Mutimura Abed wamamaye cyane nka AB Godwin mu ruhando rw’umuziki nyarwanda mu gufatira abahanzi amashusho ndetse akaba n’umuhanzi, aherutse gufungwa akurikiranweho icyaha cyo gukoresha indege itagira umupilote ‘Drone’ nta burenganzira. Uyu mugabo aherutse gufungurwa mu minsi yashize.
Mu kiganiro na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, AB Godwin yavuze ko hari ibyamugoye ubwo yari afungiye I Mageragere atazigera yibagirwa, kubera ko ari n’ubwa mbere yari afunzwe. Icya mbere avuga cyamutonze ni ukurara adasinziriye. Uyu avuga ko gusinzira byamugoye kuko akigerayo umunsi wa mbere no gufunga amaso amasegonda atanu atabishoboye ngo kuko byari biteye ubwoba yibaza kuri aho hantu aje kuba.
Icya kabiri avuga ni ukugirira ubwoba abantu asanzemo. AB Godwin yavuze ko yari afite ubwoba bwo kuba ahasanze abantu bakoze ibyana bikomeye mu gihugu, urugero nko kuba harimo abantu bishe abantu, rero ngo ibyo bitera ubwoba wibaza uko ugiye kubana nabo barakoze ibyaba biremereye nk’ibyo. Avuga ko uba wumva umutima wenda kukuvamo nubwo ugera aho ukamenyera.
Ikindi kintu cyamugoye, avuga ko ari ukubaho udafite telefone. Ubusanzwe kuri ubu ntabwo umuntu amara isaha nabwo aba yakabije adafashe kuri telefone, aba yumva ubuzima bwahindutse. No kuri AB Godwin nawe ubwo yamaze amezi 3 muri gereza adakoresha telefone yumvaga ubuzima bwarahindutse kandi bigoranye cyane kubaho atayifite ngo ajye amenya ibijya mbere. Icyakora avuga ko yagiye amenyera gake gake.
Ibindi byamugoye ni ukuba ahantu hamwe bitandukanye no kuba umuntu uri hanze aba atembera akajya n’aho ashaka hose, bityo aba yumva abangamiwe. Ikindi cyamugoraga ni ugutekereza ku bikorwa bye biri hanze biri gupfa, kuko kuba ari kure y’ubushabitsi bwe yumvaga buri gupfa bikamugora kubyakira.
Ikindi avuga ni ukuba kure y’umuryango we, bikaba byaramugoye nk’umuntu wari umenyereye kuba hafi y’umuryango we. Si nibyo gusa kuko yari anamenyereye kuba hafi y’inshuti ze rero kumara igihe atazibona nabyo byari bigoye. Uyu mugabo aravuga ko ari hafi gushyira hanze indirimbo ivuga ku buzima yanyuzemo mu minsi yashize, ikazaba irimo n’abantu bamubaye hafi muri ibyo bihe.
Ubwo yasohokaga I Mageragere, AB Godwin yatumye abantu bagaruka cyane kuri Bamporiki Edouard uri kugororerwayo, aho yaje avuga ko Bamporiki ari mu bantu batinyitse bariyo.