Ibihugu bikennye cyane muri Africa biherereye muri Africa y’iburengerazuba mu gace kacu, Africa y’amajyepfo,ihembe rya Africa ndetse no ku nyanja y’ubuhindi. hari impamvu nyamukuru itera ubwo bukene ibyo bihugu byose bihuriyeho, iya mbere ni iterwa n’abantu ubwabo iya kabiri ikaba ari ibiza bitateguwe (natural disasters). si ibyo gusa kandi abakene benshi ku isi batuye muri africa, babana n’ubukene bukabije, ndetse bigoranye no kuba banona idorari rimwe k’umunsi.
Ubukene tubufata nk’icyago duhanganye naccyo ari nayo mpamvu abantu twese dukora uko dushoboye kose kugira ngo tuburwanye. Ariko ku bantu bamwe na bamwe bigaragara ko isi iba yabatereranye k’uburyo biba bigoranye cyane kwivana m’ubukene. Million z’abantu nkabo ngabo baherereye hano muri Africa, reka tubvugeho.
Tugendeye kuri raporo yatanzwe n’abagenzuzi bashinzwe imiturire ku isi (World population review), Africa niwo mugabane ukennye cyane kurusha iyindi hano ku isi. mbega bibi! Noneho ikibi kurenza ibindi nuko ibihugu byose bikenye cyane biri munsi y’ubutayu bwa SAHARA. Ubukene buri muri ibyo bihugu bukaba buterwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo umutekano muke m’ubukungu, guhungabana kwa politike,intambara,ibikorwa by’ibyihebe, ruswa ndetse n’ibiza.
REKA TUVUGE NONEHO KU BIHUGU 10 BYA MBERE BIKENNYE MURI AFRICA
Kugira ngo ubyumve neza ikintu kigenderwaho mu kumenya ubukene igihugu gifite, hari ibintu bibiri by’ingenzi bigenderwaho. icya mbere ni umutungo uri mu gihugu imbere, icya kabiri ni umutungo winjira mu gihugu uturutse hanze. Umutungo uri mu gihugu imbere ubwo ni amafranga yinjira mu gihugu ariko yinjijwe n’abaturage bacyo ugendeye ku mubare wacyo, noneho umutungo wo hanze ni amafranga yinjira mu gihugu yinjiye aturutse hanze, harimo ubukerarugendo ndetse n’ibindi. rero mu kureba ubukungu bw’igihugu barebera hamwe amafranga umuturage umwe muri rusange ashobora kuba yarinjije mu mwaka umwe.
Tugendeye kuri izi ngingo reka tuvuge ku bihugu bya mbere bikennye muri Africa. Dore nguru urutonde.
1. BURUNDI
2. SOMALIA
3. REPUBULIKA YA CENTRE AFRICA
4. REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO
5. NIGER
6. MOZAMBIQUE
7. LIBERIA
8. MALAWI
9. MADAGASCAR
10. CHAD
Ibyo ni rwo rutonde rw’ibihugu bikennye muri AFRICA kurusha ibindi, hakaba hanakenewe ibikorwa byihutirwa kugira ngo ubu bukene bushire muri Africa burundu nubwo bigoye cyane.
Vugana n’umwanditsi w’IMIRASIRETV 0788823826 cyangwa 0788205788
To GOD be glory!