Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Venezuela

Igihugu cya Venezuela ndetse n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ajyanye no gukuraho viza z’abadipolomate ndetse n’abakozi ba Leta. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Venezuela, Yvan Eduardo Gil Pinto, uri mu Rwanda byari bimwe mu byamuzanye.

Gil Pinto kandi yanagiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente, byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. Aya masezerano hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi, Dr Vicent Biruta na Gil Pinto.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Venezuela avuga ko ikigamijwe ari ukwihutisha ibikorwa by’ubutwererane mu nzego zitandukanye, avuga ko nyuma y’ibiganiro perezida Kagame yagiranye na perezida Maduro wa Venezuela bahawe amabwiriza yo kwihutisha no gushyiraho ubutwererane, inzego zitandukanye bazibandaho cyane akaba ari nk’ubukerarugendo, ingufu, ubuhinzi, ubuzima, uburezi na siyansi n’ahandi hashoboka.

Gil Pinto yavuze ko kandi banemeranije gushyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bishobotse ishobora gutangira uwaka utaha wa 2024. Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Vicent Biruta, avuga ko iyi komisiyo ihuriweho izajya yiga ku nzego zitandukanye z’ubufatanye.

Muri Nzeri 2023, ubwo aba perezida b’ibihugu byombi bahuraga, bemeranyije kwihutisha Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Venezuela.

Inkuru Wasoma:  U Budage bwatanze igitekerezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umugore washatse guha ruswa y'ibihumbi 101 Frw abapolisi bamufatiye mu cyaha

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved