banner

Ibidasanzwe ku bwato burimo Hoteli bwatangiye gutwara abantu mu kiyaga cya Kivu

Mu kiyaga cya Kivu hatangiye gukora ubwato bwitwa Mantis Kivu Queen uBuranga, ubu bwato bufite umwihariko wo kugira hoteli y’ibyumba 10. Mantis Kivu Queen uBuranga ni imwe mu mahoteli agenzurwa na Mantis, ikigo kiri mu bigize Accor, sosiyete yo mu Bufaransa, izobereye mu bijyanye no gucuruza mu mahoteli ku Isi.

Umwihariko wa Mantis Kivu Queen uBuranga, n’uko ifasha abantu gutembera u Rwanda ndetse no mu kiyaga cya Kivu, kimwe mu biyaga binini muri Afurika, wibereye muri hoteli. Iyi hoteli yiyongeye ku yandi asanzwe akorera mu Rwanda ndetse yo ikaba yazanye uburyo bushya bw’ubukerarugendo mu Rwanda, kuko yo umuntu azajya atembera ndetse ari muri hoteli.

Inkuru Wasoma:  Umwana wafotowe yigira ku matara yo ku muhanda yahawe amashanyarazi iwe murugo

Byitezwe ko ubu bwato bwa Mantis Kivu Queen uBuranga buzagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane abaturiye ikiyaga cya Kivu. Abantu bagana iyi hoteli bazajya bakora urugendo rw’iminsi itatu n’amajoro abiri ndetse hari n’uburyo bwo guhitamo gusura Pariki y’igihugu y’Ibirunga na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mbere cyangwa nyuma yo gusura Mantis Kivu Queen uBuranga.

Abagana ubu bwato kandi hari ibindi bazajya bakora birimo kureba uko uburobyi bwo mu Rwanda bukorwa, kureba inyoni nyinshi z’ubwoko butandukany, gusura bimwe mu birwa biri mu kiyaga cya kivu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved