Biri muri kamere ya muntu aho usanga iyo umugabo ashaka kugirana umubano n’uw’igitsinagore yita ku bintu bitandukanye birimo inyitwarire ndetse n’imiterere ye cyane. Muri ibyo bintu bituma umugore agira igikundiro cyane, tugiye kubagezaho ibintu 8 umugore yitaho abagabo bakamwirukaho cyane kuburyo adakunda kubona agahenge.
IMYITWARIRE MURI SOSIYETE: abagabo bakunda cyane umugore ufite imyitwarire myiza aho abarizwa kuburyo bavuga ko ari nta makemwa, yewe n’abo babana bakamubwira ko natwara uwo mugore azaba atomboye. Icy’ingenzi ku mukobwa/gore nk’uwo ni uko aba agomba kwihagararaho akagaragaza ko abayeho nta kajagari kubera ko abagabo babirebaho cyane.
INSHUTI ZIMUGARAGIYE: umukobwa/gore ushaka kujya mu rukundo rwa nyarwo, yita cyane ku inshuti zimuba hafi, kubera ko abagabo bakunda kureba abo umugore agirana nabo umubano w’ubushuti.
UKO ASEKA: umukobwa/gore udahora afunze isura ye ahubwo agakora amwenyura atera abagabo kumwitaho bimuviramo gukundwa. Ukanibuka ko kandi abagabo batajya bakunda umugore ugira cyangwa se uhorana umushiha.
IMIREBERE: iyo abagabo baganira n’abagore/kobwa bakunda kureba igihe yamurebye igihe baganiraga bakunda kuboneramo koko ko yamuhaye agaciro muri icyo gihe.
IMPUMURO: kubera ko bisanzwe bimenyerewe ko igitsinagore biyitaho cyane, iyo uri kumwe n’umugabo akumva ufite agahumuro kajyanyen’amavuta wisize cyangwa se wakoze akarusho ugashyiraho umubavu, uramukurura cyane.
IMYAMBARIRE: abagabo bakunda kwita ku myambarire y’abakobwa/gore noneho bikaba akarusho iyo uwo mukobwa/gore yita ku inkweto yambara.
AMABERE/ IGITUZA: umukobwa ushaka ko abagabo bamurangarira cyangwa se bakamwitaho biba byiza iyo yita ku mabere ye ndetse n’igituza, ahereye ku kwambara imyenda imugaragaza neza ndetse inerekana imiterere y’amabere ye.
IKIBUNO: si ukuvuga ko amabere n’ikibuno ari byo byibanze abagabo bitaho cyane, ariko biba byiza iyo umukobwa/gore abyitayeho cyane cyane ku bijyanye n’imyambarire.