Ibimenyetso 3 biranga umukobwa wisobanukiwe

Ujya uterwa ‘Asyi’ n’abakobwa bakora ibishoboka byose kugira abahungu cyangwa abagabo babiteho? Ntabwo uri wenyine. Uretse n’ibyo, n’abahungu bashobora kubibonera muri icyo gicucucucu cya rukuruzi y’abo bakobwa bashaka ko babatwara imitima. Urubuga greatlove rwaganiriye n’abasore bari mu bugimbi n’imyaka 20 bavuga icyo bumva ko kibakurura ku mukobwa wisobanukiwe.

AHITAMO GUKORA NTAWE YISHINGIKIRIJEHO: umusore umwe yagize ati “umukobwa wisobanukiwe ntabwo ari ubonetse wese, ntabwo ajya yihatiriza kwisanisha cyangwa se kumera nk’abandi bakobwa, rimwe na rimwe, usanga we akunda kwibera wenyine asoma ibitabo, uwo ni we yobera ryanjye.” Abakobwa bagorwa no kuba bari bonyine ni bake, kandi bakurura abasore. Byorohera kandi abasore kwegera umukobwa utijanditse mu itsinda ry’abandi bakobwa. INAMA: mukobwa gerageza wige kwigira.

BENE UWO MUKOBWA YIGARAGAZA UKO ARI ADAKORESHEJE IBYITWA ‘GUTWIKA’: umusore umwe yagize ati “Aho kugira ngo numve ari kuvuga za mvugo zirimo kuzimiza (slang) nshimishwa no kwiyumvira avuga gakondo ahubwo.” Niba ufite imvugo isanzwe ukoresha mu kuvuga, ntukagerageze kuyihindura ngo ni ukujyana n’ibigezweho. Mu nkundura ya benshi abasore benshi bakunda abihariye. Nta mpamvu yo kwigana abandi, gerageza kuba wowe ugaragaze itandukaniro ryawe n’abandi.

NTABWO AJYA AGWIRA IBYITWA KO BIGEZWEHO MU MYAMBARIRE: Umusore umwe yagize ati “Ntabwo ari uko mbikunda cyane, ariko umukobwa unyurwa no kwambara ibyo asanganwe mu gihe hari ibyitwa ko bigezweho mbona ari uw’umutima ukomeye, kandi nizera ko izo mbaraga zimeze nko kwanga kwibonekeza zibageza ku nzozi zabo.” Niba ufite imyambarire yawe usanganwe, yambare. Iyo miterere yo kugaragaza ko utsimbaraye kandi udatewe ipfunwe n’ibyo usanganwe mu gihe abandi bahugiye mu kwambara ibishya, izagaragaza ishusho yawe nyayo mubakuri iruhande. Gusa nanone, igihe waba ubishoboye ntabwo ari ikosa kuba wagerageza indi myambarire ufitiye ubushobozi. SOMA INDI NKURU BIJYANYE HANO

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved