Ibintu biteye ubwoba abakobwa/abagore bafuha bakorera abakunzi babo| nubibona k’uwawe uzamenye ko akugirira ishyari.

  1. Gufuha ariko gakeya, bishobora gutuma urukundo rwanyu rugenda neza. Ariko iyo urengereye bishobora gutuma umukunzi wawe agutakariza icyizere. Uzi ifuhe rikabije rituma igitsinagabo kigira ubwoba? Hano twabateguriye ibintu igitsinagore bafuha bakorera igitsinagabo bikababangamira cyane.

GUTORA PHONE YE UKAYIREBAMO UTABIMUSABYE

Igitsinagabo benshi ntago babikunda iyo ufashe phone ye ukayirebamo utamwatse uburenganzira. Gufata telephone ukarebamo kugira ngo urebe ko nta mabanga aguhisha, bishobora kuba ikintu umusore/umugabo atazakubabarira mu buzima. Icyo wabonamo cyose nk’ikimenyetso kimushinja, byonyine kuba wayitoye muri ubwo buryo kiba ari ikibazo gikomeye. Bityo rero aho kuyitora muri ubwo buryo, byaba byiza muganiriye ku kibazo ufite.

GUHAMAGARA AHO AKORERA IGIHE ATAKWITABYE KURI PHONE

Igitsinagabo bumva ko guhamagara aho bakorera bitera ibibazo byinshi. Buriya iyo umukunzi we ahamagaye aho akorera, bituma boss we ndetse nabo bakorana bamutekereza ukundi, bityo byaba byiza niba atakwitabye wanditse ubutumwa bugufi akaza kubusoma.

KUMUHATA IBIBAZO MUGEZE MU KIGANIRO HAGATI

Igitsinagabo birabakomerera cyane bakumva banaremerewe kuganira n’umuntu umeze nkaho afite byinshi arimo gukekakeka. Bumva ko kuburirwa icyizere ari ikintu kibangamye kurusha ibindi mubuzima. Rero igihe uri kumukeka byaba byiza ibyo byiyumviro bikugumyemo ukazategereza we ubwe ko avuga.

GUKEKA KO ARI KUGUCA INYUMA UGAHAMAGARA INSHUTI ZAWE.

Buriya igitsinagabo bose babangamirwa no kubona inshuti z’abakunzi babo baza kwivanga mu rukundo rwabo bakanafata imyanzuro idafututse kuri rwo. Ikirenze kuri ibyo niyo we yaba aca inyuma, ibyo ni ibintu bya babiri bagomba kwikemurira ukwabo. Niyo waba uzi neza ko aguca inyuma, byonyine no guhamagara umukobwa uzi ko agucaho inyuma ni ikintu ugomba kwirinda.

KUJUGUNYA IBINTU YAHAWE N’UWO BAKUNDANYE MBERE

Inkuru Wasoma:  Umusore ukora bene ibi bintu abakobwa bamwubaha cyane bakanamukunda.

Igitsinagabo nubwo baba bumva neza ko byabababaza no kongera kubona uwo bakundanye bagatandukana, ariko kujugunya ibintu by’uwo bakundanye bagatandukana utamusabye uburenganzira birabancanga cyane. Biba byiza iyo umusore/ umugabo umubwiye ko kubona ibintu by’uwo bakundanye bagatandukana bigutera gufuha maze urebe ko arabihakura ariko utabikoze.

GUSAKA AHO AJUGUNYA IMYANDA NGO USHAKE IBIMENYETSO KO AGUCA INYUMA

Igitsinagabo bibatera ubwoba no guhungabana iyo bigeze ku rwego abakunzi babo bashakira naho bajugunya imyanda bashaka ibimenyetso by’uko atamuca inyuma. Niyo yaba ari guhisha ikintu kimwe cyangwa ikindi, umuntu iyo ugeze ku rwego rwo kumusaka aho abika imyanda aba ari ukurengera. Niba ugeze kuri urwo rwego byaba byiza ahubwo witaye kukuba atakuganza.

KUMURAKARIRA KUKO YATEMBERANYE NA MUSHIKI WE “KUKO ARI UMUKOBWA”

Iyo umukobwa ageze ku rwego rwo gufuhira n’ibintu bidakwiye ako gaciro, abahungu/abagabo benshi bibaca intege. Buriya ku gitsinagabo mukundana, mushiki we nta nubwo wakamubaze nk’umukobwa. Byagakwiye byibura ko wumva utuje mu rukundo rwawe igihe ari kumwe n’abantu bo mu muryango we.

KUMVA UTAKUMVA INKURU Z’ABO BAKUNDANYE KERA HASHIZE KUKO BITUMA UFUHA

Iyo bigeze kuri uru rwego igitsinagabo bibatera asyiiiiiii (disgusted), birumvikana wafuhira uwo batandukanye vuba, ariko iyo ufuhiye ibya kera bakiri na batoya rwose byo ntago byumvikana. Byaba byiza uhisemo uruhande rwiza kandi ukumva ko hari ibyo uri kumwigiraho.

KURAKARA IYO UMUNTU BAKORANA AMUHAYE IMPANO

Igitsinagabo barakazwa cyane no kubona abakunzi babo batari kubasha kumva amategeko y’imibanire ya rubanda (social rule). Guhana impano ni ibintu bisanzwe ku bantu bakorana. Ahubwo wagakwiye kwishimira ko we n’abantu bakorana bafitanye umubano mwiza aho kumufuhira nk’uko love dukesha iyi nkuru ibivuga.

Ibaze uryamye nijoro ukabona mu cyumba urimo hinjiye abantu utazi bashaka kukugirira nabi washaka gutabaza ijwi rikanga gusohoka| ujya urota uvuga ijwi rikanga gusohoka? Menya impamvu n’ubusobanuro bwabyo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved