Ibarura ry’abanyamahanga gusa u Burundi buri gukora mu gihugu rigamije iki?

Kuva tariki 26 kugera 28 Werurwe 2024, mu gihugu cy’u Burundi hari hateganijwe ibarura ry’abanyamahanga, none Leta yongereyeho indi minsi ibiri kugira ngo buri munyamahanga wese n’impunzi bari muri icyo gihugu babarurwe kuko ari bo ibarura rigenewe bonyine.

Abantu biyongereye cyane ku munsi wari wateganijwe ko ari wo wanyuma w’ibarura. Mu mujyi wa Bujumbura kwiyandikisha biri gukorerwa kuma zone naho mu ntara Abanyamahanga bari kwiyandikishiriza ku biro by’Intara no mu kambi z’impunzi ziherereyemwo.

Mu murwa mukuru wa Bujumbura hanagaragara kuba hatuye abanyamahanga benshi, abahari bari kwinubira uburyo ibarura riri gukorwamo kuko bari kuvuga ko bari gusiragizwa cyangwa se bakananyuzwa ahandi mbere yo kugera ku murongo bari gutonda ngo babarurwe.

Nk’uko tubikesha BBC, umugore uturuka mu gihugu cya Pologne wari wagiye kwiyandikisha ku biro bya Zone Rohero yagize ati “Njye nahageze mfite nimero 22 none ubu mfite nimero 117, ibintu biri gukomeza guhindagurika, nanjye nicaye ndategereza. Ubundi twari twabanje kwibaruza mu buryo bw’ikoranabuhanga, ariko sinzi impamvu ibintu byahindutse bakadusaba kuza aho bari kubarurira.”

Uwo mugore yavuze ko abona ashobora kuhamagara amasaha arenga atanu.

Minisiteri y’Umutekano yaje kubona ko imibare y’abanyamahanga bari kuza kwibaruza iri kwiyongera, itangaza ko ibarura ryongereweho iminsi ibiri nk’uko byasohotse mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi Pierre Nkurikiye, igikorwa cy’ibarura kikaba kizarangira kuwa Gatandatu.

Nta mibare y’Abanyamahanga batuye mu Burundi yari iherutse gutangazwa, ariko mu mwaka ushize ishami rya ONU rishinzwe impunzi ryatangaje ko mu Burundi habarirwa impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga ibihumbi 80 cyane cyane abanyeCongo. mu Burundi hamenyerewe gutura abanyamaganga baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Inkuru Wasoma:  Umunyeshuri arakekwaho kurogesha isosi n'umuceri bagenzi be akavuga ko yabikoze bitewe n'ababyeyi be

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ntabwo yigeze itangaza icyo iryo barura ry’Abanyamahanga gusa rigamije, cyane ko ritamenyerewe mu myaka mike ishize. Icyakora hari abari gukeka ko iri barura rifitanye isano n’impamvu z’umutekano w’imbere mu gihugu.

Ubwo Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yatangazaga ko imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifunzwe, yavuze ati “n’ab’iwabo ntabo dukeneye, n’abari aha ngaha ku butaka bwacu twabirukanye.” Ni nyuma y’uko u Burundi bwashinjaga Leta y’u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED TABARA, U Rwanda ruhakana.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye umusirikare ukomeye w’u Burundi wahitanwe na M23

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi ntabwo yigeze itangaza icyo iryo barura ry’Abanyamahanga gusa rigamije, cyane ko ritamenyerewe mu myaka mike ishize. Icyakora hari abari gukeka ko iri barura rifitanye isano n’impamvu z’umutekano w’imbere mu gihugu.

Ubwo Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yatangazaga ko imipaka y’u Burundi n’u Rwanda ifunzwe, yavuze ati “n’ab’iwabo ntabo dukeneye, n’abari aha ngaha ku butaka bwacu twabirukanye.” Ni nyuma y’uko u Burundi bwashinjaga Leta y’u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED TABARA, U Rwanda ruhakana.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved