Ibintu bidasanzwe byaranze Urubanza rw’umwana w’imyaka 15 w’i Nyanza wafunzwe akurikiranyweho gusambanya undi mwana ukiri muto

Hagendewe uko umwirondoro we ubigaragaza, ni umwana w’umuhungu w’imyaka 15 y’amavuko uvuka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya undi mwana w’imyaka itatu y’amavuko nk’uko byemezwa n’uwo bikekwa ko yasambanyije.

Ku wa 27 Werurwe 2024, ubwo uyu mwana yageraga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ruherereye i Nyanza, aje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gusambanya umwana, yahageze yambaye impuzankano y’ishuri yigaho ndetse igihe cyose yarangwaga no guhanagura amarira ku maso kuko yazaga bya hato na hato.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri uku kwezi kwa Gatatu uyu mwaka uriya mwana w’umuhungu w’imyaka 15 yafashe umwana w’imyaka itatu aramusambanya, aho byavuzwe n’uwo bikekwa ko yasambanyijwe. Buti “Uyu mwana w’umukobwa yabwiye nyina ko uyu mwana w’umuhungu yafashe igitsina cye akagishyira mu gitsina cy’uriya mwana w’umukobwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko hari umutangabuhamya uvuga ko umwana we(w’umutangabuhamya) yatashye abwira nyina ko uriya mwana w’umuhungu uregwa yafashe icyo ubushinjacyaha bwise ‘ikinyoni’ (Igitsina) agishyira mu kanyoni kuriya mwana w’umukobwa bikekwa ko yasambanyijwe.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko nk’uko bigaragara kuri raporo ya muganga uriya mwana w’umukobwa yasambanyijwe kuko muganga yasanze ‘Akarangabusugi’ karavuyeho kose ndetse afite udukomere tukiri dushya mu gitsina. Ubushinjacyaha bwahise busaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ukuri kujye ahagaragara, bityo uriya mwana yakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo iperereza ritabangamirwa.

Igihe cyose uyu mwana w’umuhungu yahabwaga ijambo mu Rukiko yaranzwe no kurira akavuga ko atigeze asambanya uriya mwana w’umukobwa w’imyaka itatu nk’uko UMUSEKE dukesha iyi nkuru wabitangaje, ahubwo yavuze ko ababyeyi buriya mwana bikekwa ko yasambanyijwe bagiye kwaka amafaranga se y’uregwa maze arayabima barahira ko bazafungisha uyu mwana w’umuhungu.

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi umugabo wishe mugenzi we amaze kumwirariraho ko asanzwe aryamana n’umugore we

Uyu mwana w’umuhungu yagize ati “Njye narezwe nyuma y’icyumweru ukurikije igihe Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyabereye ari nabwo nafunzwe.”

Uwunganira uregwa Me Celestin NSHIMIYIMANA, yavuze ko abatangabuhamya bagaragajwe n’Ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanywa. Ati “Uko bose babajijwe batanga ubuhamya, nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare. Bityo ko ubuhamya bw’abatangabuhamya ntibukwiye guhabwa agaciro”

Me Celestin yavuze ko kuba raporo ya muganga igaragaza ko uriya mwana yarataye akarangabusugi bishobora kuba byaratewe n’ibintu byinshi bitandukanye, harimo no kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi ubwabyo byatuma agata, bityo ko bitagshingiweho bihamya ko uriya mwana w’umuhungu yasambanyije uyu mukobwa.

Ku ruhande rwa Me Celestin arasaba ko uyu mwana w’umuhungu yafungurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe kuko nta mpamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa. Kugeza ubu uriya mwana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza, ndetse amakuru ahari ni uko yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

IMIRASIRETV tuzakomeza kubakurikiranira amakuru y’uru rubanza.

Inkuru Wasoma:  Leta y'u Rwanda yasabye ibisobanuro Amerika ku byo iherutse gutangaza ku ntambara yo muri Congo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved