Ibaze uryamye nijoro ukabona mu cyumba urimo hinjiye abantu utazi bashaka kukugirira nabi washaka gutabaza ijwi rikanga gusohoka! ujya urota uvuga ijwi rikanga gusohoka? Menya impamvu n’ubusobanuro bwabyo

Kuryama nibwo buryo bwonyine bwa muntu akoresha ashaka kongera imbaraga mu mubiri we ndetse no kuruhuka, ariko nubwo bimeze gutyo hari ubwo iyo umuntu aryamye aho kugira ngo umubiri uruhuke ahubwo ubwonko bwe buba bubonye umwanya wo gushyira mu bikorwa bya bintu byose biri mu muntu ariko we atabasha kugaragaza agahitamo kubihishira.Kuki hari abantu bahora bakererewe buri gihe?

Mu nzozi nyinshi abantu bakunda kuvuga ko bakunda kurota barimo kuvuga cyangwa se bashaka gusakuza nk’igihe bakeneye ubufasha ariko ijwi rikanga gusohoka. Niba ujya ugerageza kuvuga bikanga mu nzozi, nuko mu buzima busanzwe uba ufite byinshi ubitse mu mutima wawe wanga kugaragaza hanze ugahitamo kubyibikamo. Ni ibyiyumviro by’uko hari uburyo ushaka kwereka abkuri hafi uko wiyumva ariko bikanga kandi mu buzima busanzwe ukaba ufite ibyo ushaka kuvuga ariko ntibigukundire.

Nibiramuka bikubayeho ugasanga uri kurota ushaka kuvuga ariko ijwi rikanga gusohoka, ikintu cyonyine ugomba gukora nukureba niba umubano wawe n’abantu bakuri iruhande umeze neza ukaba nta muntu ubikiye inzika cyangwa se umufiteho ibitekerezo wanze kumubwira kugira ngo wenda umubano wanyu utangirika ukamuhomba.

Thelist dukesha iyi nkuru ivuga ko igihe uri munzozi ugashaka gusakuza ariko ijwi rikanga gusohoka, biterwa n’uko ushobora kuba wibitsemo ibintu mu bwonko igihe kirekire cyane waranze kubivuga. Iyo bigenze gutyo ubwonko bwo buba bumaze kubinanirwa amanwa na nijoro ariko kubera ko iyo udasinziriye uburusha imbaraga zo gukomeza kubugumana, igihe uryamye udashobora kubucunga bwo buhitamo guturika bukatura maze bugashaka kubizana hanze.

Bakomeje bavuga ko noneho iyo urose uri munzozi z’ibyago ugashaka gusakuza bikanga, ni inzozi ziterwa n’umunaniro w’igihe kirekire uba wifitemo. Ibi kandi biterwa n’igihe kinini ubitse ibyiyumviro runaka muri wowe bitera ubwonko kwivumbura igihe uryamye. Inzozi kandi wabuze ijwi bishobora guterwa n’ibibazo umuntu afite mu rukundo rwe cyangwa se imibanire n’uwo bakundana (relationship) nanone kandi n’ubushuti busanzwe bw’abantu.

Inkuru Wasoma:  Uku niko uburaya bwaturutse i Nyanza bugakwira hose mu Rwanda.

Abantu benshi bavuga ko inzozi ziba zibitse imbaraga nyinshi kandi ahanini zikunze kuba ziri kuvuga ku bintu bizaba mu minsi iri imbere. Ubushakashatsi bwavuze ko inzozi umuntu arota yabuze ijwi zishobora gusobanura ko mu minsi iri imbere ugiye guhura n’inshuti yawe muherukanye kera, zikanavuga ko bishoboka ko umukunzi mwatandukanye ari hafi kukwegera agamije ko mwongera kuba mwakongera kurema ubushuti.

Naho niba uri mu rukundo kurota wabuze ijwi bisobanuye ko ukeneye guceceka byose bijyanye n’umukunzi wawe wa kera kugira ngo wubake umubano ukomeye n’uwo muri kumwe muri icyo gihe. Ikindi kandi kurota wabuze ijwi ku muntu uri mu rukundo bisobanuye ko ufite ubwoba bwo kubura uwo ukunda, naho niba udafite umukunzi bisobanuye ko wiburamo imbaraga cyangwa se wiburira icyizere cyo kumva ko wakundana n’umuntu.

Inkuru Wasoma:  Hari impamvu zishobora gutuma umuntu apfa asinziriye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved