Kuwa 5 Nzeri nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kazungu Denis uvugwaho ubwicanyi ruharwa, ariko nyamara kuva yafatwa hari ibibazo bitarabonerwa ibisubizo. Uyu mugabo w’imyaka 34 akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu ye akodesha iherereye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza mu mudugudu wa Gashikiri.
NI ABANTU BANGAHE KAZUNGU YISHE? RIB ivuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu Kazungu yishe. Icyakora amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu Kazungu ashobora kuba yarishe abagore bagera kuri 12.
KUBERA IKI KAZUNGU YICAGA ABANTU? Nta makuru ajyanye n’impamvu Kazungu yicaga abantu.
KAZUNGU YICAGA ABAGORE GUSA? RIB yatangaje ko Kazungu ubwo yabazwaga, yavuze ko abo yicaga yabaga yabasanze mu kabari. Akaba yarabaryoshyaryoshyaga ngo bajyane iwe, bagera aho atuye akabasambanya, akabiba yarangiza akabica. Icyakora abaturanyi bavuga ko ashobora kuba yarishe umusore babanaga igihe yakodeshaga iyo inzu bwa mbere.
KUKI INZEGO Z’UMUTEKANO ZITIGEZE ZIFATA KAZUNGU MBERE? Amakuru aturuka ku musaza witwa Boniface utuhe hafi n’aho Kazungu yakoreraga ibi byaha, avuga ko Kazungu nta muntu n’umwe yigeze yemerera kwinjira iwe. Yavuze ko igihe abayobozi b’inzego z’ibaze cyangwa nyirinzu bazaga kwa Kazungu, yabacaga intege kuburyo batakwinjira iwe, ngo hari n’ubwo yavugaga ko mu nzu ye harimo inzoka nini ya Cobra ishobora kubabangamira.
HABA HARI ABANDI YAFATANYAGA NA BO IBYAHA? Ntabwo abashinzwe iperereza baragaragaza niba hari abandi bantu Kazungu yari afite bafatanya gukora ibi byaha. Icyakora abaturanyi bavuga ko Kazungu ashobora kuba yarafashijwe n’abantu bamwe mu bikorwa bitandukanye, harimo nko gucukura umwobo yashyinguragamo abo yishe urebeye ku bujyakuzimu bwawo.
NI GUTE YICAGA ABANTU? Nk’uko umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry abitangaza, ngo abashinzwe iperereza basanze urwobo Kazungu yacukuye mu gikoni cye aho yahambaga abo yishe.
NI UBWA MBERE KAZUNGU YARI AFASHWE? Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko Kazungu yigeze gutabwa muri yombi mu kwezi kwa Nyakanga ashinjwa ubujura, gufata ku ngufu no gukoresha iterabwoba ariko asohoka ku ngwate (Bail) kuko nta bimenyetso bihagije byari Bihari.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Busanza, Nizeyimana Emmanuel avuga ko Kazungu yatawe muri yombi akurikiranweho kwambura abakobwa amafaranga na terefone zigendanwa, bikekwa ko abazana iwe akabasambanya ku ngufu. Yakomeje avuga ko nta wigeze akeka ko Kazungu yaba yarakoraga buriya bwicanyi.