Buri musore cyangwa umugabo wese aba yifuza umukobwa wamukundira uwo ari we , atari uko amukurikiyeho ubutunzi cyangwa amafaranga atunze. Hanze aha hari ubwoko bwinshi bw’abakobwa. Hari abagukundira uko uri, uko uteye ,imico myiza n’ibindi. Hari abandi benshi ariko bakundira umusore kubera ubutunzi afite cyangwa amafaranga menshi ahembwa buri kwezi. Ibi ni ibimenyetso 7 Elcrema, urubuga rwandika ku mibanire rwashyize hanze bigaragaza ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga utunze , wowe ukaba wibwira ko ari urukundo:

 

01. NTAJYA AGUSHISHIKARIZA KWIZIGAMIRA

Umusore mukundana iyo akubonamo iyi myitwarire 5, ahita abona ko uzamubera umugore w’igitangaza.

Umukobwa ugukunda by’ukuri yita ku hazaza hanyu kandi mugafatanya kuhategura. Kugushishikariza kwizigamira no kubitsa,gukoresha amafaranga neza ni bimwe mubizakwereka ko umukobwa agukunda, agukunda uko uri ,atari uko agukurikiyeho amafaranga ufite, ndetse akwifuriza ejo heza. Umukobwa uzabona ashishikajwe gusa no kwakira amafaranga umuha, ntiyite ku hazaza hawe cyangwa ha mwembi, jya umugiraho amakenga.

 

02. GUTUMIZA NTA GITANGIRA

Nubona umusore wibanda cyane kuri ibi ibintu 5 ku bakobwa, uwo ashaka urukundo rufite intego.

Umukobwa muzasohokana, ukabona ari gutumiza atitaye ku giciro cy’ibyo atumiza cyangwa ngo abanze arebe niba bitagushyira mu mazi abira,cyangwa bikakugiraho ingaruka mbi ku mufuka wawe,ntuzashakire kure agukurikiyeho amafaranga n’ubutunzi si urukundo. Mwene uyu mukobwa ,uzamubwirwa n’uko atazatinya no kuba yatumiza telephone ihenze cyane(smart phone) kandi azi neza ko umushahara wawe uri munsi yayo igura.

 

03. AGUNDIIRA IBYE

Nguru urukundo uba urimo abantu bakabona ko rutazaramba| Ubwoko bw’inkundo abantu babona ko zitamara igihe| menya urukundo urimo uko ruhagaze.

Ikindi kizakubwira ko umukobwa mukundana agukundira amafaranga cyangwa ubutunzi , ni uko atajya ashaka kugira na we uruhare mu mubano wanyu cyane iyo bigeze mu gihe cyo kugira na we icyo agufasha cyerekeranye n’amafaranga. Arakureka ukirwariza n’ubwo yaba afite icyo yagufasha. Aba akeneye kwakira ibiva iwawe , ntakindi aba yifuza.

 

04. AHORA ATEGEREJE KWAKIRA

Dore ibimenyetso umuhungu agaragaza mbere yo kubwira umukobwa bakundana ati” Urukundo turuvemo”.

Atitaye ku byakubayeho mu minsi yashize byaba byiza cyangwa bibi, aba ategereje iteka kwakira ikintu kiguturutseho kandi gifite agaciro.

 

05. NTAJYA ASHIMA

Niba umukobwa afite ibi bimenyetso, ariyubashye| ngibi ibiranga umugore ufite agaciro.

Biragoye ko mwene uyu mukobwa yashima ibyo umukorera. Iyo ugize icyo umuha cyangwa umukorera , aba abibona nkaho ari ibintu afitiye uburenganzira kandi biri mu nshingano zawe. Mwene uyu mukobwa agushima gake cyane gashoboka , nabwo byagoranye.

 

06. HARI N’ABANDI BAGABO BAMUHA IMPANO KANDI ZIHENZE

Niba umusore ateye atya, menya ko afite ahazaza hafite umucyo| ibi bimenyetso bizakwereka umusore ufite ahazaza hateye imbere.

Iyo umukobwa wita ko ari umukunzi wawe adasiba kubona impano zinyuranye ahabwa n’abandi basore cyangwa abagabo, agakenera kandi n’izindi ziguturukaho, kandi ukaba ubona ariwe wavuzwe mu ngingo zabanje, ntujijinganye, agukundira ikofi yawe , si urukundo .

 

07. NTAJYA YITA AHO UKURA AMAFRANGA

Ngaba abantu ufite mu buzima bwawe umukunzi wawe agirira ishyari mu ibanga.

Iki nacyo ni ikimenyetso mwene aba bakobwa bahuriraho. Kuba umukobwa mukundana atita kuho ukura amarafaranga, ahubwo agashishikazwa nuko umuhereza , ni ikigeragezo wahuye nacyo , si umukunzi.

Ibihe umunani (8) bizakwereka ko umuhungu mukundana agukunda by’ukuri.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved