Muri iyi minsi ya none bisigaye bigaragara ko abakobwa benshi baba bifuza guteretwa n’umusore urenze umwe, nyamara hari n’abarenzaho bagakomeza kwinjira mu mubare w’abakobwa bakunda abagabo bubatse, batitaye ko bafite abagore cyangwa se abana ndetse ntibibatere n’ipfunwe cyangwa se ikibazo icyo ari cyo cyose. https://imirasiretv.com/ibi-bintu-5-nubibona-mu-rukundo-rwawe-uzamenye-ko-ari-urwikinyoma-umenye-icyo-gukora-hakiri-kare/
Bimwe mu bintu bituma abakobwa benshi bikundira abagabo bubatse
1.Irari
Rimwe na rimwe usanga irari ryaramaze bamwe mu bakobwa, ku buryo hari abakora ibishoboka byose niba abonye umuhungu cyangwa umugabo ugaragara neza bikarangira baryamanye niyo bahita batandukana ako kanya. Umukobwa nk’uyu wamaze kugirira irari umusore cyangwa umugabo, niyo yamenya ko afite umugore cyangwa umukunzi ibyo ntacyo biba bimubwiye, kuko nta kindi aba agukeneyeho.
2.Umutekano mu mafaranga
Nk’uko bikunda kuvugwa na benshi, abakobwa bari mu bantu bakunda ndetse bakanakururwa n’amafaranga, kuko usanga hari utuntu twinshi bakunda gukenera rimwe na rimwe ugasanga nta n’akazi bafite ngo babyihereze. Gusa bikunda kugaragara ko iyo umukobwa abonye umugabo wamufasha kubona ibyo akeneye we atakibonera bituma amusanga atitaye k’uwo ari we.
3.Kwigunga
Ubwigunge bukunze guta benshi mu maboko adafututse, abakobwa benshi bemera guteretwa n’abagabo bafite abandi bagore kubera gutinya kuba ari bonyine, batinye ubwigunge bakemera kuba abagore bo ku ruhande, inshoreke badakurikiye ibintu, atari amafaranga ahubwo ari ukwanga kuba bonyine.
4.Gushaka ubwigenge
Inshuro nyinshi usanga hari umukobwa wumva ko kuba agira umukunzi bizamufunga agahitamo kubireka. Ibi akumva ko bimuhesha uburenganzira bwo kuba yakundana n’umuhungu uwo ari we wese ashaka n’igihe abishakiye. Aba ni ba bandi usanga baragize abakunzi nka bane mu kwezi kumwe akumva ubuzima ni ubwo, kuri bo si ngombwa guteretwa n’umuhungu udafite umukunzi, n’umugabo ufite umugore cyangwa umusaza biba nta kibazo na kimwe.
5.Inyota yo kuvumbura
Kuri iki hari abatari bubyumve neza, ariko reka tubisanishe n’abacana inyuma barashakanye. Hari ushobora guca inyuma uwo bashakanye kubera amatsiko yo gushaka kugerageza n’ahandi uko biba bimeze (ni bibi ntibikwiye na gato ariko birakorwa cyane).
Kimwe no ku bagore cyangwa abakobwa benshi rero bajya bisanga barabaswe n’ubushoreke kandi mu kugenda atari yo ntego, kuko aba yaragiye bwa mbere agiye kumva uko uburo bw’ahandi bumera. Umugore akumva anyotewe cyane no kumva uko biba bimeze abaye ateretwa n’undi mugabo bikarangira aheze mu ngeso atyo. https://imirasiretv.com/ibi-bintu-5-nubibona-mu-rukundo-rwawe-uzamenye-ko-ari-urwikinyoma-umenye-icyo-gukora-hakiri-kare/