Mu myaka 2 Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown agiye kumara afungiye I Mageragere, byari biteganijwe ko urubanza rwe ruzasomwa kuwa 22 Nzeri 2023 ariko ruza gusubikwa kuko hari ibimenyetso bishya Ubushinjacyaha bwari bwabonye Titi azatangaho ubusobanuro kuwa 13 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko hari andi makuru yamenyekanye avuye ku watanze ubuhamya avuga igishobora kuba kiri gutuma Titi aguma muri gereza.
Mu makuru yashyizwe hanze n’umutangabuhamya waganirije umunyamakuru Peacemaker uzwi nka Dj Pundit hari abagabo babiri umwe w’umupolisi ufite amapeti undi akaba umushinjacyaha ukomeye bikavugwa ko ari bo bakomeje gushyira imbaraga mu ifungwa rya Titi Brown. Ni nyuma y’uko ibizamini by’ibipimo bya gihanga byatanzwe na (RFI) byagaragaje ko Titi atigeze aryamana n’umukobwa bamushinja kuryamana na we.
Iyo nkuru Pundit yakoze Titi yamugezeho, nawe afata ikaramu n’urupapuro amwandikira ibaruwa amushimira uburyo yashyize ukuri hanze ashaka uko izamugeraho. Iyo baruwa igira iti “Uraho muvandi, nizere ko umeze neza, nanjye ndi aho uretse uburoko. Impamvu nkwandikiye ni ukugira ngo ngushimire ibyo wankoreye.
Nabonye inkuru yawe mushiki wanjye ambwira ko mwavuganye mpita mfata umwanzuro wo kugushimira. Muvandi watumye nongera kwigirira icyizere ko nubwo ndi hano (mu buroko) hari abantu bandi inyuma. Icyizere nicyo gituma umuntu abasha kuguma hano. Muvandi nkurimo ideni ry’ubuzima, gusa Imana ikumpere umugisha.”
Iyi baruwa yakoze ku mitima y’abatari bake bagenda bayisesengura. Icyakora byagaragaye ko inkuru ya Titi Brown yageze mu bayobozi kuko umuvugizi wa Leta y’u Rwanda wungirije, Mukuralinda Alian nawe yamuvuzeho abinyujije kuri X.
Mushiki wa Titi Brown yavuze ko musaza we yafunzwe kuwa 10 Ugushyingo 2021. Kuva ubwo urubanza rwe rwagiye rusubikwa aho yavuze ko byagizwemo uruhare n’abo bagabo babiri umwe akaba se wabo w’uwo mukobwa undi akamubera nyirarume, kugeza ubwo rumaze gusubikwa ubwa 6.