Ibimenyetso byagaragazwaga na Kazungu wicaga abantu akabashyingura mu nzu abamo ariko bikarenzwa ingohe

Bamwe mu baturanyi ba Kazungu Denis wicaga abantu akabashyingura mu gikoni cy’inzu atuyemo mu murenge wa kanombe mu kagali ka Busanza mu karere ka Kicukiro, bavuga ko na mbere hari umukobwa wigeze gutakira mu nzu ye bagahurura, uwo mukobwa akaza gucika akaza avuga ko yahabonye ibimenyetso by’abishwe ariko inzego zikajya kuhasaka zikahabura.

Nyuma y’uko Kazungu atawe muri yombi kuwa 5 Nzeri 2023 ubwo hamaraga kuboneka ahantu yashyinguraga abakobwa yasambanyaga akabica nyuma yo kubambura, bamwe mu baturanyi be bavuze ko hari ibyagaragaraga ariko kubifatisha ibimenyetso bikaba byari bigoye. Uwitwa Nirere Chantal yagize ati “Bumvise induru bwa mbere baraceceka, ubwa kabiri bahita baza biruka baje kureba uwo muntu uri kuvuza induru, kubera ko bari abadamu gusa kuko abagabo bari bagiye mu kazi, bateye amabuye hejuru y’ibati.”

Nirere yakomeje avuga ko ubwo bateraga amabuye hejuru y’inzu Kazungu abamo, yasohotse akababaza impamvu bari kumubangamira, bakamubwira ko bashaka umuntu uri kuvugiriza induru mu nzu ye akababwira ko nta we. Ngo basubiye inyuma ariko bahita bongera kumva akaruru, baragaruka batera amabuye ariko noneho Kazungu ashaka kujya guhangana nabo, uko nibwo uwo mukobwa watabazaga yahise abona uko asohoka aramucika.

Yagize ati “Yarirukanse ahita ajya mu rugo rwa bariya bamama, umumama umwe afata igiti aravuga ati ‘njyewe ubu yageze mu rugo rwanjye wibeshye umukoreho’, arangije Kazungu ahita avuga ati ‘Ntureba ibintu unkoreye, nawe ufite umukobwa nzakwereka’, ngo ‘n’izi hene zanyu ziza hano nzafata imwe nyice nindangiza nyimanike ku ipoto’, ngo ‘nzabereke uko umukobwa wanyu nzamugira.”

Inkuru Wasoma:  Kigali: Abarenga 70 baridukiwe n’umuhanda ntibanyuzwe n’amafaranga barimo guhabwa yo kubimura

Aba baturage bakomeje bavuga ko uwo mukobwa wasohotse mu nzu ya Kazungu yasohotse mu nzu yambaye ubusa, agatabarwa n’abo baturage bamuhaye utwenda two kwikinga ku mubiri. Undi muturage witwa Dukuze Eric uzi uby’uwo mukobwa, avuga ko icyo gihe inzego zanaje zigafata Kazungu zikamuta muri yombi ariko ko yahise arekurwa.

Ati “Yahise ajya mu buyobozi baraza barareba baravuga bati ‘Uriya yari indaya byumvikanaga’ bashaka ibimenyetso by’ibyo yavuze barabibura, birangira gutyo umuntu amaramo ibyumweru bibiri araza.” Aba baturage bavuga ko uwo mukobwa yanavuze ko yabonye uduhanga tw’abantu mu nzu ya Kazungu, ariko ubuyobozi bukaba bwaratubuze. Bagakeka ko Kazungu yahise aduhisha mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso. SOMA IYI BIFITANYE ISANO>>> RIB YAVUZE UBURYO KAZUNGU WICAGA ABANTU AKABAHAMBA MU RUGO RWE YATORANYAGA ABO YICA

SOMA N’IYI>>> Gitifu w’umurenge wo muri Kamonyi yasezeye akazi hakekwa amatangazo aherutse gusohora yumije abantu bose

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved