Ubuyobozi bwa AFC/M23 irwanira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yasohoye itangazo rishinja ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero i Goma bari kumwe na FARDC, FDLR na Wazalendo, bavuga ko ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zagize uruhare rutaziguye mu bitero biherutse kuba mu mujyi Goma ku wa gatanu itariki 11 z’uku kwezi, ko rero zisabwe kuva muri Congo.
Iryo tangazo rya AFC/M23 riragira riti “Kubera ivyo bitero, AFC/M23 itegetse ko ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIRDC ziva muri aka gace, kubera ko ibyo bitero binyuranyije n’amasezerano twagiranye na SADC ndetse bikanabuza igikorwa cyo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.”
Umutwe wa AFC/M23 wakomeje uvuga ko kandi usabye mu buryo bwihuse ko ingabo za FARDC z’igisirikare cya Congo ziri mu birindiro vya MONUSCO, zigomba kwishyikiriza ubuyobozi bwa AFC/M23.
Kuva iri tangazo ryasohoka, haba Igisirikare cya Leta ya Congo FARDC na Leta ubwayo ndetse na MONUSCO ntacyo barabivugaho.