Kubana n’umuntu ukwiriye cyangwa se ukeneye ntibisobanura ko ubana n’umuntu utunganye. Kandi umubano mwiza ntabwo usobanura ko uwo mubano utunganye. Uhise wibaza ikigira urukundo urwa nyarwo? Rukugira umuntu mwiza.
Umubano mwiza ni igihe abantu babiri badatunganye, bazi neza ubusembwa bwabo, bahisemo guhurira hamwe no gufashanya guhinduka. Ngiryo ishingiro ry’ifatizo ry’imibanire ikomeye. Aya mabendera ane y’icyatsi (Ibimenyetso) ngiye kukugezaho nyakesheje umuhanga cyane mu by’urukundo Esther Perel, mu gitabo yanditse, yerekana ko urukundo urimo nonaha rufite urufatiro ruzima:
MURIZERANA: Abantu bamwe batekereza ko urukundo rutuma abantu bizerana. Ariko mubyukuri siko bimeze, ahubwo ni m’ubundi buryo. Dukundana n’abo twizeye. Nibyo, kwizera ntabwo aricyo kintu cyonyine kiganisha ku rukundo, ariko urukundo ntirushoboka utizeye. Nkuko Esther Perel yabyanditse mu gitabo cye, yagize ati “Uko turushaho kwizera, niko turushaho kwihanganira ibyo twahura nabyo mubyo twizera.”
Ibi ni ukuri, tekereza mu minsi ya mbere wari uri guteretana n’umukunzi wawe muri kumwe ubu, udusoni ku maso, guhengeka umutwe ku rutugu, kubwirana utugambo tw’ibyo ukunda, imyidagaduro, ariko uko mwagendaga mumenyana cyane, niko wumvaga wakwinjira mu buzima bwe cyane haba ku mubiri no mu byiyumviro. Biragoye kwishimira urukundo mugihe uhora uri gucungacunga kuko utinya ko umukunzi wawe ashobora kugusiga agasanga abandi.
Kwizera nibyo bidutera kwishimira ejo hazaza h’imibanire yacu. Ni umusingi w’urukundo nyarwo. Kandi urufatiro uko rukomeye, niko twisanzura ku muntu twizerana twubakira ku cyizere dusanzwe dufitanye tukongeraho ibyisumbuyeho.
AMARANGAMUTIMA YANYU ARAKURURANA: Gukururana amarangamutima ni ibindi bintu byose bigukurura ku muntu birenze kwegerana kw’umubiri. Ni ibintu bito byerekeranye na kamere yawe y’ibyiyumviro bituma wumva ko uwo muntu hari ikintu kibahuje. Ndaguha urugero, iyo ubonye umuntu ushaka ko mukundana ubona ko ari mwiza rwose, ariko yabumbura umunwa agatangira kuvuga, ukabona itandukaniro ry’uwo wabonaga n’uwo uri kukuvugisha.
Ubona ko Atari ubwiza gusa afite, ahubwo aba afite n’uburyo bwe bwihariye abonamo isi, urugero nk’iyo musohokanye, nk’umuseriveri wo muri resitora akaza kubakira, uburyo bamuha icyubahiro bakamufata neza nawe bikamera nk’ibigukuruye. Aho bitandukaniye rero no gukururana kw’umubiri, amarangamutima yo biraramba kuko biba byubakiye ku bintu bihoraho, nk’indangagaciro n’imico, ari nayo mpamvu abantu bakundana bahujweno gukururana kw’amarangamutima yabo, bararambana.
MUGIRANA IBIGANIRO BIKOMEYE: Nta muntu ukunda ibiganiro bigoye. Uretse n’ibyo abantu banareka ibintu bikaguma uko byakabaye ntibabiganireho mu rwego rwo kwirinda ibiganiro bikomeye hagati yabo. Gusa nk’uko uwitwa Jordan Peterson yabigiriye inama mu gitabo cye yise Amategeko 12 Yubuzima, avuga ko uko ibibazo byaba bigoye bite kose, kutabiganiraho ni inzira ya bugufi yo guhungabanya umutekano uri hagati yanyu kandi umubano wanyu ugasenyuka vuba cyane.
Yagize ati “Ntugahishire ibyana by’inyamaswa munsi y’itapi yawe. Bizatangira gukura, bikurire mu mwijima, nujijinganya gato ugategereza, bizasimbuka bikwangize bikurye.” Niba udashobora kugirana ibiganiro bigoye n’umukunzi wawe, umubano wawe ntuzarokoka inzitizi byanze bikunze zizaza rimwe na rimwe.
Icyo gihe uzahinduka nk’umuntu urimo kwiyima umukunzi wawe, nibigenza gutyo umubano wanyu uzatangira kuzamo kwiyakana bibyare inzika hagati yanyu, maze ugende uhanantuka kugeza hasi. Buriya iyo wowe n’uwo mukundana mufashe umwanya wo kuganira ibiganiro bikomeye ku bibazo mufite, biba bivuze ko umukunzi wawe agusobanukiwe. Icya kabiri cy’ingenzi bivuze ko intambwe aba ashaka gutera ajya imbere buri gihe ashaka kuyiterana nawe.
MURIHANGANIRANA: Utuntu duto tubaye cyangwa se agukoreye ntabwo tugushyushya umutwe. Nk’igihe habayeho ko umwe ashatse gutera amahane, undi akaba igitamb cyo kwemera icyaha kugira ngo mubone uko mukemura icyo kibazo. Abakundana bihanganirana, buri wese aba afite ubumwe bukomeye bw’amarangamutima. Kandi ibi bituma bumvana bagasangira n’ibyiyumviro byabo.
Ijambo rya nyuma navuga rero: Iyo dutekereza urukundo rwiza cyangwa rwa nyarwo, dukunda kwibanda ku bantu twifuza kubana nabo cyangwa se abo twe dushaka, ariko ukuri kwa nyako, icy’ingenzi ni ukubana n’umuntu kubw’urukundo ruzaramba. Abantu benshi iyo bacyinjira mu rukundo ntabwo babasha kubyumva, Atari uko uwo bakundanye wese ababera mubi, ahubwo kubera ko we abera abandi mubi mu rukundo.
Ugomba kubanza kwiyumva ubwawe mbere yo gushaka kumenya umuntu wa nyawe kuri wowe. sther Perel yaranditse ati “Ntugature umuntu umwe umujinya kubera ibyo umudugudu wose wagukoreye. Biragoye kumva ukunzwe n’umuntu waretse kumva ko yigenga.”