Urukiko rw’ikirenga rwo muri Amerika rwafashe umwanzuro w’uko ibinini byo gukuramo inda bizwi nka mifepristone bizakomeza gucuruza ku isoko kugeza kuri uyu wa 21 mata 2023 kugira ngo rubanze rusuzume umwanzuro w’uko byahagarikwa cyangwa se bigakomeza gucuruzwa ku masoko. Ni nyuma y’uko kuwa 17 mata 2023 umucamanza wo muri Leta ya Texas yari yafashe umwanzuro ko bihagarikwa gucuruzwa. Abamotari bigaragambije kubera itegeko ribabuza kurya inyama z’imbwa n’injangwe
Uyu mwanzuro yari yawufashe nyuma yo kumva ibirego by’amashyirahamwe y’abaganga badashyigikiye gukuramo inda. Nyuma y’aho gato undi mucamanza wo muri Washington nawe yafashe umwanzuro avuga ko bicuruza anemeza ko umwanzuro wafashwe na FDA ikigo gishinzwe imiti n’ibiribwa wo kwemera icuruzwa ry’ibyo binini ariwo.
Icyo gihe guvernoma ya Amerika yahise itanga ikirego mu rukiko rw’ubujurire irusaba gufata umwanzuro kuri iyo myanzuro ibiriihabanye yo kwemera gucuruza ibi binini cyangwa se kubihagarika, bituma urukiko rwemeza ko bicuruzwa mu gihe gitoya rukiri gusuzuma niba ari ngombwa. Ubwo uru rukiko rwari ruri gusuzuma, minisiteri y’ubutabera ya Amerika ifatanije n’ikigo Danko Laboratories rukora ibi binini, bitabaje urukiko rw’ikirenga nk’urusumba izindi ngo rutegeke gukomeza gucuruzwa kw’ibi binini kuko bari mu rujijo mu gihe rugisuzuma.
Urukiko rw’ikirenga rwarasuzumye ariko ubwo hari hiteguwe umwanzuro kuri uyu wa 19 mata ariko ntirwarangiza isuzuma, aribwo rwatangaje ko ruzatanga umwanzuro kuri uyu wa 21 mata ariko ruvuga ko ibinini bikomeza kuba biri gucuruzwa. Nyamara ariko urukiko rw’ikirenga imyanzuro yarwo ntago ivanaho imyanzuro izava mu y’urukiko rw’ubujurire.
Nirwemeza ko ibi binini bikomeza gucuruzwa niko bizagenda cyangwa se guhagarikwa nabwo niko bizagenda kugeza igihe hazafatirwa undi mwanzuro. Muri kamena 2022 urukiko rw’ikirenga muri Amerika rwatesheje agaciro ingingo y’itegekonshinga yatangaga uburenganzira bwo gukuramo inda, ahubwo amategeko asigara mu maboko ya leta zigize iki gihugu aho uburenganzira bwo gukuramo inda no kutayikuramo buzajya bugenwa na leta ubwayo.
Kuri ubu leta 13 muri Amerika zamaze kwamagana gukuramo inda. Si ibyo gusa kandi uburenganzira bwo gukuramo inda no kutabugira bihanganisha amashyaka abiri akomeye muri Amerika ariyo aba demokarate n’aba repubulike bakunda kuvuga ko ari ubwicanyi buba bukorwa.