Buri uko uhuye n’abantu benshi ukagirana umubano na benshi, ntago ubura abagutenguha. Abakobwa bakurikira urubuga Love dukesha iyi nkuru baganiriye narwo, bagaragaza ibintu 4 abagabo/abasore bakora iyo baryamanye mu buriri bikababangamira ku rwego rukomeye.
AKANYA GATO KO GUTEGURANA: umukobwa umwe yaravuze ati “naratunguwe cyane uburyo kuntegura yakoze ku mabere yanjye akanya gato gusa.” Abagabo benshi bakigera ku gitanda bumva bahita bahuza igitsina n’uwo bagiye kuryamana batabanje gufata umwanya uhagije wo gutegurana. Niba ukunda ko mutegurana igihe kinini, mu bwitonzi bwinshi mubwire ko Atari ko kanya ko guhuza ibitsi a azakumva mugende gake.
GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA NTA GAKINGIRIZO: umukobwa umwe yaravuze ati “Sinshobora no kwizera umuntu utafata inshingano ko yirengagiza ko natwita cyangwa se nkandura SIDA.” Hari abagabo bagira ingeso zo kutambara agakingirizo mu mibonano mpuzabitsina. Niba akomeje gutsimbarara kutambara agakingirizo na nyuma y’uko ubimusabye, byaba byiza wihagazeho ibyo mwari mugiye gukora ukabireka ukigendera.
GUHATIRIZA MU MIBONANO MPUZABITSINA: Umukobwa umwe yaravuze ati “Numvise mbabaye, nifuza ko yabihagarika.” Abasore benshi bongozwa nama filime y’urukozasoni bareba bakumva ko ibyo babonye babikorera uwo bagiye kuryamana. Niba yitwara gutyo byaba byiza umubwije ukuri akakugendesha buhoro buhoro [Gently] kuko buriya biba byiza kuganira kuri buri cyose muri icyo gikorwa.
KURANGIZA NTA KINTU BAVUZE: Umukobwa umwe yaravuze ati “ni we wenyine urangiza, uko niko imibonano yacu igenda.” Abasore benshi iyo bamaze kwemeza ko bafatishije abakunzi babo cyangwa se abo baryamana, batangira kutita ku byishimo byabo no kubashimisha. Niba utanyurwa, mubwize ukuri. Abasore bamwe na bamwe bashobora gutinya kubaza umukobwa baryamanye niba yarangije, bityo rero byaba byiza ukoze uko ushoboye akamenya uko uri kwiyumva.