Kuri ubu kubasha gusobanukirwa n’urukundo rwa nyarwo ni ibintu bigoye, kuko kumenya gutandukanya umuntu ukubeshya n’ukubwiza ukuri biragoye. Kabone nubwo uwo mukundana yaba azi kwiyumanganya hari ibintu bigomba guhita bikwereka ko akubeshya ahubwo ashoba kuba afite undi bakundana cyangwa se hari undi afitiye ibyiyumviro kukurusha.
1.Ntiyatuma muganira ku hazaza hanyu
Iyo uri mu rukundo rwa nyarwo, uwo mukundana, yaba umuhungu cyangwa umukobwa ahora afite inzozi z’ahazaza hanyu,aho muzaba, umuryango muzagira, akazi mukora abana muzabyar n’ibindi byinshi.iyo uwo mukundana atagukunda iyo ugerageje kubivuga ahita arakara,nta gitekerezo cyangwa inama yaguha,kuburyo ubona bimubangamiye kuburyo mwahita mubipfa.
2.Ntaterwa ishema nawe
Iyo urukundo rwanyu ari ikinyoma umuhungu cyangwa umukobwa mukundana ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, ntiyakwereka inshuti ze kandi akenshi ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragaro, kuko atagukunda uba yumva umutera isoni.
3.Ntaguha umwanya
Umuhungu cyangwa umukobwa utagukunda usanga ataguha umwanya, iyo umubajije impamvu wumva ahora avuga ko ahuze, afite ibintu byinshi ari gukurikirana kandi byihutirwa. Uyu usanga ataguha umwanya ngo muganire ku rukundo rwanyu ndetse ngo n’igihe umukeneye usanga ataguha umwanya we ngo mwishimane.
4.Kwirakaza no kwivumbura rimwe na rimwe
Iyo umuhungu cyangwa umukobwa mukundana ariko ari urw’ikinyoma usanga agakosa gato ukoze akazamura cyane ku buryo utabitekerezaga.ibi abikora kubera ko atagukunda ndetse iyo bimaze igihe usanga warambiwe ugahita umureka.
5.Kukugereranya n’abandi
Iyo urukundo rwanyu ari urw’ikinyoma usanga umuhungu cyangwa umukobwa mukundana ahora akugereranya n’uwo bahoze bakundana.cyangwa se akaba afite abandi akugereranya n’abo kandi akabavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana ari kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.