Ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ni bwo Perezida Antoine Felix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri manda ye ya kabiri izamara imyaka itanu maze aha abaturage b’igihugu cye amasezerano atandatu y’ibyi azabakorera.

 

Ni umihango wabereye muri Stade des Martyrs mu Mujya mukuru Kinshasa witabirwa n’bantu benshi bafite amazina akomeye barimo Abakuru b’Ibihugu bya Afurika 18. Nyuma yo kurahira Yashimiye Abanye-Congo bamugiriye icyizere bakamwemerera ko yongera kubayobora.

 

Perezida Tshisekedi yababwiye ko azi neza ikibazo cy’umutekano muke gihari maze abasezeranya ko mu myaka itanu iri imbere ari ibi bintu by’ingenzi azibandaho.

 

1.Gukomeza guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

 

2.Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.

 

3.Gushimangira imitangire ya serivisi zihabwa abaturage.

 

4.Guhanga imirimo myinshi by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.

 

5.Kurinda agaciro k’ifaranga rya Congo biciye mu guhindura ibipimo by’ivunjisha.

 

6.Gufasha abaturage kurushaho kubona serivisi z’ibanze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.