Ibintu 14 Yesu/Yezu atigeze avuga

“Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza” (Luka 11:28). Ni ibintu bisanzwe kuri ubu ngubu aho abantu bamwe kandi bakomeye mu iyobokamana ku isi bahamya ariko by’ikinyoma, ko ubwo Yesu atigeze avuga ku kintu runaka, bityo ari uko yabaga agishyigikiye. Iri ni ikosa ry’imyizerere ubusanzwe risobanuye ko ikintu kitigeze kivugwaho n’umuntu uzwiho ubuhanga cyangwa ubumenyi buhanitse, utarigeze uvuga ku kintu, bityo icyo kintu kitigeze kibaho. [Argumentum ex silentio].

Nk’urugero, Yesu/Yezu ntabwo yigeze avuga ku kuryamana ku bahuje ibitsina, gukuramo inda, gufata kungufu cyangwa se gufungura imitamenwa muburyo butemewe n’amategeko (Safecracking), ubwo bisobanuye ko kuba atarabivuzeho, yumvaga ari ntacyo bimutwaye. Tugendeye kuri iyi ngingo, hari ibindi bintu Yesu atigeze avuga muri uru rwego tugiye kuvuga hasi.

1. IBINTU BYOSE BIFITANYE ISANO, NTIHAGIRE IKINTU NA KIMWE MUFATA BIKOMEYE. NANJYE NTACYO MFATA KO: Aya ni amwe mu magambo yavuzwe na Albert Einstein mu binyejana byashize, avuga ko uburyo ubona isi biterwa n’uko wowe ushaka kubibona. ICYO YESU YABIVUZEHO: Yesu aramusubiza ati “Ni njye nzira, ukuri n’ubugingo, ntawe ugera kuri Data atanyuze kuri njye. (Yohani 14:6)

2. HAZABAHO IGIHE UBWO HAZAZA UBUHANUZI N’IZINDI NYIGISHO ZA TEWOLOJIYA. NDASHAKA KO MUZIRENGAGIZA IBYO MVUGA, MAZE MUZAKORE IBITANDUKANYE NA BYO. ICYO YESU YABIVUZEHO: “Ntimugatwarwe n’inyigisho z’amoko menshi kandi zitandukira, kuko ikiruta ari uko umutima wakomezwa n’ingabire z’Imana, aho gukomezwa n’ibyo kurya bitagiriye n’akamaro ababiha agaciro” (Abahebureyi 13:9).

3. MUFITE UBURENGANZIRA BWO GUCIRA IMANZA ABANDI KUBERA KO ARI MWE MWENYINE MWUMVA IBYO MVUGA: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Bagenzi be babibonye birabarakaza cyane, niko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza aramubwira ati “wa mugaragu mubi we nakurekeye umwenda wawe wose, kuko unyinginze.”

“Wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’ Shebuja ararakara amugabiza abamubabaza, kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.” (Matayo 18:32-35).

4. HARIHO IMANA NYINSHI KANDI NDI IMWE MURI ZO, MBABWIJE UKURI NTABWO ARI NJYE MANA NZIZA MURI ZO: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Ni njye Uhoraho, nta wundi ubaho, uretse njye nta yindi Mana ibaho, nagukenyeje umukandara kandi utanzi.” (Izayi 45:5).

5. UBUZIMA NI BUGUFI UJYE UKORA ICYO USHAKA: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Nimwinjirire mu muryango ufunganye, kuko umuryango wagutse n’inzira y’igihogere ari byo bijyana mu cyorezo kandi abahanyura ni benshi. Mbega ukuntu umuryango ugana mu bugingo ufunganye, n’inzira ijyayo ikaba impatanwa, maze bikabonwa na bake!” (Matayo 7:13-14).

Inkuru Wasoma:  Ibitekerezo 4 Imana ifite ku mwana w’Umuntu.

6. UBA URI MU KURI GUSA IGIHE IBYO MVUGA UBIHAKANYE: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Baragowe abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza. Umwijima bawugira urumuri, urumuri rukaba umwijima, ibisharira babyita ibiryohera, naho ibiryohera bakabyita ibisharira.” (Izayi 5:20).

7. KURIKIRA INZOZI ZAWE, UKURI KWAWE KURUTA UKWANJYE, BA UMUNYAKURI KURI WOWE GUSA: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Nuko Yezu arabasubiza ati “mukeka ko abo Banyagalileya barushaga abandi kuba abanyabyaha? Oya, ahubwo reka mbabwire, nimuticuza mwese muzapfa kimwe na bo. Cyangwa se babantu 18 bagwiriwe n’umunara wo kuri Silowe, mukeka ko bazize kuba abanyabyaha kurusha abandi baturage b’Iyeruzalemu? Oya ahubwo reka mbabwire, nimuticuza mwese muzapfa kimwe na bo.” (Matayo 13:2-5).

8. URI UMUNTU MWIZA, NTA MPAMVU YO KWICUZA. NJYE NGENDANA N’ABANTU BASHIMISHIJE GUSA KUGIRA NGO NKOMEZE MBASHYIREMO UMUHATE WO KUBA BO BANYABO: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Erega sinazanwe no guhamagara intungane, ahubwo nazanwe n’abanyabyaha kugira ngo bisubireho.” (Luka 5:32).

9. IGIHE CYOSE MUZABA MWISHIMYE NZABA NYUZWE NA BYO: ICYO YESU YABIVUZEHO: “Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe, ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro.” (Matayo 5: 29).

10. NDI NDE WO GUCA IMANZA? ICYO YESU YABIVUZEHO: “Matayo 25:31-46) hasome urasobanukirwa n’iri jambo abenshi bakurikiza kandi Yesu atarigeze arivuga, gusa rikaba ryariganje muri kamere yabo, bakaba baca imanza ndetse yewe inyinshi zitabera.

11. NTAWE USHOBORA KUGUCIRA URUBANZA ARIKO NJYE NDAGUKANGURIRA GUCIRA IMANZA ABANTU BENSHI CYANE BASHOBOKA. ICYO YESU YABIVUZEHO: “Matayo 7:1-6).

12. MUGUHITAMO ABO MUGENDERAHO, MUZAHITEMO ABAHINYURA IBYO MVUGA, MUKORE IBYO BABATEGETSE BYOSE, CYANGWA MUBIREKE, NJYE SIMBYITAYEHO. ICYO YESU YABIVUZEHO: “Matayo 23:23).

13. UBUTABERA NI UGUKABYA, KWIHORERA NIBYO BY’INGENZI. ICYO YESU YABIVUZEHO: “Ubutabera n’ubucamanza ni ikibanza cy’intebe yawe, impuhwe n’ubudahemuka bikugenda imbere.” (Zaburi 89:14).

14. MUJYE MWEMERA IBITEKEREZO BYOSE BINYURANYA N’IBYO NAVUZE. ICYO YESU YABIVUZEHO: “Mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo uratuka Imana, ari uko ngize nti ‘Ndi Umwana w’Imana?” (Yohani 10: 36).IVOMO: NCREGISTER.COM

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved