Ibimenyetso fatizo bishingirwaho byerekana umukobwa ushobora kuba ari mu rukundo na Chriss Eazy-AMAFOTO

Umuhanzi Rukundo Christian Nsengimana wamamaye nka Chriss Eazy akomeje kugarukwaho cyane ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukobwa witwa Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 akagera mu icumi ba mbere. Ibi byatangiye kuvugwa kuva muri Nyakanga umwaka ushize gusa iyi wabimubazaga yavugaga ko ari inshuti bisanzwe.

Iyi nkuru y’aba bombi yongeye kuvugwa mu Ukwakira umwaka ushize ubwo indirimbo ya The Ben yari yongeye kugerwaho maze Chriss Eazy aracikwa ashyira ifoto ye na Pascaline kuri Snapchat yanditseho amagambo agira ati “Ukwanga nzamwanga”. Nyuma y’akanya gato cyane uyu muhanzi yahise asiba iyi foto bigaragara ko yari yamucitse.

Umunsi umwe ubwo Chriss Eazy yabazwaga iby’iyi foto, yabiteye utwatsi avuga ko we na Pascaline ari inshuti zisanzwe, maze umunyamakuru amubaza niba yari agiye kuyimwoherereza ikamucika yarangiza agahita asubiza yanze kugira ikindi arenzaho.

Inkuru Wasoma:  Itangazo rirangisha umusore waburiwe irengero n’umuryango we.

Amakuru yizewe ava ku bantu ba hafi y’aba bombi nk’uko byatangajwe na InyaRwanda avuga ko bamaze igihe kirenga umwaka bakundana, icyakora n’ubwo bakora ibishoboka bagahisha urukundo rwabo rurushaho kubaganza rukajya hanze.

Ibi bigaragara cyane iyo umwe ashyize agafoto ku mbugankoranyambaga, undi ahita aba uwa mbere mu kugakunda ndetse akihutira gushyiraho igitekerezo kigaragaza amaranagamutima (comment).

Ibi byazamutse cyane ubwo Chriss Eazy amashusho ye ari muri Gym ku rubuga rwa Instagram maze Pascaline agahita ashyiraho ikamba ry’Umwami n’umutima Chriss Eazy na we ahita ashyiraho ikamba ry’Umwamikazi.

Reba amwe mu mafoto umwe yagiye atera comment undi agahita amusubiza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved