Abantu benshi biganjemo abakobwa bakunze kuvuga ko abasore cyangwa se abagabo nta Rukundo bagira bitewe n’uko badakunda gusamara, ibi bikabagaragaza nk’abakomeye. Gusa nubwo baba batabigaragaza menya ko umusore ugukunda hari ibintu wahita ubiboneraho.
Abagabo cyangwa se abasore nabo barakunda nk’abandi bose, nubwo usanga badashaka kubigaragaza cyane, hari imico cyangwa imyitwarire ibigaragaza nk’uko byatangajwe na Elcrema ibi nibyo ukwiye kureba kurusha ibyo abandi bavuga.
1.Agukunda uko uri
Iyo umusore yagukunze by’ukuri nta kindi yitaho kandi ntazuyaza kukwishimira no kukugaragariza mu bantu dore ko aba atewe ishema nawe. Iyo umugabo yagukunze bya nyabyo ubibonera mu biganiro mugirana, imyitwarire ye kuri wowe n’ibindi byinshi.
2.Arakurwanirira
Umugabo ugukunda ahangana na bamwe bifuza kugusenyera n’igihe waba udahari, akunda ku kuburanira kubera urukundo agufitiye, nta na rimwe yifuza kumva hari abantu bakuvuga nabi uko byaba ari kose.
3.Ahora yifuza kuguhobera
Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza guhoberana ni kimwe mu bintu byongera urukundo hagati y’abantu babiri, bikaba akarusho iyo abo bantu bakundana urukundo rwa nyarwo nk’abagore n’abagabo cyangwa abasore n’abakobwa.
4.Arakubaha
Umusore cyangwa umugabo uko yaba ameze kose, niyo yaba ari umuyobozi ukomeye iyo agukunda arakubaha ndetse akakwitaho buri kimwe cyose harimo nko kuguha umwanya. Umusore iyo yagukunze akunda kukubaha ndetse agaterwa isoni no kukubwira ibintu bidafite umumaro.
5.Yumva umukunzi we
Umusore wagukunze bya nyabyo nta kindi akurikiye, aba akumva we n’umutima we wose n’iyo byaba bigoye kukumva. Ibihe byose waba urimo agerageza kwisanisha nawe ku buryo hari aho bigera mugahuza, akora ibishoboka byose niyo wamuvugisha uvugira hejuru arihangana kuko aba ashaka ko mugumana.