Ibimenyetso bizakwereka umukobwa wagukunze akabura aho ahera abikubwira

Bimwe mu bintu bigora umukobwa n’ugufata iya mbere akabwira umuhungu ko amukunda gusa kwihishira bikabagora bitewe n’uko guhisha amarangamutima yabo nabyo bibagora. Hari abakobwa benshi bakunda abasore ariko kubera iyi mpamvu bakabura aho babihera bababwira ko babakunze, ndetse ahubwo bagasigara bakoresha ibikorwa mva mutima bategetswe n’umutima ariko abasore bakaba batabasha kubisobanukirwa. Dore bimwe muri ibyo bimenyetso:  Ibi bintu 8 iyo umukobwa/gore atabyitaho bigora abagabo kumwiruka inyuma

YUMVA MWAHORANA: Nkuko hagati y’abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

KUKWEREKA INSHUTI ZE: Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

IYO MUGIRANA IKIGANIRO ABA AHARI WESE: Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n’uruhande.

AHO ARI HOSE YUMVA MWABA MURI KUMWE: Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n’ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

IYO WISANZUYE KU BANDI BAKOBWA NTABYISHIMIRA: Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk’umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n’abandi bias nkaho wamurutishije abandi.

Inkuru Wasoma:  Ibi bintu 5 umusore mukundana abikora gusa iyo arimo kukubeshya.

INDORO: Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n’irikureba neza utabura kubitandukanya.

IBIGANIRO BY’URUKUNDO: Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by’urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y’umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira. Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n’imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

UMUNSI W’AMAVUKO: Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w’izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye, akanagutegurira impano kandi ihuje n’ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

NI UMUFANA WAWE UKOMEYE: Ibintu byose ukora arabyishimira kandi akabikwereka. Akora uko ashoboye ngo akwereke ko atandukanye n’abandi.

GUKORA IBIKORWA BIKURESHYA: Mu gushaka ko umureba, umukobwa agerageza gukora uko ashoboye ngo umwiteho, umurebe. Ibi bigendana no kwambara imyambaro ikureshya, ijwi rituje, inseko nziza nk’uko Umuryango babitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved