Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi b’Abadage, akanyamuneza ni kose ku bagabo bo mu gihugu cya Ecuador kubwo gushyirwa ku mwanya wa Mbere w’abafite ibitsina binini ku Isi.
Mu bushakashatsi bugera kuri 40 bwakozwe kuri iyo ngingo, bwerekanye ko abagabo bo muri Ecuador bibitseho ibitsina bya rutura kurusha abandi ku isi yose.
Mu nyandiko y’ikinyamakuru The Mirror, yerekana ibihugu 10 biza imbere ku isi mu kugira abagabo bafite ibitsina karahabutaka ku isi nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bakomoka mu Budage.
Aba bashakashatsi bazengurutse ibihugu 90 bashaka abagabo barusha abandi ubugabo ni uko baza kwisanga muri Ecuador aho abagabo baho bafite ibitsina bireshya na santimetero 17.6 z’uburebure.
Ecuador yashyizwe ku mwanya wa Mbere ku isi aho ikurikirwa na Cameroon yo ku mugabane w’Afurika na santimetero 16.6 z’uburebure.
Ku rutonde kandi, Cambodia ni cyo gihugu cyiza inyuma y’ibindi byose mu kugira abagabo bafite ibitsina binini aho bibitseho santimetero 10 z’uburebure.
Ni mu gihe kandi ibihugu nka Amerika n’Ubwongereza byisanze byaramanutse cyane aho abagabo b’Abanyamerika bari ku mwanya wa 60 ku isi na santimetero 13.5 n’aho Abongereza bo bari ku mwanya wa 68 ku isi na santimetero 13.1 z’uburebure.
Dore ibihugu 10 bya Mbere ku isi mu kugira abagabo bafite ubugabo bunini.
10.Zambia
9.Netherland
8.Cuba
7.Gambia
6.Senegal
5.Haiti
4.Sudan
3.Bolivia
2.Cameroon
1.Ecuador