Ibaruwa itangaje Mutabazi yandikiye Senateri Evode kubera imyitwarire idahwitse ku bagabo

Kuwa 30 Ugushyingo 2023, Mutabazi Kabarira Maurice wamenyekanye nka Apotre Mutabazi yandikiye ibaruwa Senateri Evode asaba ko hashyirwaho ikigo  gikurikirana abagabo badatanga indezo. Mutabazi atabariza umuryango by’umwihariko uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi ubyara ariko agatereranwa (Single mother).

Ati “nk’intumbwa za rubanda, nabasabaga gushyiraho ikigo gishinzwe gukurikirana abagabo badatanga indezo ku bushake cyangwa kubera kubura ubushobozi, kubura ubushobozi ntibigirwe urwitwazo.”

Mutabazi avuga ko mu rwego rwo kwanga kwinangira gutanga indezo, umugabo wese ufite akazi ahemberwa kuri banki akabyara yajya akatwa amafaranga yo guha nyina w’umwana nk’uko bikorwa k’ufite inguzanyo. Ikindi ngo umugabo wanze gutanga indezo, amafaranga ye ari kuri  Mobile Money akwiriye kujya afatirwa kandi akirukanwa mu kazi burundu.

Inkuru Wasoma:  Dore uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bashya b’u Rwanda

Avuga ko igihe abagabo babuze indezo kubera ubushobozi, bajya bahabwa imirimo yitwa Insimburandezo. Ati “hashyirweho Urukiko rw’Uburenganzira bw”umwana, kandi hanashyirwego abahesha b’inkiko bashinzwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana bakishyuza ku kabi n’akeza yewe byaba na ngombwa watereka isafuriya ku ziko utaratanga indezo bakayikuraho.”

Mutabazi avuga ko umugabo wanze gutanga indezo kandi afite ubushobozi atagakwiye guhabwa akazi ka Leta. Avuga ko hakwiye gutorwa amategeko ahatira abagabo gutanga indezo.  Avuga ko icyifuzo cye cyagira impinduka ku mibereho y’umwana ku mwana, abangavu ndetse n’ababyeyi batereranwe.

Iyi baruwa kandi ya Mutabazi yanamenyeshejwe izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, FPR n’andi mashyaka, icyakora ntibiramenyekana niba Senateri Evode yarayakiriye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved