Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yemeje ko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, bitakibaye kubera ko icyo gihugu cyanze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Ni ibiganiro byagombaga kuba kuri iki Cyumweru, bigaruka ku guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, waturutse ku mutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yatangaje ko ibyo biganiro byasubitswe kubera ko RDC itubahirije ibyo yari imaze iminsi mike yemeye byo kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Yagize ati “Ni uko DRC yanze ibinganiro na M23, binyuranyije n’ibyo bari bemeye hashize iminsi mike.”
Yagaragaje ko ku wa 30 Ugushyingo 2024 Angola, nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yamenyesheje impande zombi ko RDC yemeye kuganira n’uwo mutwe.
Ati “Ni byo, twabimenyeshejwe n’umuhuza ku itariki ya 30 Ugushyingo.”