Abagabo benshi bakunda gukurwa n’ab’igitsinagore kurusha uko bo babakurura, bigatuma abantu benshi bibaza impamvu yaba itera ibi byose. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko n’ubwo abagore muri rusange bakurura abagabo cyane, buri mugabo wese aba agira ibintu byinshi bitandukanye bimukurura iyo bifitwe n’umugore cyangwa umukobwa. https://imirasiretv.com/ibintu-bitanu-bituma-abakobwa-benshi-bikundira-abagabo-bafite-abagore/

 

Ibintu bine by’ingenzi bikurura abagabo iyo bifitwe n’abagore

 

1.Ubwiza

Ubwiza buza ku mwanya wa mbere, ni kimwe mu bintu by’ambere bikurura abagabo ku bagore ku buryo bwo hejuru. Ikizakubwira ko ubwiza buri ku isonga, nugera ahantu hari umukobwa mwiza uzasanga abantu bose b’igitsinagabo bifuza kuba bari iruhande rwe.

 

2.Ubwenge

Hari abagabo bakunda abakobwa bafite ubwenge, bityo ugasanga barihebeye ba bakobwa b’abanyabwenge kugira ngo bazabafashe mu buzima bwabo. Ni nayo mpamvu ubona hari umugabo cyangwa umusore udapfa kuvugisha umukobwa uwo ari we wese kuko bimufata igihe akabanza gushaka uwo abona ufite ibitekerezo ku buryo banabanye yajya amwunganira ibintu bikagenda neza.

 

3.Imiterere

Imiterete ni ikindi kintu gikomeye gikurura abagabo kuko abenshi bakunda abagore bashingiye ku byo babonye inyuma, iyo umukobwa ateye neza, rimwe na rimwe afite ikibuno kinini cyangwa amabere ateye neza, ni kimwe mu bintu bikurura abagabo cyane. Ibi wabibonera no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho umukobwa ashobora kugira abamukurikira n’abakunzi benshi binyuze mu gushyira amafoto ye hanze cyangwa se amashusho amugaragaza uko ateye.

 

4.Amafaranga

Ku rundi ruhande, hari abandi bagabo nabo bakururwa n’amafaranga, akumva ngo kuko uriya mukobwa afite amafaranga ngomba kumutereta kuko aba atekereza ko aba atazamugore amusaba ibintu byinshi nk’uko utagira amafaranga aba abayeho.

 

Ibi tuvuze haruguru ni ibintu by’ibanze abagabo bose bahuriye bibasunikira gukunda igitsana gore. Umugore wese ufite ibyo bintu twavuze usanga akundwa cyane n’abagabo bagiye batandukanye. https://imirasiretv.com/ibintu-bitanu-bituma-abakobwa-benshi-bikundira-abagabo-bafite-abagore/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved