Umuvugizi wa prezida w’uvurusiya Dimitri Pescov amaze gutangaza ko uburusiya bugiye guhagarika intambara bwatangije mugihugu cya Ukraine , nyuma yo guhomba intwara ndetse na abasirikare benshi muri iyi ntambara.
Inteko y’umuryango wa abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu biherutse gutora itegeko ryo gukura uburusiya mukuba umunyamuryango wakanama gashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu; ibi bikaba byarasizwemo imbaraga cyane n’igihugu cya AMERIKA ,bakaba bavuga ko uburusiya buri kwica abasivire bo muri Ukraine.
Gusa mugutora uyu mwanzuro wogukura uburusiya muri aka kanama bimwe mubihugu byinshi bya Africa byarifashe byirinda kugaragaza uruhande bihagazeho,harimo n’U Rwanda ,nayane ko rutitabiriye aya matora.
Umuvugizi wa leta y’uburusiya akomeza avuga ko iyi ntambara igiye kurangira vuba aha haba mu buryo bw’amasezerano cyangwa mu buryo bw’intambara mugihe Ukraine yaba yemeye ingingo zose igihugu cy’uburusiya gishaka muri ariya masezerano naho nikibyanga uburusiya buzakoresha ingufu zagisirikare kugeza ubwo Ukraine izigarurirwa ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi wa Leta y’uburusiya.
Uko intambara ikomeza kuba hagati y’ibi bihugu byombi niko n’ibiciro ku masoko bikomeza kwiyongera , gusa mugihe cyose iyi ntambara yaba ihagaze , ubucuruzi mpuzamahanga bukomeje kuzahazwa nayo bwakongera bukazahuka bukagira umurungo nk’uwaruhari mbere, ibi bikaba ari nabyo byifuzo byabenshi.