Ibi bintu iyo bidakozwe neza byangiza urukundo gake gake kugeza rushize.

Nubwo urukundo ari karemano ariko hari ibintu bigomba gukorwa kugira ngo rubagarirwe ndetse rukomeze gutoha, kuburyo iyo abari mu rukundo batabyitayeho umubano wabo ushingiye ku rukundo ugenda uyoyoka maze bigatuma na rwo ruburirwa irengero, abantu bakazisanga mu buryo batazi batakiri mu rukundo. Aya ni amakosa akorwa urukundo rukagenda rwangirika gake gake:

UBUZIMA BW’ABAKUNDANA BUGOMBA KUBA ARI IBANGA

Si byiza gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

KUMENYA UBURYO MUKEMURAMO AMAKIMBIRANE HAGATI YANYU

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagiranye hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo. Akenshi iyo ugishije inama mbere yo kuganira bituma uyoboka ibitekerezo abo hanze baguhaye ukaba wafata umwanzuro udakwiriye kuko bamaze kuyobya ibitekerezo byawe.

KWIGA GUTEGANA AMATWI

Iyi ni ingingo ikomeye ku babana bakundana kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

KUGIRA UMWANYA WIHARIYE KU BIJYANYE N’URUKUNDO RWANYU

Iki ni kimwe muby’ingenzi abantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

Inkuru Wasoma:  Ibimenyetso 5 bigaragaza ko uri mu rukundo no kuba mu rukundo aho kuba uri mu rukundo nyarwo

GUHARANIRA UKURI

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

KUGERAGEZA GUKORA IBINTU BISHYA

Gukora ibishya ni kimwe mu bituma umuntu asigarana byinshi muri we akaba yagira icyo yibuka igihe batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira, kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana, kumwereka ikintu uzi neza ko atari yabona n’ibindi.

KUTIHA RUBANDA

Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa, mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

KUGANIRA UKO BURI WESE ABONA UNDI

Iki kiri mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire . Gusa aha uba ugomba kwirinda kumugayira mu ruhame ukazirikana kimwe twavuze haruguru cyo kutishyira kukarubanda.

KURANGWA N’UBUFATANYE

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

NTUZARAMBIRWE GUSHIMIRA

Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, urakoze “ ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

Inkuru Wasoma:  Dore ibimenyetso biranga umukobwa/umugore wiyita ko yisobanukiwe| niba ubona akora ibi menya ko yiyumva muri ubwo buryo.

Nudahindura ibi bintu urukundo rwawe ruzagenda rwangirika kugeza rubaye umuyonga.

Ibi bintu iyo bidakozwe neza byangiza urukundo gake gake kugeza rushize.

Nubwo urukundo ari karemano ariko hari ibintu bigomba gukorwa kugira ngo rubagarirwe ndetse rukomeze gutoha, kuburyo iyo abari mu rukundo batabyitayeho umubano wabo ushingiye ku rukundo ugenda uyoyoka maze bigatuma na rwo ruburirwa irengero, abantu bakazisanga mu buryo batazi batakiri mu rukundo. Aya ni amakosa akorwa urukundo rukagenda rwangirika gake gake:

UBUZIMA BW’ABAKUNDANA BUGOMBA KUBA ARI IBANGA

Si byiza gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

KUMENYA UBURYO MUKEMURAMO AMAKIMBIRANE HAGATI YANYU

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagiranye hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo. Akenshi iyo ugishije inama mbere yo kuganira bituma uyoboka ibitekerezo abo hanze baguhaye ukaba wafata umwanzuro udakwiriye kuko bamaze kuyobya ibitekerezo byawe.

KWIGA GUTEGANA AMATWI

Iyi ni ingingo ikomeye ku babana bakundana kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

KUGIRA UMWANYA WIHARIYE KU BIJYANYE N’URUKUNDO RWANYU

Iki ni kimwe muby’ingenzi abantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

Inkuru Wasoma:  Dore amayeri mashya abakobwa badukanye mu gukura ibyinyo abagabo.

GUHARANIRA UKURI

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

KUGERAGEZA GUKORA IBINTU BISHYA

Gukora ibishya ni kimwe mu bituma umuntu asigarana byinshi muri we akaba yagira icyo yibuka igihe batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira, kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana, kumwereka ikintu uzi neza ko atari yabona n’ibindi.

KUTIHA RUBANDA

Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze ikosa, mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

KUGANIRA UKO BURI WESE ABONA UNDI

Iki kiri mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire . Gusa aha uba ugomba kwirinda kumugayira mu ruhame ukazirikana kimwe twavuze haruguru cyo kutishyira kukarubanda.

KURANGWA N’UBUFATANYE

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

NTUZARAMBIRWE GUSHIMIRA

Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, urakoze “ ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

Inkuru Wasoma:  Ni iki waba uramutse udakoze imibonano mpuzabitsina? Sobanukirwa ibyiza n'ingaruka

Nudahindura ibi bintu urukundo rwawe ruzagenda rwangirika kugeza rubaye umuyonga.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved