Abaturage bo mu bihugu bimwe bihuriye ku isoko rusange ry’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika, COMESA bashobora kuzajya bakoresha uruhushya rumwe rwo gutwara ibinyabiziga aho bari hose muri ibyo bihugu mu minsi iri imbere. Ibi bikubiye mu mishinga ya COMESA igamije kurushaho kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu.
Kongera ibikorwaremezo no gukwirakwiza amashanyarazi n’imihanda, koroshya itumanaho gushyiraho umupaka umwe uhuriweho n’ibijyanye n’ubwinshingizi bukoreshwa hose, ni bimwe mu byagize uruhare mu kongera ubuhahirane mu bihugu bigize COMESA. Icyakora ngo haracyari imbogamizi cyane cyane mu guhuza amategeko.
Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize COMESA usanga bukiri hasi, ugereranyije n’uburyo icuruzanya n’ibindi bice. Imibare yo muri 2011 igaragaza ko ku mwanya wa mbere COMESA icuruzanya n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho agaciro k’ibicuruzwa mu madorari ari Miliyari 52. Hakurikira u Bushinwa ku mwanya wa kabiri kuri miliyari 20, COMESA ikaza ku mwanya wa gatatu ku gaciro k’ibicuruzwa bya miliyari 13 z’amadorari.