Biba ari byiza iyo umuntu mukundana akwereka ko agukunda by’ukuri, ariko nanone hari ubwo bijya biba nk’umutwaro kukwereka hakiri kare ko ari seriye cyane. Nk’uko tubikesha urubuga Love rusobanura byinshi ku rukundo, rwaganirije abakobwa n’abagore bagaragaza ibimenyetso byerekana uko biba bimeze iyo ugiye mu rukundo n’umusore akabigira seriye hakiri kare.
AHITA ASHAKA KO UHURA N’ABABYEYI BE: mu rukundo biba ari byiza iyo mubanje kumenyana cyane kurusha uko mwahita mushaka guhura n’ababyeyi.
AGUHA IMPANO ZIHENZE CYANE NTA MPAMVU NYAMUKURU IFATIKA: iyo umusore atangiye gutanga amafaranga menshi cyane kuri wowe urukundo rugitangira, bishobora kugushyiraho igitutu bitari ngombwa.
NTAGO ABA ASHAKA KUGUSIGA WENYINE: ashobora kugerageza kukwereka ko ari hafi yawe akwandikira cyangwa aguhamagara buri kanya, ibintu bishobora kukubangamira vuba cyane.
NUBWO MUBA MUTAZIRANYE CYANE YIFUZA KO MUJYANA MU NZU IMWE: ashobora kwifuza kugenda uburyo ubaho ubuzima bwawe muri ako kanya, ikintu kidasekeje ntakugirah inama yo kucyiterereza.
NTAGO AJYA ASIBA KUKUBAZA KU MUHUNGU MWATANDUKANYE N’URUKUNDO RWAWE RW’AHAHISE: muri icyo gihe uri mu rukundo rushya, ugomba kwirinda kuvuga kuri buri kintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma afuha.
AKWEREKA KO YASIBYE NUMERO Z’ABIGITSINAGORE BOSE MURI FONE YE: icyo ni icyemezo kiremereye aba yakoze cyane kandi utabimusabye.
NTAGO AZATUZA ATAMENYE GAHUNDA ZAWE ZOSE UKO ZITEYE: abasore bafite impungenge batuza ari uko bamenye aho uri hose buri gihe.
Abasore ntago bajya bamenya ko gukora ibyo bintu akenshi bibangamira abakobwa bari mu rukundo na bo. Hari ubwo biba bigoye cyane kuganiriza umuntu mugitangirana urukundo rushya kuko muba mutamenyeranye, ariko kumwegera ukamusobanurira ko agomba koroshya ibintu byaba byiza mu buryo bwo kurema uko muzajya mwumvana, mukagira urukundo ruzaramba.