IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 41| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. Umukecuru ROSATA yakomeje atubwira ati” mpita mfata umwanzuro wo kuza nanjye ngafata utwanjye, ngakurikira umukobwa wanjye muri MERINE ngo ndebe ko mubona, byaba ngombwa, njye nawe tugafatanya gushaka NATHALIA. Nahise ngaruka munzu byihuse ngo mfate ibyo mfata umukobwa wanjye YOSEPHINA ataragera kure, maze gupakira mu gikapu gito nari naravanye muri KENTI ubundi mfunga inzu neza,mfata umuhanda ngera aho bus zihagarara, ntibyatinda ndayitega ngana muri MERINE, ariko kugera muri MERINE ibibazo bimbana uruhuri, kuko namaze iminsi myinshi nshakisha abakobwa banjye ariko narababuze, nuko namara gutaha bwije nkarara ku mbaraza z’amazu yubucuruzi. Umunsi umwe ndi gusasa ibikarito ku kabaraza kari kunzu imwe, nagiye kubona mbona umugabo umpagaze hejuru,

UMUGABO: wa mugore we urashaka iki hano? Wabuze aho urara ngo nguhamagarire abashinzwe umutekano bakujyanye kugucumbikira dore nimwebwe murara muri gutobora inzu zacu bugatya mwamaze kutwiba.

Umugabo yamaze kuvuga gutyo namaze kumuhobera cyane kare, kubera ko akivuga ijwi rye nahise ndimenya. Nawe andebye neza akanyitegereza ahita ampobera, ambaza impamvu ndi aho ngaho kandi yari aziko ndi mucyaro, mpita mubwira impamvu ndi aho ngaho ko ari uko naje gushakisha abakobwa be bavutse nyuma y’uko ansize mu cyaro yaranteye inda akananyibira amafranga. Namaze kumubwira gutyo aratungurwa cyane,atungurwa no kumva ko burya yanasize anteye inda, kuko iyo abimenya ntago yari kuba yaragiye, kuko yari kumfasha kubarera, mubwira ko byabaye kandi byarangije kuba, ntangira kumubwira amateka yose y’ubuzima nabayemo kuva yagenda, kugeza ubwo YOSEPHINA umukobwa wacu nawe ansize akagenda, nuko ansaba imbabazi ambwira ko nakongera kumukunda, basi tukongera tukabana tugafatanya no gushaka abana bacu, nanjye ntago nari kubyanga kuko nari mbonye ko ngiye kubaho nneza kuko uwo mugabo wanjye yari yarabaye umucuruzi mu mafranga yari yaranyibye, ngo kuko yaje gushingamo iduka muri MERINE biramuhira abona amafranga, nuko ahita amfata anshyira mu modoka ye tujyana murugo rwiza atangira kunyitaho kuko yanambwiye ko atigeze ashaka umugore, kubera ko yari yarabonye ko iby’abagore bitamuhira, kuva kuri NINA ndetse nanjye, none yari yarihitiyemo kwibera wenyine akazagwiza imitungo ku isi, ko atari kuzabura umukobwa atera inda ubundi akamwihera iyo mitungo ikarera umwana we, nanjye ndabikunda kuko nari nsanze nta muntu ndabangamira.

Njye numugabo wanjye twabanye igihe kinini, ariko nakwibuka ko imitungo yose yari amafranga yanjye nibye muri aba LEWIS company mu ibanga yaje agakuramo ibyo bintu byose, wa mutima w’ubugugu urongera uragaruka nanone, kugeza ubwo nafashe icyemezo cyo kwica umugabo wanjye ngo nkunde ngumane imitungo yanjye, nshyirwa nanabigezeho kuko naramwiyiciye ubundi mushyingura mu ibanga, birangira imitungo yose ibaye iyanjye  ndetse nkajya njya gucuruza kuri butiki natwaye n’imodoka, kugeza ubwo byose byari mubiganza byanjye, ndetse ngatanira no kujya nshyira amafranga kuri konti yanjye bwite, itandukanye niyo umugabo wanjye yabikijeho. Uko iminsi yakomeje kwicuma, niko nanjye nagendaga mvamo kubera ubusaza, umunsi umwe rero naje kuzindukana umwaku. Ndabyibuka nabyutse ari mugitondo nkuko bisanzwe, nshaka ibyo kurya ubundi mva murugo njya gucuruza, ngeze mu iduka nsanga harimo ibintu birimo kubura, mpita niha gahunda yo kujya kuri bank iri muri MERINE ubundi nkabikuza ibihumbi 50 by’amadenari ngo nze mbishyire umusore wakundaga kundangurira ubundi anzanire ibyo gucuruza, ndagenda mfata imodoka yanjye ubundi njya kuri bank, mpageze imodoka ndayiparika neza, ubundi njya ku cyuma kuko icyo, gihe twakoreshagha amakarita,Amafarnga ndayabikuza ubundi nsohokamo, ariko ngiye kugera ku modoka mbona akana k’agasore kari kunyitegereza ndetse kanitegereza niba mu modoka yanjye niba hari umuntu urimo, ubwo gakomeza kunkurikira ariko kangezeho, kambwira ko ruguru hari umuntu urimo kunshaka, mpita nibwira ko yaba ari nk’umukobwa wanjye NATHALIE cyangwa se YOSEPHINE waba yambonye akaba ari kunshaka, akana ndagakurikira tugera ahantu hagati y’amazu,

ubundi gahita kanyaka igikapu cyanjye nari nashyizemo amafranga, kazamuka kiruka karancika, kubera ko ntari nshoboye kwiruka nzamuka buhoro buhoro mu dutege duke, ngiye kumva numva inyuma yanjye haturutse abanda bantu, mu guhindukira mbona ni abasore babiri n’agakobwa kamwe bigaragara ko ari amabandi yo k’umuhanda, bambaza ikibazo ngize mbabwira ko ibandi rinyambuye amafranga yanjye, bambwira ko bagiye kumfasha kurishaka bakayagarura, bahita bazamuka bamwirukaho, ariko kuva icyo gihe nanjye ntegereza ko bagaruka ndaheba, mu kugaruka ngo mfate imodoka yanjye nsanga abapolice bayifashe ngo iparitse nabi barayijyana, ndetse ngeze ku iduka ryanjye nsanga naryo abantu ntazi baryibye, birangira nanone mpuye n’ikindi gihombo,agahinda karanyica ndara munzu yari irimo iduka harimo ubusa, mu cyakare mbyuka nangara,ari nako amaraso yubusaza yanga, noneho umunsi bazanye umusirikare mushya wo kuyobora MERINE aza ari umwicanyi kuburyo yagendaga akubita abantu bose ahuye nabo munzira, nanjye rero izo nkoni ziza kungeraho, ubundi mera nk’uwapfuye neza neza, nza kugarura ubwenge ndi mu kigo kibamo abantu babana n’ubumuga, mbajije bambwira ko turi muri MARANATHA iherereye muri KENTI, mbabajije uko nahageze ntihagira ikintu bambwira, nkomeza kubamo nitabwaho n’akana k’agakobwa kabana n’ubumuga bwo kutavuga, ariko iyo myaka yose mara ntazi amazina yako, nuko rimwe nza kwiha gahunda yo gucika icyo kigo, kugira ngo nigarukire muri MERINE nze gushaka abana banjye ndebe ko baba bakiriho, aribwo nibye umusecurite amafranga mumufuka wishati ye ubwo yari ayikuyemo agiye guhindura, ubundi nsohoka ku marembo ntamuntu umbonye, uwo munsi ndara mu kimoteri, ubundi nzinduka kare kare nshakisha ahantu nategera imodoka, ariko mu kugera muri gare abantu bose baranena ngo ndi kunuka, mberetse amafranga babona kumpa agatiki ko kugenderaho.

Nubwo ndi kumwuka wa nyuma ariko ndabona ngiye kubona abana banjye,kuko hano muri MERINE byanga byakunda niho bari, kuko ngize n’amahirwe ngahura n’umusore muto nkawe ukanyitaho abandi bari banze kunkoraho ngo ndanuka, gusa ariko byose nkaba ari ingaruka z’ibibi nakoze mu buzima bwanjye, nta kundi nyine reka nzakire, kuko nta kintu na kimwe, nta kintu kitagira, nta kintu wawa waw a waw a….waaaaaaaaaaaaaaa.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 28| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Umukecuru ROSATA yarangije kutubwira gutyo, ariko ibyo yari agiye kurenzaho bimunanira kuvuga kubwo kuba akuka ka nyuma yari afite kari kamushizemo, nuko tubona umutwe we awunaze mu isahani yari ari kuriraho, njye na JESSSICA turarebana, agahinda karatwica, mpita mbona ko JESSICA akozwe k’umutima nuko umuntu yangaga ko mfasha dusanze ari umuntu wa hafi m’umuryango wanjye, kuko dukurikije amateka ROSATA yari amaze kutubwira yari nyogokuru wanjye ubyara papa wanjye, kuko papa wanjye yari BRON LEWIS, ndetse  si nibyo gusa kandi abakecuru bombi nageze mu maboko bose NATHALIE wamfashije ndetse na YOZEPHINA wampaye icumbi rye mu cyaro nkaba nari narabaye nk’umwana we, naho twari dutuye njye na JESSICA ndetse n’ubutaka bumwe twahingagamo byose bikaba ari we wabimpaye, bombi bakaba bari bashiki ba papa wanjye twese nta muntu ubizi, binkora k’umutima agahinda n’ikiniga binzenga mu muhogo no ku maso, bigaragara ko burya umuryango wanjye waba LEWIS ufite amateka akomeye, kuko naje kumenya ibisekuru kuva kumu LEWIS wa mbere ariwe MORIA LEWIS akaba ariwe wubatse ikigo ba TONZI bigagaho ubwo twari tukibana iwacu muri KENTI, kugeza ku muhungu we ROBERT LEWIS igihugu cyose cyakeshaga intandaro y’iterambere kubera ibikorwa yakoze, waje kubyara sogokuru TOROMEO LEWIS nubwo we uretse ayo mateka ROSATA yari atubwiye, ariko ntayandi nari ndamenya kuko we ntamuntu wigeze amumbwiraho, bigaragara ko nawe yari ayafite ahubwo impamvu ari uko nari umwana wo k’umuhanda nkaba ntari mbyitayeho, aho mpaviriye ngahugira mu bintu by’ubuhinzi no kugaruza imitungo ya papa ntari nzi intangiriro ryayo,

ndetse ROSATA yari yanatubwiye ko yaje kumva ko umugabo we ariwe sogokuru wanjye TOROMEO LEWIS yaje gupfa ariko ntiyatubwira uko yapfuye, ndetse asiga papa wanjye k’ubuyobozi bw’abalewis company ndetse n’ikigo cya MORIA ACADEMIC SCHOOL ,kugeza ubwo papa wanjye yaje kwicwa na SOLINA kubera ubugugu bw’imitungo, mbona ko natitonda nawe bizamubana nkibyabaye kuri nyogokuru ugize iherezo ribi ry’ubuzima bwe kubera amahitamo ye mabi, kugeza kuri njye wari usigaye ndi umuzungura WABALEWIS company kuko amategeko ROSATA yavuze ko MORIA LEWIS yategetse ko umuhungu ariwe ugomba kuzungura papa we, bityo nkaba nari nsigaranye na mushiki wanjye RENA LEWIS ntari nzi niba mubonye namumenya.

Nkomeza kubabazwa n’amateka umuryango waba LEWIS baciyemo, ko burya itigeze ituza na rimwe kuko abantu bose bayigeragamo babaga bashaka imitungo yayo, kuva kuri mama wa TOROMEO wari waratangiye guhombya imitungo atura ninyubako ndetse na million 2 mucyumweru, kugeza kuri nyogokuru ROSATA wakunze sogokuru TOROMEO kubera ubukire yamushakagaho, none na SOLINA akaba yarabanye na papa wanjye BRON LEWIS kugeza amwishe ubundi akegukana company, ndetse akayizanamo n’umugabo wicara mu mwanya wa papa wanjye, mpita numva ko mfite akazi kenshi cyane ko gushyira iby’umuryango wanjye waba LEWIS kumurongo, kuko ku isi yose ABALEWIS, arinjye muntu njyenyine wari uhari wo kuyizahura nkayikura mu birura byiyambitse uruhu rw’intama, kandi buri wese wagize uruhare mu rupfu rwa papa wanjye akazabiryozwa, mpita nanaboneraho ko mfite byinshi byo gukora, kuko nari nziko imitungo ya papa ariwe wayishakiye, ariko bikaba ari ibintu birebire, bityo nagombaga kwiga amateka kuva kuri MORIA LEWIS, ROBERT LEWIS, TOROMEO LEWIS, BRON LEWIS ntigeze menya niba yaba yaragize abandi bavandimwe nyuma ku mugore TOROMEO yaba yarashatse ngo asimbure ROSATA, bityo nkaba mfite ba data bacu wenda, kugeza kuri njye na RENA mushiki wanjye.

Ibyo bitekerezo bikomeza kunganza, mbona uburyo burya ubugugu ari indwara mbi cyane ishobora no kurimbura nyirayo, kuko sogokuruza wacu yigishaga abana be ko ubukungu bwa mbere ari uburyo ufata abantu, gusa nshimira ko NATHALIE ndetse na YOSEPHINA bagize itandukaniro rihabanye na mama wabo,ariko nanone mbabazwa nukuntu ROSATA agiye ntamubwiye ukuntu abakobwa be bagiye ndetse bakaba barangiriye umumaro mu buzima bwanjye, kuko iyo ntaza guhura na NATHALIE ngo amfashe mba narabaye ingegera kera ndetse nkanapfa, ariko we yishimira kunyishingira nk’umwana we, ndetse yemera no kundihira igihembwe cyose ku ishuri rye, nkaba nanamubwira ko YOSEPHINA ariwe wantabaye ubwo nari ngiye gupfa mvuye m’umugi wa MERINE muri ruhurura ntwawe n’amazi, kugera ubwo nageze mu cyaro I TESARA,ariko abantu bavuga ko napfuye bagomba kunshyingura, YOSEPHINA akabyanga akaba ari nayo mpamvu nari nkiriho nkiri muzima, bityo kuba naramufashe ngo mujyane muri restorant ntamuzi ari ukugira ngo mufashe akaba ari amaraso yacu yari ari gukururana tutabizi, nkomeza kugira agahinda gakomeye cyane, kugeza ubwo JESSICA yamfashe k’urutugu akabaza uko turabigenza kandi bwamaze kwira tutanabona n’imodoka iducyura, Jessica musubiza ko uwo mukecuru uryamye aho yapfuye ari nyogokuru, mbimubwira mbimwibutsa kugira ngo amfashe tumuhe agaciro akwiriye, kuko nubwo yahemutse ariko ntago twamutererana, kandi akaba ariwe ntandaro yo kubaho kwanjye, kuko niwe ubyara papa wanjye, ikirenzeho akaba ari mama wa NATHALIE ndetse na YOSEPHINA wahantu twari dutuye muri icyo gihe,bityo tutagomba kumusiga aho ngaho, ahubwo tugomba gukora uko dushoboye tukamujyana muri TESARA tukamushyingurayo, twazanamara no gufata abaLEWIS company, tukazamuzana tukamushyingura hamwe n’abandi ba LEWIS nubwo ntari nzi niba sogokuru wanjye TOROMEO, umugabo we ariho yaba ashyinguye, bityo nkazamushyingura iruhande rwe nk’umugore we kuko niwe utumye ndiho nk’umu LEWIS wa nyuma………………LOADING EP 42.

Imana ibahe umugisha, turabakunda cyane.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved