Iyo abantu barimo kubeshya, bakora ibintu birimo urwikekwe. Waba uzi ibintu umuhungu mukundana agukorera iyo arimo kugira ibintu akubeshya? Imirasiretv twabateguriye ibintu bitanu umusore uri kubeshya umukobwa bakundana akora.
NTAGO AKUREBA MU MASO
Umusore mukundana iyo ari kukubeshya ntago yatuma muhuza amaso. Umukobwa umwe yagize ati” ni urugero rugaragara, ariko iyo abantu bari kubeshya ntago bakureba mu maso”. Mu gihe ufite ibyo uri kubaza umusore mukundana, ujye umureba mu maso, icyo gihe uzahita umenya niba arimo kukubeshya.
BITUNGURANYE ATANGIRA KUKUVUGISHA BIRIMO ICYUBAHIRO
Uburyo umuhungu mukundana arimo kukuvugisha bushobora kukwereka ko arimo kukubwira ukuri cyangwa se arimo kukubeshya. Umukobwa yagize ati” iyo umuhungu dukundana ari kumbeshya atangira kumbwira amagambo adasanzwe akoresha, kandi nta nubwo amenya ko ari kubikora”. Niba hari impamvu ufite zo gushidikanya ku muhungu mukundana, buri kintu cyose akora ugomba kucyitaho, ukareba ibidasanzwe mu nkuru ye.
ATANGIRA KUBUYABUYA, NKO KWIKORA KUMAZURU CYANGWA GUKINA N’UMUSATSI WE
Abahungu iyo barimo kubeshya batangira kubuyabuya ibice by’umubiri wabo bikabura amahoro, agatangira gukinisha ibintu bitari ngombwa. Umukobwa yagize ati” atangira gutoraguzwa utuntu runaka, aba afite ubwoba akumva burashira arimo gukinisha ibiganza bye”. Gutitira amaguru cyangwa se kuvunagura intoki ni bimwe mu bimenyetso biranga umuntu urimo kugerageza guhisha ubwoba. Rero ujye ucunga niba imyitwarire y’umuhungu mukundana iri guhinduka bitunguranye.
AHINDURA IKIGANIRO CY’IBYO MWAVUGAGA MU BURYO BUDAFUTUTSE
Ugomba guhita umukeka niba umuhungu mukundana azanye ibindi biganiro biterekeranye n’ibyo mwavugaga mubigeze hagati. Umukobwa yagize ati” yatangiye guhindura ibiganiro kubyo twavugaga, gusa njye nahise nseka kuko byari bidafututse. Kuko yari ambajije ku muhungu bajya bakinana basketball”. Niba ushaka ko muguma kubyo muri kuvuga, mubwire kudahindura ikiganiro, ko ukeneye igisubizo ku kabi n’akeza.
ATANGIRA GUHIMBAHIMBA INKURU
Utangira gucanganyikirwa iyo umuhungu mukundana atangiye guhisha ukuri ashyiraho ibinyoma. Umukobwa umwe yagize ati” yakomeje kumbeshya kugira ngo ampishe ikintu kimwe. Ibyo yavugaga byatangiye kubura injyana hashize akanya. Yagombaga kuba ari mu kazi ariko yari ari kumwe n’inshuti ze bari gusangira”. Ibi nibiramuka bikubayeho, uzamureke akubwire ibyo akubwira, maze umubarize ukuri mu magambo yatanze ugira uti” mbere wambwiye gutya, none bihindutse umbwira gutya gute?”
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video