Ibidasanzwe RBC yasabye abakoresha umwanda w’umusarani nk’ifumbire

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyaburiye abahinzi bakoresha umwanda w’umusarani bakawita ifumbire mu guhinga ibigori, ibirayi, karoti, inyana n’ibindi ko babireka kuko ugira ingaruka mbi kandi nyinshi ku binyabuzima zirimo nko kongera gukwirakwiza uburwayi bwinshi.

RBC ivuga ko kubuza abahinzi gukoresha iri fumbire ari uko bimaze kugaragara ko ari mbi cyane kuko usanga uyu mwanda ucumbikiye amagi menshi y’udukoko agira uruhare mu gukwirakwiza indwara mu binyabuzima.

Iki kigo gikomeza gisobanura ko utu dukoko twinjira mu mibiri y’abantu iyo bari gukoresha iyi myanda bita ifumbire cyangwa bakadukwirakwiza mu mirima tugakurira mu bindi bihingwa, bityo imvura yagwa ikadutembana tukajya kororokera mu biyaga n’ibishanga, twakenera amazi tukongera gusubirana utwo dukoko ugasanga indwara ziri kwiyongera.

Umwe mu bahinzi yabwiye itangazamakuru ko iyi fumbite n’ubwo ibahenda usanga itanga umusaruro mwishyi ariko kuyivaho byatugora. Ati “Iyi fumbire tuyihingisha ibihingwa byinshi bitandukanye kandi usanga byera neza. Ikibazo duhura nacyo ni uko idatinda mu butaka, n’ubwo bavuga ngo tuyiveho usanga iduhenda kuko kubona umusarane wuzuye biragorana.”

Inkuru Wasoma:  Bassirou Diomaye Faye w'imyaka 44 niwe watorewe kuba peresida wa senegal

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kwita ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Jean Bosco Mbonigaba yagiriye inama abaturage kwirinda gukoresha uyu mwanda mu buhinzi bawita ifumbire kuko ugira ingaruka nyinshi ku buzima bwabo ndetse n’ubutaka.

Ati “Twavuga ko kuyita ifumbire bidakwiye ahubwo ni umwanda. Uriya mwanda bita ifumbire uba ucumbikiye udukoko twinshi tumwe dufite ubushobizi bwo kubamo imyaka itatu. Urumva rero iyi iriya fumbire ikoreshejwe usanga utu dukoko tugaruka mu buzima bw’abantu tunyuze mu nzira nyinshi.”

RBC ikomeza itanga inama ivuga ko abahinzi bagomba kwirinda gukoresha iyi myanda nk’ifumbire kuko ikwirakwiza udukoko mu binyabuzima bitandukanye twiganjemo inzoka kuko ari icumbi yazo kugeza ubwo zimwe zamaramo imyaka itatu ntacyo zibaye.

Iki kigo gishishikariza abaturage gukoresha indi fumbire mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abo n’ubutaka ndetse bakarushaho kuzamura umusaruro uva mu buhinzi igihe kirekire.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved