Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko u Rwanda rutagikenera gupimisha ibizamini by’uturemangingo ndangasano (ADN) mu mahanga, ahubwo ko ubu rusigaye rutanga izo serivisi no ku bihugu birenga 10 byo muri Afurika.
Yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku wa 21 Mutarama 2025.
Yavuze ko Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute: RFI), cyatanze umusanzu ukomeye mu gutanga ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.
Minisitiri Dr. Ugirashebuja yemeza ko kitarajyaho, imanza zajyaga zifata igihe kirere cyane kugira ngo zikemuke, kuko ibimenyetso bya gihanga byasabwaga n’urukiko, ibizamini byabyo byajyanwaga mu bihugu byo hanze, bigatinda kuboneka.
Ati “Mbere, iyo habaga hari umwana batemera mu muryango, byasabaga ko ibizamini bifatwa bikajyanwa mu Budage, bikamara hafi umwaka wose”
Yavuze kandi ko gukoresha ibi bizamini byabaga bihenze cyane ariko kuri ubu ibindi bihugu biza gukoresha ibyo bizamini mu Rwanda kubera urwego rw’Ikoranabuhanga rigezweho.
Yerekanye ko ibihugu biri hagati ya 10 na 15 byamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye no gusuzuma ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu nkiko.
Yagaragaje ko muri ibyo bihugu harimo Sudani y’Epfo, Nigeria, na Seychelles, bimaze kugirana amasezerano na RFI, ndetse ko icyicaro gikuru cy’Ikigo Nyafurika cya AFSA (African Forensic Sciences Academy), kibarizwa mu Rwanda kubera iterambere ry’igihugu muri uru rwego.
Yavuze ko abakozi b’u Rwanda bajya mu bihugu bifitanye amasezerano na RFI gufasha mu gukusanya ibizamini bikoherezwa gupimirwa mu Rwanda.
Ku birebana no kuba u Rwanda rwakegereza serivisi nk’izo abaturage, Minisitiri Dr. Ugirashebuja, yasobanuye ko gushyira laboratwari hirya no hino mu gihugu bitapfa gushoboka kuko bihenze cyane.
Yemeje ko uburyo bushoboka ari gukusanya ibizamini hafi y’abaturage hanyuma bikajyanwa ku cyicaro gikuru i Kigali, ariko na byo bisaba ubwitonzi cyane no kubikwa neza, kuko bishobora kwangirika.
Akomeza avuga ko ubu hari ibizamini byoroheje bifatirwa hafi y’abaturage ndetse n’ibyaha biremereye bisaba ko ibizamini bifatirwa aho icyaha cyabereye.
Ati “Nk’ibizamini by’ibikumwe byasanzwe ahabereye icyaha, rimwe na rimwe hari na ADN, nkahabereye icyaha cyo gufata undi ku ngufu hari ibisaba ko abantu bapima ADN, ibizamini bikaba biri aho icyaha cyabereye.”
Yerekanye ko hari amahugurwa atangwa na RFI, ku inzego z’umutekano ku buryo ibizamini bifatiwe kure bitwarwa neza kugira ngo bitange ibimenyetso by’ukuri bikenewe mu nkiko.
Kuva nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37.363.