Ibintu 6 abagore/abakobwa bakora kugira ngo bagenzure kandi bayobore (control) abagabo/abasore mu rukundo

Niba wemera imvugo ivuga ko abagore ari abanyantege nke, ubwo wowe wanakwemera ko amateke yera ku biti. Bashobora kuba bafite intege nke mubijyanye n’imbaraga z’umubiri, ariko icyo cyonyine gusa nicyo bagiraho intege nkeya. Okay, DUKORESHE UKURI? Mu gihe abagabo n’abasore benshi bavuga ko ari bo bayoboye mu rukundo rwabo barimo, icyo batazi ni uko uwo bakundana (Umukobwa cyangwa umugore) ni we boss.

Umugabo umwe w’umunyabwenge yaravuze ati “Mu gihe umugabo ari umutwe w’umuryango, umugore ni ijosi kandi ijosi niryo rihindura umutwe riwurebesha mu mpande zitandukanye.” Kuva ukiri umwana, ntabwo urabona ko umwana w’umukobwa ari we byorohera gusaba ikintu se umubyara akakimuha? Ibyo kandi nyina biramurakaza, kubera iki? Ni uko nyina aba abizi ko umukobwa we ashobora gutekera imitwe uwo mugabo we uzwi nk’ufite ubwenge bwinshi bigakunda.

Muri iyi minsi, abagabo/abasore benshi nibo bagore/bakobwa mu rukundo barimo ariko ntabwo babizi. Naira landi dukesha iyi nkuru yashyize hamwe ibintu 6 abagore bakoresha ariko abagabo bakaba batabica iryera, aribyo ngiye kubagezaho:

IGITSINA: Yagize ati “Ndibuka nkiri umunyeshuri, umukobwa w’inshuti yanjye yambwiye uko yabonye tablet ya Samsung, yambwiye ko nyuma yo gusohokana n’umugabo inshuro nkeya, yahise ayimugurira ibihumbi birenga 100k, ambwira ko kugira ngo ayimugurire ari uko babanje kuryamana. Ibi urabyumva? Yahembye uwo mugabo kuryamana na we.”

Imibonano mpuzabitsina niyo ntwaro ikomeye abagore bakoresha. Kugeza n’ubwo n’abashakanye, kugira ngo umugabo aryamane n’umugore we agomba kubanza kubikorera, ndetse yewe uzakunda kubona abasore benshi basajijwe no kuryamana n’abakobwa cyangwa abagore, BITYO RERO wowe nk’umugabo n’utamenya guhakanira umugore cyangwa umukobwa ushaka kukwereka ko igitsina cye ashaka kukiguha ngo ugire ibyo umukorere, uzahora uri mu butware bwe.

Inkuru Wasoma:  Ibintu 5 byakwereka ko umusore yagukunze bya nyabyo nta kindi akurikiye

Hari ikintu abantu batazi, iyo umusore ahakaniye umukobwa amubwira ko adashaka kuryamana na we, umukobwa biramusaza akabona uwo musore nk’umuntu agomba kurwanira mpaka kugeza amutsindiye, basore, bagabo mwige guhakana, ntabwo bizatuma mupfa!

KUBA UMUGABO/UMUSORE ARI WE USABA KO BASOHOKANA: ibi byabaye nk’umuco cyane cyane muri Afurika. Ese mwigeze mubibona ko umusore iyo avuze ko ashaka gukunda umukobwa akabimubwira, umukobwa ahita amera nk’aho ari we utanga uburenganzira mu bigomba gukorwa byose mu rukundo barimo? Icyakora hari abasore n’abagabo babikemuye, kuburyo ibi babivuyemo. Guhora utegereje umuntu ngo ari we uguha uburenganzira mubyo ukora byose, nta buyobozi burenze ubwo.

KWEREKANA INTEGE NKEYA KU BUSHAKE: hari ingaruka bigira ku mugabo iyo umugore amweretse intege nke ze. Ese umukobwa akweretse ko hari ikintu atabasha kwikorera ni iki kikuza mu mutwe nk’umusore? Ni ukumufasha gukora icyo kintu, ndabeshye? Nk’urugero, niba yari ahantu ateze bisi izuba riva, wowe uhita wumva akwiriye rifuti, ariko se nkubaze, bene ibyo wari wabikorera umusore mugenzi wawe?

Okay, reka mpindure ikibazo, ese wari wagirira impuhwe umusore uri mu kibazo nk’icyo wigeze gusangamo umukobwa ukazimugirira? Iyi niyo mpamvu umusore azagurira umukobwa terefone y’ibihumbi 300 ariko murumuna we cyangwa se mukuru we akoresga gatoroshi. Ibi rero abagore n’abakobwa bamaze kubivumbura, wigeze ubona umukobwa uri kwereka mugenzi we intege nkeya? Ariko azereka umusore n’umugabo. Kubera iki? Kubera ko atekereza ko umusore azatangira kumva ari inshingano ze kumukemurira icyo kibazo.

KWIRIZA IYO HARI IKIBAZO: ibi se nkeneye kubisobanura? Umugore cyangwa umukobwa aba abizi neza ko nubona arimo kurira utarabyihanganira. Ibi bituma impamvu zose watekereza iyo usanze zitaramufasha, kurira abikoresha nk’iturufu rya nyuma kandi ryo rikaba riragutsinda nk’umugabo. Kandi ku basore, iyo babonye amarira, ibitekerezo byabo birasinzira. Ingingo nshaka gutanga aha, amarira bene ayo akenshi ntabwo aba ari ukuri, ari kuyakoresha nk’intwaro yo kugera kucyo agushakaho.

Inkuru Wasoma:  Dore ubwoko bw’abakobwa umuhungu ahura nabo mu minota 30 akaba afashe umwanzuro ko batamubera umukunzi.

GUTUMA UMUGIRIRA ISHYARI: Umukobwa cyangwa umugore ashobora kubona umeze nk’utamwitayeho cyangwa se Atari kugukuraho icyo ashaka, bigatuma yikurura mu mubano n’undi mugabo ibyo bigatuma ukora ibishoboba byose no kurwana intambara kugira ngo umwigarurire. Abakobwa n’abagore benshi bizera ko guhehetana n’abandi bagabo bituma abo basanzwe bakundana n’ababona nk’abantu bafite agaciro bagomba kurwanira, aba anabizi ko bizakurakaza numenya ko ari kuguca inyuma, ariko nyuma uzakora ibishoboka byose umwigarurire, aho AZABA AGUFITE NEZA.

GUKINA IKARITA YO KWEMERA ICYAHA: Aha icyo umukobwa cyangwa umugore agukorera, ni ukugushinja ikosa runaka, noneho mu gihe uri kurwana no kugerageza gukora uko ushoboye kose ngo ugaragaze ko ntabyo wakoze, ugwe mu gatego ko kurikora ahubwo. Reka tuvuge wenda, ashobora kugushinja ko utamukunda akaba ariyo mpamvu utamugurira Terefone, IMPAMVU NI IYIHE? Ni ukugira ngo wisobanure ko umukunda, maze ubimwereke umugurira ya terefone yashakaga nyine. Uzi icyo yakoze, yabanje kukuvanaho za mbaraga zose zishobora gutuma uvuga ko ntayo uzamugurira.

Inama nakugira nk’umusore igihe ibi byakubayeho, ntukavuga, ntihazagire icyo ukora. Uzareke akomeze agushinje birangire. Nugira icyo ushaka kuvuga, uzamubwire ko adaha agaciro urukundo rwanyu ahubwo akarurutisha ko akorerwa ibintu gusa.

Inkuru Wasoma:  Ibi bintu 5 umusore mukundana abikora gusa iyo arimo kukubeshya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved