Ku wa 27 Ukuboza 2023 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi muri yombi bamwe mu bavugabutumwa bo mu Itorero rya ADEPR bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kweguza Umuyobozi Mukuru w’iri torero bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge.
Aba batawe muri yombi harimo Pasiteri Karamuka Frodouard, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel na Nubaha Janvier, umukirisitu muri iryo torero na Nkinamubahizi Noel aba bose batawe muri yombi bakekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano no kuba icyitso kuri icyo cyaha.
Ibi byaha bakurikiranyweho bikekwa ko babikoze ubwo bahimbaga urutonde rw’abayoboke ba ADEPR bagashyiraho imikono y’imihimbano basaba ko Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yakweguzwa. Nyuma y’uko RIB ikoze iperereza, Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha nabwo buyiregera Urukiko.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Ukuboza 2023, rwaburanishije ndetse rufata icyemezo ku birebana niba bakurikirana bafunzwe cyangwa bari hanze. Rwategetse ko Psiteri Karamuka Frodouard na Nubaha Janvier barekurwa by’agateganyo. Na Pasiteri Mazimpaka Janvier arekurwa by’agateganyo ariko ategekwa kujya yitaba Ubushinjacyaha.
Urukiko kandi rwategetse ko Nkinamubahizi Noel n’Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezechiel bafungwa mu gihe cy’iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe iperereza ku byo bakurikirabyweho rigikomeje.
Ibi byaha baramutse babihamijwe n’Urukiko, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu ya miliyoni ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa bagahanishwa kimwe muri ibi bihano.