana wagakwiye kumwumva, kubera ko byagaragaraga ko kuva yagenda ashobora kuba yaranyuze muri byinshi, kugeza ubwo afata umwanzuro ukomeye cyane wo kugaruka nyuma y’iriya myaka yose, byari bisobanuye ko yari yihaye gahunda yo kutubwira uko byagenze byose ubundi yaba yaranakosheje akadusaba imbabazi, ariko wowe wahisemo kumufungira amatwi uyashyiramo ibiti, ufata umuhini w’isekuru ushaka kumukubita kuburyo wari no kumwica, kuko iyo ntitambika uriya muhini uba warawumukubise m’umutwe, bigaragara ko NATHALIA kuva wamubyara utigeze umugirira urukundo, ahubwo ibyo washakaga ari ibyo azakugezaho, bityo bivuze ko nanjye isaha n’isaha igihe ntazakugirira umumaro ushobora kuzanyihindukana, kubwiyo mpamvu mu gitondo nanjye ndafata utuntu twanjye twose, mve murugo rwawe ndugusigire nigire muri MERINE gushaka umuvandimwe wanjye, ubundi usigarane ibyawe natwe ntago tuzabura uko tubaho, kandi warakoze kutubyara nubwo waduhishe papa wacu  wa nyawe tukakwihanganira kuko nta kintu twakuburanye, ariko nanjye ubwanjye burya nubwo nabiguhishe ariko maze kurambirwa, urabeho neza kandi warakoze.

Umukobwa wanjye YOSEPHINA yamaze kumbwira gutyo, ahita ahaguruka ava muri salon yerekeza mu cyumba cye, ndetse birarenga arafunga, kuburyo ntari kubasha kwinjiramo, ariko amagambo ambwiye ankora k’umutima, nicara hasi k’umuryango we ntangira kuyatekereza no gusura umutima wanjye, koko nsanga kuva navuka narakundaga ubuzima bwiza nubwo ntigeze ngira amahirwe yo kububona, ahubwo ngaterwa imbaraga zo kubushaka n’ababyeyi banjye bambwiraga ko ngomba kwiga nkabagira abakire, bakamera nkabalewis bakize mu gihugu cyacu, ibyo bigatuma mpura na TOROMEO LEWIS nkamubeshya ko mukunda kandi ari ubukire nshaka, bikarenga bikabaviramo urupfu rwabo, nyamara ariko iyo twiberaho ubuzima bwacu icyo gihe byarashobokaga ko twari kuba tukiri kumwe, none na nyuma yaho nabyaye abana aho kubaha uburere mbuzuzamo ubugugu bwanjye, urukundo mbakunda Atari urwa kibyeyi ahubwo ari urw’ibyo bazangezaho imbere, none nabo bikaba byari birangiye mbabuze bose, ntangira kwicuza impamvu ntashyize umutima hamwe ngo nakire umukobwa wanjye NATHALIA ngo numve impamvu yamaze iyo myaka yose atagera murugo akaba agarukanye umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari amaze iminsi abyaye, none na murumuna we YOSEPHINA yari amaze kunyerurira ko abonye nta Rukundo nabakunze, akaba nawe yari agiye kwigendera mu gitondo gikurikyeho.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Agahinda natewe n'umukunzi wanjye Gaelle wapfuye ku munsi wo kubana Agace ka 10

Nicaye aho ngaho ntangira kurira ndi gutakamba, mvuga ko urubyaro rwanjye kuva kuri BRON LEWIS kugeza kuri NATHALIE ndetse na YOSEPHINA arinjye wabikuyeho, kugeza ubwo naguye agacuho ngasinzira, nkongera gukanguka mbona nkiryamye imbere yicyumba cya YOSEPHINA ariko gifunguye, mu guhaguruka nkinjiramo nsanga icyumba kirampamagara, bigaragara ko umukobwa wanjye yamaze kugenda kare cyane, nuko nsohoka hanze ntangira kugenda mbaririza niba nta muntu wamubonyeho, ariko bose kuko banyangaga kuko nigeze kubihenuraho, ntihagire numwe unsubiza, kugeza ubwo nahise ntangira kwibuka amagambo TOROMEO yigeze kumbwira akiriho, ko burya imitungo atariyo igena byose ahubwo umutima wakirana abantu ariwo mutungo muzima, maze kubyibuka intimba imfata umutima wanjye, mpita mfata umwanzuro wo kuza nanjye ngafata utwanjye, ngakurikira umukobwa wanjye muri MERINE ngo ndebe ko mubona, byaba ngombwa, njye nawe tugafatanya gushaka NATHALIA…………….LOADING EP 41.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved