IGITEKEREZO CY’UMUNTU KU GITI CYE: Umwe mu bayobozi b’urusengero yigeze gusanga nambaye ikanzu (umwambaro w’abarabu ukunzwe n’abisilamu) nahawemo impano n’inshuti yanjye y’umusilamu, uburyo uyu muyobozi yandebye byonyine byanyeretse ko atabyishimiye ariko naramwirengagije. Ni uko ntiyashyirwa arambaza ati “Ese usigaye uri umusilamu ?”.
Mu byukuri byaransekeje kuko ubwo yambazaga we yari yambaye kositimu (Costume) kandi izuba ryari rihari icyo gihe ryamenaga imbwa agahanga. Nuko ndamubaza nti uwambara ikanzu wese aba arumusiramu ? Nawe ati cyane rwose. Ntababeshye nagerageje kumusobanurira ko ikanzu atari umwambaro w’abasilamu ahubwo ari umwambaro w’abarabu nk’uko kositime yari yambaye ari umwambaro w’abazungu. Nuko arambaza ati kuki se wambaye umwambaro w’abarabu ? Nanjye ndamubaza nti wowe se ko wambaye uw’abazungu kuki udakenyeye nk’abanyarwanda ?
Mu by’ukuri ikiganiro cyacu cyatangiriye ku myambaro ariko dukomeza kuganira tugera no ku myemerere. Yanyemereye ko atigeze asoma korowani ndetse ko adashobora no “guta umwanya we” ayisoma ngo kuko nta kizima yabonamo, ari nako agerageza mu buryo bwose kunyumvisha uko abasilamu batazigera bagera mu ijuru, n’ubwo ntabyo yavuze wabonaga ko mu mvugo ye abasilamu bose ari abaterabwoba cyangwa abagome. Nibajije cyane uburyo uwo muntu atazi ibyo avuga kuko atazi icyo korowani ivuga ndetse udashaka no kumenya ibyabo kuko yamaze gucengerwa no kumva ko nta kundi kuri kubaho uretse uko we ubwe azi…
Ikiganiro nagiranye nawe cyatumye ntekereza ku myizerere y’abantu benshi muri iyi minsi aho buri wese yumva ko ari we uri mu nzira y’ukuri ndetse abandi bose batari kumwe nawe bakaba bari mu nzira yo kurimbuka. Ku bwanjye gutekereza gutyo ni ukutamenya Imana. Ndabizi hari abantera amabuye bavuga ngo wowe se wibwira ko uyizi ?… Ariko tugerageze kurebera hamwe uburyo Imana yatugaragarije ko ikunda uruvange.
Uhere kuri twe ibiremwa byayo ikunda kuruta ibindi ( ndatekereza ko abantu bose bemera ko Imana ikunda abantu kuruta ibindi biremwa), mbese yaba yarananiwe kurema abantu b’ubwoko bumwe gusa ? Icyambere cyerekana uburyo Imana ikunda uruvange rw’ibintu ni uburyo yaturemye twese tugira amaraso, duhumeka, dufite amaso abiri n’amatwi abiri ariko yarangiza ikaduha amabara y’uruhu atandukanye hakaba abirabura, abazungu, abashinwa abahinde n’abandi, sinibaza ko yari inaniwe kuduha ibara rimwe twese ariko nyine yikundira uruvange rw’ibintu.
Nk’uko yaturemye mu buryo nk’ubwo niko yaba ikunda no gusengwa no kwambazwa mu buryo butandukanye. Mu byukuri urebye biruzuzanya ariko ubwenge bwacu bucye bukatwereka ko bitagira n’aho bihurira. Abemera Imana bose bakubwira ku bugari bwayo, abatazakubwira ubugari bwayo bazakubwira ubugari butangaje bw’imbabazi zayo, ariko se koko uko bemera ubugari buhambaye bw’ibitekerezo, ubugiraneza, imbabazi ndetse n’ubwenge bwayo niko babigaragaza mu myemerere yabo ? Imana igushiriza imvura abeza n’ababi, ntiyananiwe kutugira beza twese, ariko se ababi batabayeho abeza babaho gute ?
Abagome batabayeho abarokora abandi bava hehe ? Mu mutwe wanjye natinze cyane mu kureba ubugari bw’Imana nza kumva nafata kimwe mu bintu byagutse cyane mu isi y’ubu ndetse gifite ibintu byinshi by’uruvange, ngerageza kubihuza n’uburyo abemera Imana babihuza. Urugero rutaruhije ni interineti, ku isi ya none interineti ni kimwe mu bintu byagutse cyane, gifasha abantu gukora ibintu byinshi cyane bitandukanye. Kimwe mu byo interineti ifasha abantu, ni ukoherezanya ubutumwa. Sinirirwa ngerageza gusobanura ubugari bw’Imana mu buryo ubwo aribwo bwose, ariko kuva twese twemera ko kimwe mu bintu bikwiriye Imana ari ugusengwa no gusingizwa…
Tubigereranyije n’iyoherezanya ry’ubutumwa kuri interineti byagusetsa cyane ! Muri interineti abantu bagira konti zabo aho bashaka, yaba yahoo, gmail, hotmail n’izindi nyinshi ntarondoye. Mu gusenga Imana abantu bajya mu idini bashaka abasilamu, abagatulika, abadive, abaporoso n’abandi ntarondoye. Kuri interineti umuntu ufite konti ye mu rubuga rumwe amenyera gukoresha urwo rubuga uko ruteye, si ngombwa ko aho ukanda wohereza ubutumwa kuri yahoo haba hameze kimwe na gmail, kimwe n’uko abasenga bakoresha uburyo butandukanye, bamwe baricara, abandi bagapfukama abandi bagahagarara.
Ahantu honyine bitandukanira ni uko kuri interineti abantu bashobora kwandikirana n’iyo baba bari mu mbuga zitandukanye kuko bose baba bahurira ku muyoboro umwe ariko ku madini ntibishoboka. Mbese urebye imyemerere ya benshi ubu ni nk’aho umuntu wa gmail atari kuba abasha kwandikira uwo muri yahoo, gutyo gutyo. Igisekeje ni uko abantu bose bahita bumva ko interineti yaba iri mu rwego rwo hasi cyane igihe izo mbuga zose zitandukanye zidashobora gukorana ariko ntibumve ko imyizerere yabo iba iri ku rwego rwo hasi cyane igihe batemera ko n’abandi bari mu nzira y’ukuri.
Umuntu ukubwira ko Imana ishobora gukora ikintu kimwe mu nzira igihumbi ariko ntiyemere ko Imana yasengwa mu nzira igihumbi aba atazi Imana avuga. Imyemerere iyo ariyo yose ikumvisha ko ari yo gusa ikwiriye iba ipfuye, twese turi abana b’Imana, utanagiye kure twese turi abana ba Aburahamu. Ari abagendera kuri bibiliya y’ibitabo bike n’abagendera kuri bibiliya y’ibitabo byuzuye, ari abagendera kuri torati n’abagendera kuri Quran hose usanga bigisha ko kwica ari bibi, ko kubeshya, gusambana, kugambanira ari ibyaha, ko Imana ikunda abagiraneza, abicisha bugufi,.nta gitabo cy’Imana na kimwe nasanze cyemera icyaha.
Nta gitabo na kimwe gitagatifu gihakanya ikindi, ahubwo byinshi bifite aho binavuga ibintu bimwe gusa ba nyiri ukubisoma bo bagahitamo ibyo bashaka kumva. Gusa ku bwanjye ndumva waba uri mu buyobe bukabije igihe wumva ko inzira urimo ariyo yonyine itunganye. Nawe se, niba umuntu yajya i Roma aciye mu nzira nyinshi zitandukanye bitewe n’aho avuye kuki utemera ko umuntu yagera ku Mana aciye mu nzira zitandukanye bitewe n’aho yavukiye cyangwa aho ari? source: ukwezi.
Amagambo atangaje Gitwaza yavuze agatera impaka ndende mu bantu bitewe n’uko asa no kwikuza.