Wigeze ubwirwa n’inshuti zawe ko uri mu rukundo n’igitekerezo cyo kuba mu rukundo? Byaragucanze ntiwasobanukirwa? Uzi icyo bivuze iyo bavuga ko umuntu ari mu rukundo no kuba mu rukundo? Muri iyi nkuru tugiye gusobanura neza uburyo umuntu ashobora kujya mu rukundo kubera gusa ko ashaka kujya mu rukundo, Atari uko ari mu rukundo nyarwo.
UJYA MU RUKUNDO N’UMUNTU UTANABANJE KUMENYA UWO ARI WE: niba ujya ubona umuntu bwa mbere ugahita umukunda, wibarire muri iki cyiciro. Icyo witaho ni uko asa inyuma, ntago wita k’uko asa imbere. Ushobora kuba udakora ibirenze ibyo ariko wowe icyo wishimira ni ukuba uri mu rukundo n’uwo muntu gusa. Bisobanuye ko ukunda uwo muntu uko asa ukifuza kuba mu rukundo na we nta kindi ugendeyeho.
UFITE ISHUSHO NDAKUKA Y’UKO UWO MUGOMBA GUKUNDANA AGOMBA KUBA ATEYE: mu mutwe wawe wamaze kwiyubakamo umuntu uteye ukuntu ushaka, bityo ukaba uri mu rukundo n’ishusho y’uwo muntu. Bivuze ko n’uhura n’umeze uko ubitekereza wishyizemo mu mutwe wawe, uzakunda uwo. Iyo bimeze gutya, akenshi ukunda no kwiyumva rimwe na rimwe nk’aho uri kumwe n’umuntu umeze gutyo wa nyawe, kandi ari ibitekerezo by’ibyifuzo. Gusa wibuke, abantu uzahura na bo benshi batandukanye n’uko ubitekereza mu mutwe wawe.
BIRAKOROHERA KUJYA NO KUVA MU RUKUNDO: niba warabibonye ko ujya ukanava mu rukundo uko wishakiye, bisobanuye ko wowe icyo uryoherwa na cyo ari ukuba mu rukundo gusa. Utuma ibyiyumviro byawe byiyumvamo umuntu ukamukunda ariko nyuma yagahe gato ugahita wumva utakimukunda. Niba ibi wumvise byarakubayeho, icyo ugomba gukora ibutaha ni ukwegera umuntu mbere y’uko ubona icyitwa impamvu igutera kumukunda.
URYOHERWA NO GUHEHETANA N’UMUNTU GUSA: iyo ugeze muri urwo rukundo, ukina imikino yo gutuma agukunda. Iyo bimeze gutya, nk’igihe mwasohokanye birakugora cyane kunyurwa, niba ari ko umeze ibyo urabizi kuko uba uhugiye mu kumushimisha ngo akwemere gusa.
AKIBA UWO MUKUNDANA UHITA WUMVA UGIZE IRUNGU: Muri cya gihe ukimubona uba wumva umukunze, ariko yamara kuba umuntu mukundana ukumva atakikunyuze mbese wuzuye irungu, ndetse ugatangira no kubona undi muntu ugatangira kumukunda kandi ukuri kumwe na wawundi wa mbere.