Muri iki gihe abantu benshi iyo bashaka kugira aho basohokera, umubare munini usigaye wibanda no gutekereza ahantu barabona igitsina byoroshye. Baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina muburyo buborohereye kandi birumvikana ntago baba bashaka kuyikorana n’abo bashakanye. Akenshi nibyo bita ubukerarugendo bushingiye ku mibonano mpuzabitsina abenshi bita ‘Sex tourism’. Ibi bintu 8 iyo umukobwa/gore atabyitaho bigora abagabo kumwiruka inyuma
Ubu bukerarugendo bukorerwa henshi ku isi, hari ababikora babishaka n’ababikora batabishaka kubera ko baba barashimuswe bakabihatirwa ariko nubwo biba ku isi yose hari ibihugu bikorerwamo kurusha ibindi ku isi, ari nabyo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru dukesha Pamakiopress. Nkwibutse ko ubu busambanyi bushingiye ku bukerarugendo.
UBUDAGE (Germany)Iki gihugu giherereye ku mugabane w’uburayi, kiza imbere mu gukorerwamo ubusambanyi bushingiye ku bukerarugendo kandi mu buryo bwemewe, uretse n’ibyo kandi uburaya bukorerwa ku muhanda muri iki gihugu buremewe. Muri iki gihugu icyakora uburaya bwo kumuhanda kandi bubera ku mugaragaro buhazwi kuva kera, kubera ko amateka avuga ko bwamamayeyo mu 1200. Ibi byatumye hari abantu bajya gushaka akazi ko gukora ubusambanyi ku mugaragaro hakaba na company zamamaza ibijyanye nabwo.
THAILANDIki gihugu abantu benshi ntago bajya bakimenya ariko kandi abakizi ntibagishidikanyaho, kikaba igihugu giherereye ku mugabane wa Aziya ariko gifatwa nka Gihenomu kubera ibiberayo birimo ubwicanyi, ubujura bwo kurwego rwo hejuru, ibiyobyabwenge ndengakamere ariko cyane cyane ubusambanyi butaba ahandi ku isi. Abakerarugendo baturutse ku isi yose bagana Thailand kubera ko hari n’imicanga abantu basohokeraho bambaye ubusa buri buri. Uburaya buremewe muri iki gihugu kandi abantu ukunsi ku munsi bagenda bashaka imirimo ijyanye n’ubusambanyi.
ESPANYE (Spain)Iki ni igihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi kizwiho utubyiniro ndetse n’utubari twinshi, ariko ku rundi ruhande ari nako ubusambanyi buri ku rundi rwego. Ahazwi cyane nk’imigi yabiciye bigacika harimo Ibiza, Madrid na Barcelona irazwi cyane kuburyo abaturuka imihanda yose ku isi bajyayo kubera indaya zaho zizi aka kazi. Iyo ugeze muri iyi migi tuvuze haruguru, utangira kubona ibimenyetso bikwereka ko ugiye kwinjira ahabera ubusambanyi kuburyo ugenda ubizi.
MALEZIYA (Malaysia)Iki gihugu kimeze nka Thailand iba izwi na bake batagize icyo bazi ariko kandi izwi cyane n’abazi imibonano mpuzabitsina ijyane n’ubukerarugendo. Nubwo wenda uburaya butemewe n’amategeko ariko muri iki gihugu ubusambanyi bukorerwa ku mihanda ndetse yewe mu tubari n’utubyiniro byo biri ku rwego rwo hejuru kuburyo abanyamahanga iyo batekereje iki gihugu nta kindi bazirikana. Imigi izwi cyane ka Kuala Lampur, Penang na Ipoh ihora ikenewemo indaya nyinshi cyane kandi buri gihe bitewe n’abantu bahagana. Abakora uburaya muri utu duce usanga abenshi ari abashimuswe mu bihugu bituranyi by’iki gihugu nka Thailand n’ubushinwa.
KENYAIki gihugu cyo muri afurika y’uburasirazuba bakanacyita amarembo yerekeza muri afurika y’uburasirazuba nyine izwiho parike nyinshi kandi nziza. Izwiho kuba yicaranye ibyicaro byinshi mpuzamahanga kuburyo umuntu ataba abeshye ko ari icyicaro cy’abazungu mu karere. Si ibyo gusa kandi Kenya ikorerwamo n’uburaya bwinshi bujyanye n’ubukerarugendo kandi ikaba mu bihugu bya mbere. Abasore bato muri Kenya usanga bakundwa cyane n’abakecuru b’abazungu, bikaba no ku dukorwa duto twaho dukundwa cyane n’abasaza b’abazungu.
FILIPINE (Philippine)
Buvugwa ko abakora akazi k’ubusambanyi bushingiye ku bukerarugendo bagera ku bihumbi 800. Ibi bikorwa byavuzwe ko byashinze imizi muri iki gihugu mu mwaka wa 1945, kuva icyo gihe abakerarugendo batangira kujya muri iki gihugu bagiye kwimara ipfa.
BRAZILI: Muri iki gihugu uburaya buremewe kandi bukaba ku rwego rwo hejuru. Uretse kuba iki gihugu gifite abanru benshi bakora ubusambanyi ariko kandi gifite n;umubare w’abantu benshi babayeho nabi ibyo bigatuma bisunikira urubyiruko rwinshi gushudikana n’abazungu kugira ngo babashe kubakuraho udufaranga duke.