banner

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique byashimwe n’umugaba mukuru w’ingabo w’icyo gihugu

Mu ruzinduko yakoze kuri uyu wa 25 Kanama 2023, umugabo mukuru w’ingabo za Mozambique (CGS), Admiral Joaquim Mangrasse, aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye mu gisirikare cya Mozambique, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ku cyicaro gikuru giherereye Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado, ashima uruhare rwazo mu kurwanya iterabwobwa.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko,rwari rugamije kwakira itsinda rishya ry’ingabo ziherutse kujya muri iki gihugu risumbute izari zimazeyo igihe mu bikorwa byo gukomeza kubumbatira umutekano muri iyi ntara no kuganira ku bikorwa bihuriweho n’impande zombi kugeza ubu.

Inkuru Wasoma:  Polisi y’u Rwanda yafashe umugore wakoreshaga amayeri adasanzwe agacururiza 'mukologo' iwe mu rugo

CGS Mangrasse yakiriwe n’umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, Maj. Gen Alexis Kagame, amusobanurira byimbitse ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu bice zishizwe kurinda muri iki gihugu, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari hari abandi bayobozi barimo ukuriye ibikorwa by’urugamba by’ingabo z’u Rwanda, uhagarariye polisi y’u Rwanda muri Mozambique ndetse n’umuhuzabikorwa w’urwego rw’ubutasi (NISS) n’abandi bayobozi muri RFS.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved