Ndimo ndashushanya ishusho yawe nonaha ndimo ndandika ibi. Icyo nshaka kuvuga, iyi nkuru imeze nkaho bitashoboka ko byabaho ariko ni iyanyayo. Hano tugiye kukugezaho ibimenyetso simusiga bigaragaza ko umukobwa usanzwe ufite umuhungu bakundana, yatangiye kugukunda nta kabuza. Dore ibimenyetso simusiga.
1 AVUGA KO NTA MUKUNZI AGIRA
Hari ubwo uba umaze igihe umenye umukobwa, wamubaza niba afite umuhungu bakundana akagusubiza akubwira ati” ntawe mfite”, “ibintu nk’ibyo”, “ibintu ntago bimeze neza hagati yacu kandi ndabona nshaka kumureka” ndetse n’ibindi bisubiza bidasobanutse bigaragaza ko ari guca ku ruhande, uzamenye ko uwo mukobwa yatangiye kukubonamo umuntu yagirana nawe umubano cyangwa se yatangiye kukwiyumvamo nta kabuza.
2 YIFATA NK’AHO NTA MUKUNZI AGIRA
Ushobora kuba ubizi ko afite umukunzi cyangwa se we ubwe yarabikwibwiriye ko amufite, ariko n’ubundi agakomeza kukwitwaraho nk’utamufite ku buryo ibyo agukorera cyangwa se akorera hafi yawe byose bigaragaza ko atitaye ku mukunzi we, nta kindi bivuze nuko aba yatangiye kukwisanzuraho. Rero umukobwa ufite umukunzi iyo akomeza kukwifataho gutyo anagaragaza ko ahari ku bwawe, nta kabuza umutima we uba wawutwaye.
3 CUNGA NEZA UBURYO AGUKORAHO
Mu bintu by’ingenzi ugomba gucunga cyane igihe ari kumwe nawe ni uburyo agukoraho. Niba ushaka kumenya uburyo yitwara yirengagije ko afite umuhungu bakundana, cunga uburyo agukoraho muri kumwe. Aha ugomba gucunga neza kuko hano bishobora kugucanga, kuko kugukoraho ntago bivuze ko akwiyumvamo, ahubwo! Iyo aguhobeye aguhobera akuguyemo kandi yitonze ndetse ntiyihengeke agasoza n’agasomyo? Ese agumisha intoki ze ku mubiri wawe cyane? Uwo yaragukunze.
4 CUNGA IBIMENYETSO BY’UMUBIRI WE
Umukobwa wakunze umuhungu ariko asanzwe afite undi bakundana ikintu akunda gukoresha cyane ni ibimenyetso by’umubiri. Rero byiteho cyane. Bishobora kuba ari ibifututse n’ibidafututse ariko byose nta kindi kintu byerekezaho. Akenshi umukobwa ukunda umuhungu aba afite ubwoba n’urwikekwe, akorakora imisatsi ye, ashobora no kuruma iminwa ye cyangwa se kwishingikiriza akananwa mu gihe ari kuganira nawe. Ibyo bimenyetso bicunge.
5 AHORA AGUHANZE AMASO
Bicunge neza. Amaso ku maso kuko hano niho uzamumenyera. Ubusanzwe umukobwa wakunze umuhungu aba afite n’isoni zo kumureba mu maso, ariko umukobwa ufite uwo bakundana we iyo yakunze umuhungu, aba amuhanze amaso byeruye.
6 MUCUNGIRE MU BIGANIRO MUGIRANA
Buriya, umukobwa ufite umukunzi ariko wakunze undi muhungu akenshi iyo baganira ibiganiro bye byose yirinda ko byazamo umuhungu bakundana. Muri makeaba ashaka kumuheza inyuma, nta nubwo anashimishwa nuko yaza mubyo murimo kuvuga. Niba uyu mukobwa umufite aragukunda. Hari nubwo aguterera urwenya ukumva arakubwiye ati” byari kunshimisha iyaba narakumenye mbere y’uko menyana na Patrick…”.
7 UBURYO AKUNDAMO URWENYA
Akenshi umukobwa wakunze umuhungu ashimishwa cyane nibyo avuga. Usanga akunda urwenya utera, ndetse ugasanga ari no gusetswa nibyo uvuze kandi ubizi neza ko bitanasekeje. Niba akunda kuba yishimiye kuba ari kumwe nawe, byanga byakunda uwo aragukunda.
8 WITE KUBURYO AVUGAMO URUKUNDO RWE.
Bene uyu mukobwa usanga avuga ko afite umuhungu bakundana, ariko akenshi cyane ugasanga ari kumwe nawe. Ndavuze nti, ni gute umukobwa yavuga ko afite umukunzi ariko akaba akunda kuba yibereye hamwe n’undi utari uwo mukunzi we? Nta kindi bivuze aba agukunda.
9 UKO YITWARA IYO AKUBONYE ARI KUMWE N’UMUKUNZI WE
Hano usanga nubwo baba bari kumwe ariko yakurangariye, nta nubwo aba ashaka kukwereka ko we n’umukunzi we bimeze neza, ku buryo ahubwo ushobora gusanga ari kukureba cyane kugera naho ubwonko bwe busa n’ubwamwibagije ko ari kumwe n’umukunzi we.
10 AKUNDA KUBA ARI GUSOMA IBYO MWANDIKIRANYE
Niba ahora mubyo mwandikiranye, ikirenze ibyo agahora anakwandikira ategereje ko umusubiza akubaza uko umeze, uko wiriwe muri rusange ashaka kumenya uko ibihe byawe byagenze, aragukunda. Aha aba anashaka kwishyiramo uko byaba bimeze umunsi wawe waramutse wawumaranye na we. Ibi bivuze ko ubundi umukobwa nta muntu ajya apfa gusangiza ubuzima bwe busanzwe n’ubudasanzwe uretse gusa umuntu yishimira.