Urubanza rwa Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha 10 rwatangiye kuburanishwa mu mizi ndetse asabirwa gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 Frw, mu rubanza rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse ruberamo ibintu byinshi bidasanzwe.
Kazungu Denis ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku bihano yari asabiwe n’Ubushinjacyaha yafashwe n’ikiniga ararira, amarira benshi bise ko ari ay’ingona. Iri buranisha ryaranzwe n’amarira menshi ku bahemukiwe na Kazungu Denis barimo abakobwa yafashe ku ngufu, abana yiciye imiryango ndetse n’ababyeyi yahekuye kuko abenshi baterwaga intimba n’amagambo ye.
Ubwo Kazungu Denis yatangiraga kuvuga yasabye imbabazi abo yahemukiye, Umuryango nyarwanda ndetse n’Umukuru w’Igihugu ndetse asaba abo yiciye ababo kwihangana no kugerageza kwirinda guheranwa n’ibikomere. Aya magambo uko Kazungu yayavugaga yazamuriraga benshi bari mu cyumba cy’iburanisha ikiniga, kugeza ubwo bamwe batangiye gusuka amarira.
Icyakora nubwo Kazungu Denis yemeye ibyaha byose ariko hari urupfu rw’umusore witwa Kimenyi Yves yahakanye. Yavuze ko nubwo abo mu muryango we baregera indishyi uwo musore atamwishe, yagaragaje ko uwo musore bahuriye muri Uganda maze nyuma y’aho ubwo uwo musore yabonaga akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asaba Kazungu ko yazamusigaranira ibintu yari atunze mu nzu ye.
Kazungu Denis yabwiye Urukiko ko yemera ko yagiye mu nzu y’uwo musore agakuramo ibikoresho byarimo nyuma akaza kubigurisha arenga ibihumbi 800 Frw ariko ko atigeze amwica. Nyamara umuryango wa Kimenyi Yves uvuga ko Kazungu yishe uyu musore nyuma akajya gufata ibyari mu nzu ye, uyu muryango wasabye Kazungu niba yaramwishe ko yabereka aho yamushyize kugira ngo abashye gushyingurwa.
Ikindi cyagaragaye muri uru rubanza ni uko hari abaregera indishyi uruhande rwa Kazungu rwagaragaje ko bakwiye kubanza gusuzumwa niba koko bazikwiye kuko batari bafitanye isano ya bugufi n’abo yahemukiye.
Mu cyumba Kazungu Denis yaburanishirijwemo hari harinzwe cyane kuko harimo abacungagereza barenze umunani, imbago z’urukiko zari zirinzwe n’abapolisi benshi ndetse abanyamakuru bahawe uburenganzira bwo gufata amashusho baba bagomba kubigaragariza Inteko iburanisha kugira ngo bahabwe umwanya wo kuyafata mu kwirinda ko babangamira imigendekere myiza y’urubanza.