IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 42| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya.

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI”RANDRI mwana wanjye. mbimubwira mbimwibutsa kugira ngo amfashe tumuhe agaciro akwiriye, kuko nubwo yahemutse ariko ntago twamutererana, kandi akaba ariwe ntandaro yo kubaho kwanjye, kuko niwe ubyara papa wanjye, ikirenzeho akaba ari mama wa NATHALIE ndetse na YOSEPHINA wahantu twari dutuye muri icyo gihe, bityo tutagomba kumusiga aho ngaho, ahubwo tugomba gukora uko dushoboye tukamujyana muri TESARA tukamushyingurayo, twazanamara no gufata aba LEWIS company, tukazamuzana tukamushyingura hamwe nabandi ba LEWIS nubwo ntari nzi niba sogokuru wanjye TOROMEO, umugabo we ariho yaba ashyinguye, bityo nkazamushyingura iruhande rwe nk’umugore we kuko niwe utumye ndiho nk’umu LEWIS wa nyuma.

Namaze kubwira JESSICA gutyo ambaza icyo tugomba gukora muri iryo joro, kuko nubwo twari twageze muri MERINE muma saa ine zamanwa, ariko Nyogokuru ROSATA amateka yatubwiriye muri restorant nari mperutsemo ndi kumwe na JOVIA umukobwa wa JESSICA, byafashe amasaha menshi cyane, kuburyo twarebye ku isaha tugasanga ari saa ine za ninjoro, tukagira amahirwe iyo restorant ikaba yarakoraga amasaha 24 kuyandi, JESSICA ambwira ko nta kindi kintu yakora, uretse kuba yashaka umu motari umutwara muri iryo joro akamujyana I TESARA, ubundi agafata imodoka ye akayizana aho ngaho, kugira ngo tubone uko dutaha ducyuye umurambo wa nyogokuru, mubaza niba nta yandi mahitamo dufite, ambwira ko tutabona umuntu udukodesha imodoka yo gutahamo kuko muri ayo masaha abantu bose baba batashye, nabo twabona ntago bakwemera gutwara umurambo, cyangwa  se abandi twabona bakaba bifitiye ibyo gukora n’imodoka zabo muri iryo joro, nuko ndabyemera kuko niyo mahitamo twari dufite, ariko ngira ubwoba bw’ikintu cyitwa urupfu, kuko nicyo kintu nari mpanganye nacyo muri iyi minsi, cyane ko aricyo cyanyujije mubuzima bwose nabayemo, kuko n’umwe mumuryango wanjye nari mbonye yanguye mu maboko, nibaza na JESSICA aramutse agiye akaba ari ubwa nyuma mubonye arimo guhumeka umwuka w’abazima, numva cyaba ari ikibazo gikomeye kandi dufite ibyo tutararangiza kandi nkaba ntabikemura njyenyine adahari,

NJYE: ndakwinginze y’urugendo ugiye gukora ugende amahoro, kuko ndamutse nkubuze kaba kambayeho, kuko ahazaza hanjye hari mu biganza byawe, urabizi ni wowe mubyeyi mfite, ni wowe muvandimwe, ndetse uri byose kuri njye, ariko nanone ntago nshimishijwe nuko tubonye umuntu wo m’umuryango wanjye, ariko rwose ntago nishimiye ko ugiye gukora urugendo rungana gutya kuri moto iri joro, bikanarenga ukagaruka utwaye imodoka, ntashidikanya ko bishobora kugufata ijoro ryose kugira ngo ugere hano, none rero mubyeyi wanjye, ndakwinginze umfashe ugaruke uri amahoro nkubone, kuko ndagukeneye cyane mubuzima bwanjye.

JESSICA: ntugire ngo kuba ngiye kugenda nkagaruka ngiye kubikora kubera ko ubinsabye, kubera ko kuva natangira kubana nawe nyuma y’uko umpaye imbabazi z’ibyo nagukoreye wowe n’umuryango wawe, ngufata nk’umwana wanjye. Kuba ngiye kugenda rero nuko ndi gukorera umuryango wanjye, ikindi kandi kuba uri umu LEWIS nanjye nkaba nkorana nawe nubwo ntariwe mu maraso, ariko ndiwe mu muryango, bityo ndagenda nigengesereye kandi ngusabye kutaza kumpangayikira, kubera ko nanjye nkora uko nshoboye nkirinda, gusa nawe usigare amahoro mwana wanjye, ubwo turaza kubonana mugitondo kandi ndagukunda.

JESSICA yamaze kumbwira gutyo numva ngize ikiniga, nka kimwe nyogokuru wanjye ROSATA yagize ubwo NATHALIE yari ababwiye ko agiye kuva murugo akajya mukazi muri MERINE, nibaza impamvu yicyo kiniga niba nanjye aribwo bwa nyuma ngiye kuba mbonye kuri JESSICA, ndetse nibaza niba namubwira akabireka tugategereza mu gitondo, ariko nibukia ko dufite ibintu byinshi byo gukora m’urugo I TESARA, mpitamo kumureka ngo agende, ubundi ansezeraho ampaye aka bizu k’uruhanga, ankora k’urutugu ambwira ko arajya anyandikira uko urugendo rumeze,nanjye musaba mwinginga mubwira ko mukeneye mu gitondo akaba ari kumwe nanjye, ambwira ko rwose turaba turi kumwe, kandi atari ibyo gusa tuzahorana kuva uwo munsi kugeza umunsi umwe muri twe azavira mubuzima agatanga undi, nuko mukurikiza amaso uko agenda, asohoka muri restorant mureba, nanjye nsigara nicaye irughande rw’umurambo wa nyogokuru, nuko ntangira kumwunamira no kumuririra, mubaza impamvu agiye ako kanya, nicuza impamvu ntahise mujyana kwa muganga basi ingo babanze bamwiteho, ibyo kutubwira amateka ye azabitubwire nyuma,ariko ndekeraho kwirenganya kuko nari nziko ari umuntu usanzwe nkuko uwo ariwe wese yafasha undi bahuriye munzira.

Nongeye kwibuka umunsi ngera muri MERINE ba CHAMELEON bakambatiza, nyuma bakanyicisha inzara iminsi 2 yose, nkava mu kiraro twararagamo nkajya gushaka utwo narya, maze ngahura n’umukecuru nkamwiba ibihumbi 50 by’amadenari mubeshye ko hari umuntu uri kumushaka, bindya kumutima uburyo nambuye nyogokuru wanjye ntabizi, mu gihe we yari aketse ko ngiye kumushyikiriza umwe mubakobwa be NATHALIE cyangwa YOSEPHINA, ataziko NATHALIE yapfuye kera, YOSEPHINA akaba yari yibereye mu cyaro I tesara, mpita niha gahunda ko ndamushyingura iruhande rwa YOSEPHINA, ndetse mvuga ko ngomba kuzajya gusaba ibisigazwa by’umubiri wa NATHALIE mu irimbi ry’ibitaro twamushyinguyemo, bose nkabashyingura begeranye, kuko nyogokuru wanjye nubwo yabaye umu LEWIS igihe gitoya,ariko ari mu muryango waba LEWIS kuko yabyaranye na sogokuru babyara papa wanjye BRON LEWIS bityo Nathalie ndetse na YOSEPHINE kuko ari bashiki ba papa wanjye nubwo batari bahuje se, ariko bose bavukaga kumu LEWIS, ROSATA LEWIS.

Nakomeje guheranwa n’ibitekerezo, kugeza ubwo nagiye kumva nkumva phone yanjye irasonye, mu kureba mbona ni message iturutse kuri JESSICA ambwira ko moto yayibonye kare ikaba igeze kure imutwara, ariko atazi impamvu arimo kumpamagara simufate ngo tuvugane, ndebye koko mbona yampamagaye inshuro 5 zose ntayumva, ndetse kureba mbona n’izindi message nyinshi za LOSANGE, ambwira ko ankumbuye ariwe urarota ngeze m’urugo, ndetse akanambaza n’impamvu ntageze murugo kandi nari namubwiye ko uwo munsi ariwo turataha I TESARA, nibuka ko twavuganye mu gitondo njye na JESSICA turi gusohoka muri aba LEWIS company, nkamubwira ko dutashye, ariko kuva twagera muri MERINE tugahura na nyogokuru ntongeye kumuvugsha, mpita mpera kuri JESSICA musubiza ko meze neza nta kibazo ko turavugana ageze m’urugo, ibyo mbimwandikira kugira ngo ataza guhungabana azi ngo nagize ikibazo ubundi agakora impanuka, ndetse mubwira ko nta kibazo mfite, nkurikizaho LOSANGE nubwo bwari bwije ndamwandikira mubwira nti”bite Cherie, nukuri unyihanganire twageze muri MERINE duhura n’ikibazo,ariko ntago ari ikibazo gikomeye cyane, ariko bibaye ngombwa ko ndara muri MERINE, kuko ndaza mu gitondo, naho ikibazo twagize ndaza kukikubwira mu gitondo tugeze m’urugo njye na JESSICA, kandi ntuhangayike meze neza, ndagukumbuye kandi ndanagukunda cyane”.

Inkuru Wasoma:  Inkuru y'urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 01

Namaze kwandikira umukunzi wanjye LOSANGE gutyo message ndayimwoherereza, mpita mbona burya na MARTHE yanyandikiye message, ambaza impamvu ari kuduhamagara tukanga kumufata, niba twagize ikibazo, MARTHE we mpita muhamagara kuri phone ngo tuvugane, ngize amahirwe icamo ndetse aramfata, MARTHE namubwiye uko byagenze muncamake kuva mu gitondo, ndetse mubwira ko yaba aretse gusinzira akihangana akaza gufungurira JESSICA, kugira ngo afate imodoka aze kutureba aho adusize muri MERINE njye na nyogokuru, MARTHE arabyemera avuga ko araza kumutegereza, ubundi musezeraho mubwira ko turabonana mugitondo, nuko nkomeza kugumana na nyogokuru, ubundi ndeba mu gikapu cya JESSICA nkuramo imyenda y’ibitenge yari yitwaje ubwo yajyaga muri KENTI, nyirambura hasi kuri SIMA ubundi nkura nyogokuru ku ntebe yapfuye yicayeho, muryamisha kuri ibyo bitenge, ngira namahirwe ntago yari arakonja cyane kuburyo byakunze ko arambuka, nuko mukora ku gahanga ndangije mufuga amaso, ariko ndi kubikora nyoberwa aho amarira aturutse ntangira kurira, kugeza ubwo nasakuje cyane, umuserver ukora muri iyo restorant akaza kundeba, akambaza uko byagenze nkamubwira ko nyogokuru adupfiriye mu biganza, umu server nawe ambera umwana mwiza aranyihanganisha, ndetse n’akazi ke arakareka ubundi yicarana nanjye turagumana,

kugeza ubwo naje gusinzira ntabizi kubera kunanirwa, nongera gukanguka numva hari umuntu uri kumpamagara avuga ati”PETRON LEWIS byuka dutahe, tujye kureba ko twashyingura umukecuru” mu kubumbura amaso mbona ni JESSICA ndetse ari kumwe na MARTHE nibaza igihe bagereye aho ngaho, kuko JESSICA we yari yahinduye n’imyenda, nshimira Imana ko urugendo rwagenze mahoro, ndetse akaba agarutse aho ngaho ari muzima, ambwira ko ntamwanya dufite aho ngaho. Twahise dufatanya guterura umurambo wa nyogokuru nawa mu server aradufasha tumugeza mu modoka ya JESSICA, nuko turamushimira ubundi twinjra mu modoka, ngenda nicaye iruhande rwa nyogokuru, JESSICA ajya kuri volant ubundi atangira imodoka, twavuye muri MERINE gutyo, ariko MARTHE we ntago yari asobanukiwe ibyo aribyo, mpitamo kumubwira uwo mukecuru uwo ariwe wa nyawe, mpereye ku byo yatubwiye kuva yava muba LEWIS ariko mubwira mu ncamake, kugeza ubwo yaje kubyara NATHALIE MARTHE afata nka mama we, ndetse na YOSEPHINE yaje I TESARA aje gushaka, MARTHE bimukora k’umutima, ya marira y’igitsinagore aba hafi atangira kurira, nanjye ntangira kumuhoza muhumuriza, kumbe yababajwe cyane n’ukuntu umubyeyi upfuye utagize amahirwe yo kuganira, ariwe twese dukesha kubaho.

kuko iyo ataza kubyara NATHALIE na YOSEPHINE, MARTHE aba yarapfuye kubwo kubura umuntu umutoragura ubwo ababyeyi be bari bamujugunye, nanjye ntago nari kubona aho mba ubwo SOLINA yari yanjugunye mu kigo cya NATHALE ndetse ntago nari kuba ngihumeka umwuka w’abazima iyo mparokoka ariko nkagwa uri TESARA iyo ataba YOSEPHINE, nuko MARTHE mubwira ko ayo mateka agomba kuberaho kutwigisha , natwe twazagira amahirwe yo kubyara tukazarera abana bacu neza, ndetse ntituzabeho nk’uko ababyeyi bacu bamwe na bamwe babayeho, kuko nize ko ubukungu bwa mbere Atari imitungo, ahubwo ubukungu bwa mbere ari uko ufata abantu, akaba ari inyigo sogokuruza wanjye MORIA LEWIS yatozaga abana be, bagomba kandi no kubigenderaho.

Urugendo rwarakomeje ndetse MARTHA aza guhora, tugera naho tuganira, ntangira kubwira JESSICA nubwo mbabajwe no kubura undi muntu m’umuryango wanjye, ariko nshimishijwe no kuba hari amateka menye m’umuryango wanjye, ndetse dukomeza kuganira kugeza ubwo muma saa tanu twari tugeze mu ga centre k’iwacu I tesara, turakarenga ubundi tugera m’urugo, dutangira kwitegura uko tugomba gushyingura nyogokuru mu cyubahiro, kuburyo JESSICA nanjye twaganiriye tukumva ko abakozi bose nubwo bari bageze m’umirima, tugomba kubaha konji tukababwira nimpamvu, bakaza kwifatanya natwe gushyingura nyogokuru wacu, MARTHE atubera umwana mwiza ajya kubwira abakozi ngo batahe, kandi ngo ababwire ko uwo mubyizi wabo turaza kuwandika tukazawubahembera, arabikora ndetse abari hafi batangira kugera no murugo.

Uwo munsi wose twiriwe murugo, kuko aho twari twarashyinguye YOSEPHINE hari aho hafi, ubundi dushyingura mama we iruhande rwe, turangije turakaraba, abantu batangira gutaha, kugeza uwo twasigaye m’urugo turi bane, njyewe, JESSICA, MARTHE ndetse na LOSANGE wagerageje kumba hafi uwo munsi wose, umunsi uza kwira tukiri kumwe, ndetse amasaha yo gutaha ageze ndamuherekeza arataha, ariko munzira ambwira ko ejo mugitondo azaza kundeba uko meze, tukanirirwana amfasha gutunganya ibyo m’urugo, ubundi tugakomeza gusunika ubuzima………..LOADING EP 43.

Gumyusenge w’imyaka 38 wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza ntaterwa ipfunwe no kwigana n’abana abyaye| abatoteza bamwita cya BUSHOMBE.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved