Ibintu abanyarwanda bazakumbura kuri CP Kabera John Bosco

Tariki 29 z’ukwezi k’Ukwakira mu mwaka wa 2018 nibwo CP John Bosco Kabera yatangiye imirimo mishya nk’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda. Iki gihe yari asimbuye ACP Theos Badege wari ukomereje akazi muri polisi mpuzamahanga ifite icyicaro I Paris mu Bufaransa.

Ubwo yageraga mu kazi, CP Kabera yahise amenyakana mu itangazamakuru, kubera ko yatangiye kuganira n’abanyamakuru cyane ku bibazo by’iraswa ry’abajura n’ibibazo byabaga muma koperative y’abamotari n’abatwara batagira ibyangombwa. Si ibyo gusa, yanavuze ku bibazo byo kwimura abari batuye mu manegeka muri 2018 nk’umuntu uvugira urwego rushinzwe kureba uko amategeko n’amabwiriza bishyirwa mu bikorwa.

Yitabiriye ikiganiro umujyi wa Kigali, MINALOC na Polisi y’u Rwanda bakoreye mu nzu mberabyombi y’umujyi wa Kigali. Mu mwaka wa 2019 yakozemo byinshi, nubwo byari bisanzwe ariko uza uhereza 2020 wari wuzuyemo ibibazo gusa gusa. Icyo gihe Covid-19 yatangiranye na wo aho buri muturage yategetswe kutava mu rugo.

Hari abantu bari barise CP Kabera ‘GUMA MU RUGO’ yigeze kubwira ikinyamakuru kimwe ko nta kundi yari kubigenza kuko yagombaga kuvuga amabwiriza icyo ateganya atabiciye ku ruhande. Kuva ubwo kugera ubwo ibintu byasubiraga ku murongo, CP Kabera yakomeje gushikama abwira buri Munyarwanda wese amabwiriza agomba gukurikiza igihe amureba.

Nyuma ya Guma Mu Rugo, CP Kabera yagaragaye cyane muri gahunda ya Polisi yiswe ‘Gerayo Amahoro’ ubwe yagaragaye yagiye mu misigiti, muri gare, mu nsengero, mu kiliziya n’ahandi asobanurira abaturage amabwiriza yo gukurikiza mu muhanda.

Ntawe uzibagirwa impaka CP Kabera yagiranye n’umunyamakuru KNC ku mande yacibwaga abantu bagendera ku muvuduko wa 40 ku isaha batwaye ibinyabiziga. Icyakora icyo cyemezo cyaje kuvaho ubwo perezida Kagame yagikomozagaho avuga ko uwo muvuduko ari muto kuburyo n’umunyamaguru yawugenderaho.

Inkuru Wasoma:  Leta y’u Rwanda yasubije Ndayishimiye w’u Burundi nyuma y’uko arushinje kugaburira umutwe wa RED-Tabara ushaka guhirika ubutegetsi bwe

Kuri uyu wa 30 Kanama 2023, CP Kabera yavuye mu mwanya w’umuvugizi wa Polisi, aba umuyobozi w’inzego zicunga umutekano zikorera, aho yasimbuwe na ACP Boniface Rutikanga wari usanzwe amwungirije mu nshingano zo kuvugira Polisi y’u Rwanda, yari amazeho imyaka igiye kuba itanu iyo aza gukomeza aka kazi k’ubuvugizi andi mezi abiri.

CP Kabera afite impamyabumenyi ihanitse mu by’ubuyobozi. Ni ubuhanga afite mubyo bita ‘Public Administration’ CP Kabera kandi asanzwe aba mu nama y’ubutegetsi ya Zigama CSS. Yahuguwe muri byinshi bijyanye n’akazi ke k’ubuyobozi kandi yongera ubumenyi mu by’ubutasi no gukoma imbere ibikorwa byaba maneko mu cyahoze ari jandarumori n’ibindi.

CP Kabera afite ubumenyi mu bikorwa byo kugarura amahoro. Yayoboye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda (G2) hagati ya 1999 na 2001. CP Kabera kandi yigeze kuyobora itsinda rishinzwe gukusanya amakuru y’ibibera mu rugamba ryitwa ‘Combat Intelligence’

CP Kabera yahawe inshingano zitandukanye muri polisi y’u Rwanda, zirimo kuyobora ishami rishinzwe abakozi n’ibikorwa (hagati ya Kamena 2010 na Nyakanga 2012), ashingwa ubufatanye n’amahanga (Hagati ya Ugushyingo 2013 na Mata 2014), ayobora n’ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (hagati ya mata 2014 na Kamena 2015).

Kuva polisi yashingwa imaze kugira abavugizi batanu. ACP Tonny Kalumba, ACP Celestin Twahirwa, CP Theos Badege, CP Kabera John Bosco na ACP Rutikanga Boniface.Kabera ni we rukumbi wavugiye Polisi y’u Rwanda afite ipeti rya CP.

Uko abavugizi ba polisi bakurikiranye kuva polisi y’u Rwanda yashingwa nk’uko banditse hejuru

Inkuru Wasoma:  Gasabo: Ikigo cy’amashuri cyibwe ibitabo 1000 mu buryo buteye urujijo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved